RFL
Kigali

Humeka! Intero izikirizwa mu Iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/11/2019 9:48
0


Iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya 6 rizitsa kandi risesengure impamvu ishobora gutuma umuntu agera aho ibitekerezo bye bimubera imbogamizi bikamubuza guhumeka, bikamubera nk’ibimuheza umwuka.



Iri serukiramuco rizabera i Kigali kuwa 16-17 Nyakanga 2020 ryahawe insanganyamatsiko ya ‘Rekera, Humeka, Baho’. Muri uyu mwaka wa 2019 ryikije ku ruhare rw’ubuhanzi mu gukuraho imipaka yenyegeza urwango n’ivangura ndetse no kwimakaza ibiganiro byo kubwizanya ukuri mu bantu.

Hope Azeda watangije Iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’, yifashishije umugani ‘ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga’ yavuze ko muri iki gihe nta muntu ukibona umwanya wo kwiyitaho no kwita ku bamwegereye kandi ko byaremye umuco wa nyamwigendaho.      

Yabwiye INYARWANDA, ko kenshi usanga umuntu yariremyemo kurenzaho umutima we ubitse byinshi wamubaza uko ameza akagusubiza nk’uwatojwe ati ‘meza neza’. Yavuze ko iyo bigeze kuri iyi ngingo ari ho usanga kenshi umuntu afite intekerezo nyinshi muri we rimwe na rimwe bikamutera kwiheba no kwiyanga.

Ati “Ibi bikaba imbarutso yo kubura amahoro, akabura ubuhumekero. Aha rero niho ibitekerezo by'umuntu bimubana byinshi, yabigumana rimwe na rimwe bikamutera kwiheba cyangwa se kwiyanga. Ibi bikaba imbarutso yo kubura amahoro, akabura ubuhumekero.” 

Akomeza avuga ko bazaganira ku mpamvu ikiremwa muntu gishishikariye iterambere ku rwego rwo kutabona ibyo ryangiza mu bijyanye n’ibidukikije n’umwuka ‘duhumeka ngo tubeho’.

Hope avuga ko umunsi ku wundi umuntu arema agashya, inganda zikubakwa, imodoka zigashyirwa mu muhanda, ibiti bikagirwa imbaho zubaka amazu. Ngo mu buryo buhoraho ikiremwamuntu cyahinduye Isi n’ibidukikije igikoresho kivomamo ubushobozi ngo yiteze imbere.   

Yavuze ko n’ubwo ibi byose bikorwa hirengagizwa ingaruka bigira ku buzima bwa muntu, imihindagurikire y’ikirere, indwara zinzanduka, imitingito n’ibindi bitandukanye nk’ibimenyetso ntakuka cyerekana ko imirimo ya muntu yangiza ibidukikije iri ku ntera ikomeye yanahinduka ikangiza imibereho y’abo bantu.

Bazaganira kandi bibaze niba umuntu yaba ari we mbogamizi yibuza iby’ingenzi mu buzima bwe nko guhemeka. Hope avuga ko icyiza cyose cyagezweho mu mateka y’Isi umuntu ari we wakigizemo uruhare ariko ngo n’ikibi cyose kiriho cyateguwe n’umuntu. 

Ibi ngo byerekana ko umuntu muri we yifitemo ubushobozi bwo kugira neza akanahanga Isi yose mu bwiza ariko kandi ngo muri we hicayemo icyayirimbura.

Ati “Ingero ntizihera ariko icy’ingenzi cyo kumenya ni uko umuntu ashobora kwiteza imbere we n'ibimwegereye byose bikamererwa neza ariko na none umuntu afite ubushobozi bwo kwirinda, akanangiza ikintu cyose akozeho.”        

Iri serukiramuco ryaherukaga kuba kuwa kuwa 08 Nyakanga 2019 hisunzwe insanganyamatsiko igira iti ‘Iyo inkuta zivuyeho, ukuri kujya ahabona’. Ibi bitaramo bibera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Iserukiramuco rya 'ubumuntu' rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu

Iri serukiramuco rizibanda ku kureba impamvu ishobora gutuma ibitekerezo bya muntu bimubera imbogamizi yo guhumeka

Hope Azeda Umuyobozi w'Itorera Mashirika unategura Iserukiramuco rya 'Ubumuntu'

Umunyamerika w'umunyaumuziki Alexander Star yaririmbye mu Iserukiramuco rya 'Ubumuntu' ku nshuro ya Gatanu

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND