RFL
Kigali

Hura na Jeimy Escobedo wambitswe ikamba rya Miss World Guatemala 2024 ku myaka 18 – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/05/2024 10:18
0


Mu gihe ibihugu byinshi bikataje mu rugendo rwo gutoranya abazaserukira mu irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’Isi, Guatemala nayo ntiyatanzwe kuko ubu yamaze gukora amahitamo akwiye.



Ijoro ryo ku ya 01 Gicurasi 2024, ryasize umunyamahirwe Jeimy Escobedo yegukanye ikamba rya Miss World Guatemala 2024, bisobanuye ko azahagararira iki gihugu mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi ateganyijwe mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2025.

Uyu mukobwa yambitswe ikamba na Marcela Miranda yari asimbuye kuri uyu mwanya nawe wabashije kwitwara neza ubwo yaserukiraga Guatemala mu irushanwa rya Miss World ry’uyu mwaka ryabereye mu Buhinde, aho yaje mu ba mbere mu cyiciro cy’abafite impano.

Jeimy Escobedo ni umukobwa ukiri muto w’imyaka 18 gusa y’amavuko, akaba yaritabiriye aya marushanwa ahagarariye umujyi wa Suchitepéquez.

Miss World Guatemala Jeimy, mu buzima busanzwe ni umunyeshuri mu by’ubuvuzi bw’imitekerereze ya muntu, mu mushinga we w’ubwiza bufite intego akaba yaragaragaje ko afasha abana bahohotewe n’abajugunwe n’ababyeyi babo bafashwa n’umuryango ‘Fatima’s Home.’

Jeimy yambitswe ikamba ryifuzwaga n’abandi bakobwa bagera kuri 13, ahabwa imodoka nshya n’ibindi bihembo bitandukanye bimufasha mu myiteguro yo kuzaserukana umucyo muri iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 72.

Reba amwe mu mafoto ya Jeimy Escobedo



Jeimy Escobedo yambitswe ikamba rya Miss World Guatemala ku myaka 18 y'amavuko 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND