RFL
Kigali

HUYE: Abanyarwenya biga muri Kaminuza y'u Rwanda bateguye igitaramo "The Campus Comedy"

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:20/05/2019 15:23
0


Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, muri Credo Hotel hazabera igitaramo cyiswe "The Campus Comedy" kizahuriramo abanyarwenya batandukanye. Ni igitaramo cyateguwe n'abanyarwenya biga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye.



Abanyarwenya biga muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye bamaze gushimangira igitaramo cy'urwenya kiba buri gihembwe cy'amashuri. Kuri iyi nshuro kizaba kiyobowe na Patrick Next week. Tuganira n'umwe mu bateguye iki gitaramo ariwe Nimu Roger yatubwiye ko impamvu y'iki gitaramo ari ukugira ngo bakomeze kuzamura urwego rwabo. Yagize ati: Impamvu ya mbere ni ukugira ngo tuzamure urwego rwacu, tunagire platform tubasha guhurizamo abanyarwenya bakizamuka tubashe gukorera hamwe byadufasha kugera kure.”

Yakomeje adutangariza ko nabo ubwabo bifuza kwegereza ibi bitaramo by'urwenya abakunzi b'urwenya bari muri za kaminuza zitandukanye zitabarizwa mu mujyi wa Kigali. Iki gitaramo kizaba kirimo abahanga batandukanye mu gutera urwenya aribo Patrick Next week, Zaba Missedcall, Golizo The Crazy, Kodo Cartoons, Fally Merci na Nimu Roger.

Kanda hano urebe urwenya rwa Nimu Roger

Kanda hano urebe urwenya rwa Patrick Next week

Ni inshuro ya kabiri muri uyu mwaka wa 2019, aba banyarwenya bategura iki gitaramo dore ko igitaramo giheruka kuba cyabaye tariki 8 Gashyantare 2019. Muri iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Kane kwinjira ni amafaranga y'u Rwanda igihumbi (1000 frw), gusa abanyeshuri bo ni magana atanu (500 frw). Mu myanya y'icyubahiro ni ibihumbi bibiri (2,000Frw) mu gihe ku banyeshuri ari igihumbi (1,000Frw).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND