RFL
Kigali

HUYE: Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane bagiye gutera ingabo mu bitugu Miss Iradukunda Elsa uri kuvuza abantu amaso – AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/04/2019 12:55
0


Ku munsi wa Gatatu w’igikorwa cyatangijwe na Miss Iradukunda Elsa cyo kuvuza abatishoboye amaso afatanyije n’ibitaro bya Kabgayi, yasuwe na ba nyampinga bagenzi be Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan berekeje i Huye gushyigikira mukuru wabo.



"Ubufatanye no gushyigikirana ni umuco kandi mwiza nasanganye bakuru banjye uzanakomeza kuturanga" Miss Rwada 2019 Nimwiza Meghan. Aya ni amagambo Miss Rwanda 2019 yatangaje ubwo yarageze mu karere ka Huye ahari kubera igikorwa cyo kuvuza amaso kiri gukorwa na Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa.

Ni igikorwa kigiye kumara iminsi igera kuri ine aho Miss Rwanda 2017 afatanyije n’impuguke zavuye mu bitaro bya Kabgayi ishami rishinzwe kuvura no kwita ku barwayi b’amaso riyobowe na Dr Theophile Tuyisabe aho hari gufashwa abaturage bafite ikibazo cy'ishaza.

Muri iki gikorwa hari kugenda haza abantu batandukanye kwifatanya na Nyampinga w'u Rwanda 2017 mu rwego rwo kumutera ingabo mu bitugu no kumwereka ko bishimiye ibikorwa arimo byo gufasha abantu. Ni muri urwo rwego Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ari kumwe na Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan bari i Huye ngo bashyigikire mukuru wabo muri iki gikorwa.

"Kuba iki gikorwa cy’indashyikirwa gikorwa na mukuru wanjye nka Nyampinga; akaba umukobwa mugenzi wanjye; akaba ari urubyiruko ni ishema kuri njye ndetse ni isomo ryiza yewe ni urugero rwiza mu nzira turimo" Miss Nimwiza Meghan.

Yakomeje avuga ko ari ubwa mbere yari abibonye ndetse yatunguwe n’uburyo bikorwamo n’ubuhanga buhambaye, akaba ari igikorwa gifata igihe kitarenze iminota icumi umuntu akaba ahinduriwe ubuzima.

Miss Rwanda 2018 we wari ubyitabiriye bwa kabiri yishimiye uburyo ari igikorwa gikomeje gufata indi ntera aho gikomeje gutera imbere ndetse abona ko ari ibishoboka cyaba birenze rimwe mu mwaka. Yagize ati "Ukurikije uburyo abantu bari kubyitabira ku bwinshi iki gikorwa bibaye ari ibishoboka cyakabaye inshuro irenze imwe mu mwaka kuko bifasha benshi pe. Ni ukuri ntawe utaterwa ishema no kubona umuntu aje atabona mu munsi ukurikiye agatangira kubona" Miss Liliane Iradukunda.

Akomeza agira ati "Gufasha ni ibintu byiza ariko ibi byo ni ibitangaza mu bindi kuko ikintu kintera ibyishimo buri gihe uko mbibonye ni uburyo iyo bapfukuye umuntu akareba ibyishimo bimurenga nawe ukumva uranezerewe. Miss Iradukunda Elsa ari gukora ibintu byiza pe."

Iki gikorwa cyo kuvuza abantu amaso gikomereje ku bitaro bya Kabutare. Ni igikorwa cyatangiwe na miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ku bufatanye n'ibitaro bya Kabgayi ishami rivura amaso aho muri 2017 havuwe abasaga 400 hanyuma 2018 havurwa abasaga 430 kuri ubu bikaba byitezwe ko hazavurwa benshi kurushaho.

Miss RwandaMiss Rwanda

Bakigera mu bitaro bya Kabutare

Miss Rwanda

Binjiye mu bitaro kureba uko bimeze no gufasha abarwayi

Miss RwandaMiss Rwanda

Bita ku barwayiMiss RwandaBitegereza uburyo abaganga bavura abantu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND