RFL
Kigali

Ibibazo 3 ukwiye kwibaza nyuma yo gutongana n’umukunzi wawe byagufasha kubaka urukundo rwanyu

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/02/2019 16:56
0


Mu rukundo hari ubwo usanga umusore n’umukobwa bashobora kugirana ikibazo bakanatongana n’ubwo biba bidakwiye ariko hari abavuga ko kubyirinda bigoye cyane ko nta zibana zidakomanya amahembe.



Abakundana bakwiye gukora ibishoboka byose bakirinda icyabashwanisha ngo bigere no ku ntonganya kukobirasenya ubwabyo. Niba bibayeho, byanze bikunze bizagira ingaruka ku rukundo rwanyu kandi bitanakemutse neza byabatera gutandukana. Ese hari ukunda yifuza gushwana n’umukunzi we? Ntawe.

Bibayeho ko ushwana cyangwa se utongana n’umukunzi wawe, ntibiba byarenze igaruriro, umunyamakuru wa Inyarwanda.com muri iyi nkuru yagerageje kugufasha kumenya icyo wakora nyuma yo kugirana ikibazo n’umukunzi wawe. Wakibaza ibi bibazo 3 maze bitewe n’igisubizo wihaye ukagira uko utwara urukundo rwawe:

1.ESE BYARI BIKWIYE?

Intonganya zigira ingaruka mu kugabanya imbaraga z’umuntu ndetse zikanahungabanya amarangamutima n’imitekererezo by’uwo zagezeho kandi bikamusiga atishimye. Nyuma ya byose, ukwiye kwicara ukibaza niba koko izo ntonganya zabaye hagati yawe n’umukunzi wawe zari zikwiye kubaho. Uzatungurwa no gusanga nta ntonganya n’imwe iba ikwiye kubaho kuko hari abibwira ko gutongana bikemura ibibazo ariko nta na rimwe ikibazo gikemurwa n’intonganya. Ese witeguye kuzihagarika burundu?

2.NIKUNZE CYANE?

Kimwe mu bintu nasanze biteza intonganya mu bantu by’umwihariko abakundana, ni ubwikunde bukabije aho umwe usanga yumva ko ibitekerezo bye ariko kuri kurusha ibya mugenzi we cyangwa se ibyo akeneye ari byo bigomba kwitabwaho cyane. Iyo abantu batongana, buri wese aba aharanira ko uruhande rwe rwumvikana cyane. Dutekereze ko birangiye mushwanye, mwatonganye; ngaho tekereza utabogamye, ntiwaba wikunze ugakabya? Subira ku kibazo cya mbere twavuzeho, ese buriya byari bikwiye?

3.NI GUTE NAZAKEMURA IKIBAZO NK'IKI UBUTAHA?

Iteka burya haba hari uburyo bwiza bwo gukemuramo ikibazo, kandi hari amagambo meza yo gukoresha n’inzira ikwiye yo gusubiza umukunzi wawe n’amahitamo meza. Uramutse witaye kuri ibyo byose nyuma y’intonganya, nibwo wamenya ko iyo ibintu biza gukorwa neza mwari kwirinda intonganya kandi mukumvikana. Ibyo bizagusigire isomo ryiza ry'uko uzitwara ubutaha.

Ntitukwifurije intonganya mu rukundo rwawe, ariko niba zinabayeho, ntuzatume zisiga ntacyo zikwigishije cyaguufasha kwirinda ubutaha ndetse no gusaba imbabazi umukunzi wawe kuko abahanga bahamya ko byoroha kwigira ku makosa kuko biguha kwirinda kuzuye. Niba wibajije ibi bibazo ndetse ukabisubiza mu buryo butayobowe n’amarangamutima y’ubwikunde, uzatungurwa kandi uzashimishwa n’uburyo bizajya bikorohera gukemura ikibazo wagiranye n’umukunzi wawe mu maguru mashya ntawubangamiwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND