RFL
Kigali

Ibigwi by’abagize akanama nkemurampaka gahitamo Nyampinga w’u Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/01/2019 21:09
0


Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 26/01/2019 ni bwo habaye igikorwa gikomeye cyo guhitamo umukobwa uhiga abandi Uburanga, Umuco n’Ubwenge. Akanama nkemurampaka kiyambajwe ni: Rwabigwi Gilbert, Carine Rukiyambajwe Francine Uwera Havugimana, Rwabigwi Gilbert, Carine Rusaro, Miss Mutesi Jolly ndetse na Munyaneza James.



Ibirori  byo guhitamo Nyampinga w'u Rwanda mushya byabereye i Rusororo mu Intare Conference Arena ahari hari umuriri w’abafana mu nguni zitandukanye.

Rwabigwi Gilbert washyizwe mu kanama nkemurampaka k’iri rushanwa rya Miss Rwanda, si ubwa mbere yiyambajwe ku munsi wo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda. Yifashishijwe mu guhitamo Nyampinga w’u Rwanda muri 2016, 2017, 2018 ndetse n’ubu muri 2019.

Munyaneza James, ni Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru The New Times gikorera ku murongo wa interineti; amaze imyaka 20 mu rugendo rw’itangazamakuru.

Carine Rusaro we yabaye Nyampinga w'iyahoze yitwa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda muri 2007, ndetse yanifashishijwe mu guhitamo abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda muri 2017, 2018 ndetse na 2019. Uwera Francine nawe yifashishijwe mu guhitamo abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda muri 2017 ndetse na 2018. Yanabaye kandi umuyobozi wa Groove Awards Rwanda. 

Miss Iradukunda Liliane aritegura gutanga ikamba.

Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016. Yanifashishijwe muri uyu mwaka w’2019 mu guhitamo abakobwa bahatanira ikamba. Uyu mukobwa yatangije ibiganiro yise ‘Inter-Generation’ bigamije gufasha urubyiruko kwiyumvamo indangagaciro z’Ubunyarwanda no gukunda igihugu.

Abakobwa 15 bari gushakishwamo Nyampinga w'u Rwanda ni Josiane Niyonsaba, Murebwayire Irene, Mukunzi Teta Sonia, Mwiseneza Josiane, Uwicyeza Pamela, Umukundwa Clemence, Gaju Anitha, Mutoni Oliver, Inyumba Charlotte, Kabahenda Ricca Michaella, Uwihirwe Yasipi Casimir, Uwase Muyango Claudine, Uwase Sangwa Odile, Bayera Nisha Keza na Niyonsaba Josiane.

AMAFOTO:

Mutesi Jolly.

Rwabigwi Gilbert.

James Munyaneza.

Rusaro Carine.

Francine Uwera Havugimana.

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM ndetse na FUCISiCON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND