RFL
Kigali

Ibigwi n’amateka bya Riderman uherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 13 yinjiye muri Studio bwa mbere, Umva hano indirimbo ya mbere yaririmbyemo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/01/2019 10:42
1


Emery Gatsinzi umuraperi ufatwa nka nimero ya mbere hano mu Rwanda ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Riderman, ku wa 10 Werurwe 2018 ni bwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 31 amaze avutse cyane ko yavutse tariki 10 Werurwe 1987. Uyu muraperi afite Album zirindwi na Mixtape ye imwe mu myaka 13 amaze mu muziki.



Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap. Amaze gukora Album zirindwi na Mixtape. Yavutse tariki 10 Werurwe 1987, i Bujumbura mu Burundi. Niwe mfura mu bavandimwe batanu bavukana; abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu maze ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire St Andre, aho yakuye impamyabumenyi muri sciences humaines. Amashuri ya kaminuza yayakomereje muri Universite Libre de Kigali mu bijyanye n’ubukungu n’icunga mutungo kugeza 2008, aho yerekeje Rwanda Tourism University College mu ishami ry’ubukerarugendo n’icunga mutungo ariko naho ntiyaharangiriza.

Riderman yakoze Studio ye yitwa Ibizumizi. Akorana n’aba producer banyuranye nka T-Brown, First Boy, Fazzo n’abandi.

Riderman

Uko yinjiye mu buhanzi

Mu mabyiruka ye, Riderman yakundaga gukina umupira w’amaguru. Yanakundaga kumva Radiyo bitangaje ku buryo bayimukubitiraga kubera kuyicokoza! Nubwo yakundaga muzika ngo ntabwo yumvagako azavamo umuririmbyi ahubwo inzozi ze zari kuzandika igitabo.

Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize; mu kumva indirimbo z’ umuhanzi 2Pac niho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.

Yatangiye kuririmba nyuma ya 2005. Mu kwezi kwa Mutarama2006 yinjiye muri groupe UTP soldiers ryari rigizwe n’inshuti ze arizo NEG G The General na MIM aha tariki 11 Mutarama 2006 bagiye muri Studio bwa mbere bakoramo indirimbo ebyiri icyarimwe, izi twabashije kubonamo imwe zari; Va hasi na Insazi iz nizo ndirimbo aba bahanzi bakoreye muri TFP icyo gihe yakorwagamo n'umu producer wamamaye nka BZB Icyakora ntabwo izi ndirimbo zamamaye cyane ko aribwo bari batangiye umuziki.

Aba basore bari inshuti baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma yaho nawe asohora indirimbo ku giti cye ya mbere muri 2007. Iyo ndirimbo yayise “Turi muri Party”; biza no gutuma ahita ava muri iryo tsinda nuko atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

UTP yakomeje gukora dore ko yahise imusimbuza Puff G, maze Riderman nawe akomeza inzira ye yo kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nk’indirimbo ‘Inkuba’, maze asohora album ye ye mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo Rutenderi, Uwo mukobwa n’izindi…

Mu bihe byiza Riderman yagize nk’umuhanzi harimo igitaramo yakoreye i Nyamirambo (kwa Nyirinkwaya) hari na Furious, aho mu gihe yaririmbaga Rutenderi abantu bamwuzuyeho. Hari kandi no kuba yarakoranye igitaramo na Shaggy kuri Stade Amahoro hamwe n’ibindi bitaramo yagiye aririmbanamo n’ibyamamare muri muzika nka Sean Paul, Lauryn Hill, Mr Flavour, Elephant Man, Koffi Olomide, Brick and Lace, Sean Kingston, D’banj n’abandi. Ibindi bitaramo yishimira kuba yarakoze ni igihe yamurikaga Album ye ya mbere kuri Petit Stade ati:”Nari nshyigikiwe!”.

Riderman kandi ahora yibuka uburyo muri Kanama 2012 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akahamara ibyumweru bitatu yitabiriye inama y’abahanzi ba Hip Hop yitwa “Hip Hop and Physics Engagement”.

Mu bahanzi bo mu karere akunda harimo Jean-Christopher Matata, Benjamin Rutabana na Kidumu mu gihe abo hanze akunda ari Tupac Amaru Shakur, 50 Cent, Lil Wayne na Diam's. Riderman ni umwe mu bahanzi bakomeye kuri ubu bubatse cyane ko tariki 26 Nyakanga 2018 aribwo uyu muhanzi yarushinze na Miss Nadia Agasaro kuri ubu aba bombi bakaba bakaba bamaze kubyara umwana umwe.

Muri 2008,Riderman nibwo yatsindiye igihembo cye cya mbere nk’umuhanzi muri  Salax Award nk’umuhanzi mwiza wa Hip hop Artist mu Rwanda,Muri 2010 album ye yatsindiye igihembo cy’inziza nanone muri Salax Awards.kimwe n’ibindi bihembo bya Salax uyu muhanzi yagiye yegukana bya Album nziza muri 2011 na 2013 uyu ukaba n’umwaka Riderman yegukanyemo igihembo cya PGGSS3.

Kuri ubu uyu muhanzi w'imyaka 31 aherutse kumurika Album ye ya karindwi na Mixtape imwe mu gihe cy'imyaka 13 amaze mu muziki. Kuri ubu Riderman ni umugabo wubatse cyane ko yashakanye na Agasaro Nadia kuri ubu banabyaranye umwana wabo w'imfura.

UMVA HANO INDIRIMBO YA MBERE RIDERMAN YARIRIMBYEMO YINJIRA MURI STUDIO BWA MBERE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Neza Pato 5 years ago
    Hhhhhhhh reka reka umuraperi numwe rukumbi mu Rwanda No is Jay Polly





Inyarwanda BACKGROUND