RFL
Kigali

Ibihe byarahindutse! Umuziki w'u Rwanda mu nzira yo kwigaranzura uw'amahanga,..ibitekerezo by'ababonye uko Buravan na Knowless bakunzwe i Goma

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/02/2019 12:21
1


Mu minsi ishize ni bwo abahanzi b'abanyarwanda Yvan Buravan na Butera Knowless batumiwe mu iserukiramuco rya muzika ‘Amani Festival’ i Goma bishimirwa mu buryo bukomeye, biba inkuru nziza ku bahanzi n'abakunzi ba muzika mu Rwanda.



Yvan Buravan na Butera Knowless basanze i Goma, abakunzi ba muzika bakunda bikomeye umuziki wabo dore ko bazi indirimbo zabo ku buryo wasangaga baziririmba ndetse bajyana nabo ku rubyiniro, mbega bari bamwe mu byamamare batumiwe muri iri serukiramuco ryari ryanatumiwemo Youssoupha ndetse na Fally Ipupa.

Nyuma yo kugaragarizwa urukundo kw’aba bahanzi inkuru yatashye mu Rwanda, ababonye amashusho ndetse n’amafoto y’ukuntu aba bahanzi bakiriwe i Goma bishimiye intambwe umuziki w’u Rwanda umaze kugeraho mu bihugu bituranye n’u Rwanda. 

Abavuga ibi bashingira ku kuntu mu myaka 15 gusa ishize umuziki wo mu bihugu duturanye wari warafashe u Rwanda ku buryo byari bigoye kumva uko umuhanzi w’umunyarwanda yapfumura ngo yigarurire imitima y’abakunzi ba muzika.

REBA HANO INCAMAKE ZUKO YVAN BURAVAN YISHIMIWE NABAKUNZI BA MUZIKA I GOMA

Yvan Buravan

Yvan Buravan yarishimiwe cyane i Goma

Kuva mu myaka 15 ishize kugeza ubu hari intambwe igaragara abahanzi b'abanyarwanda bateye, ibi babihera ku kuntu umuziki w’u Rwanda ukunzwe bikomeye mu Burundi, Uganda, ukaba waratangiye kwinjira no muri Kenya kimwe na Tanzania ariko by’umwihariko i Goma nka kamwe mu duce duturanye n’u Rwanda kaba muri RDC hakaba hagezweho abahanzi b'abanyarwanda. Ibi bigaragaza intambwe iri guterwa n’abahanzi b'abanyarwanda.

Ibi ni byo benshi bise ko ibihe byahindutse cyangwa abahanzi b'abanyarwanda bari mu nzira zo kwigaranzura abanyamahanga… n’ibindi byinshi bigaragaza ko abahanzi b'abanyarwanda bari kugaragaza ubushake bwo kuzamura amazina yabo mu muziki wa Afurika. Icyakora nanone n'ubwo urugendo basa n'abarutangiye ntabwo baragira aho bagera cyane ko bakeneye gukora cyane ngo bakomeze intambwe yabo.

REBA HANO MU NCAMAKE UKO BUTERA KNOWLESS YASHIMISHIJE ABATUYE I GOMA


Butera Knowless

Butera Knowless i Goma...

Iyo uganiriye n'abahanzi benshi hano mu Rwanda usanga ikibazo cya mbere bagifite kugira ngo bagire urwego bagezaho muzika ari ubushobozi,aha kimwe mu bitera inkeke ni uko abashoramari baza mu muziki w’u Rwanda bakiri bake n'abaje bagaatinda kubona inyungu ku kayabo baba bashoye mu muziki bikabaca intege ku buryo umubare munini w'abashoye mu muziki bagiye bacika intege batageze ku nzozi bazanyemo.

Mu Rwanda haracyakenewe ibintu byinshi ngo umuziki w’abahanzi b'abanyarwanda ukomeze gukataza urugendo rwo gutera imbere, kimwe mu bizabafasha ni ugushyigikirana kw’abahanzi n’abandi banyarwanda bo mu nzego zinyuranye. Usibye guteza imbere abahanzi, ibi bizamura ibendera ry’igihugu cyane ko abahanzi bari mu bantu bamamara vuba cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kami5 years ago
    Nje mba Gisenyi, narambutse nja goma ngiye muri festival, ariko mwabantu mwe, ibintu uyumwana w'umukobwa Knowless butera yakoreye I Goma ni ibitangaza gusa. Yakoze igitaramo banyirukugitegura bifata kumunwa, kuko ntibitegaga ko umunyarwanda yahagurutsa aba congoman kuri kiriya kigero. Man butera ararenze kabisa nge nahavuye numiwe. Icyo dukeneye nkabanyarwanda nugukunda no gushigikira ibyiwacu, kuko iyo bagiye kuduhagararira ni ibendera ryurwanda bazamura. Nkubu ntimwakwiyumvisha ukuntu muri Goma intero ari mtoto wa rwanda nolesse doreko aruko bamuhamagara.





Inyarwanda BACKGROUND