RFL
Kigali

Ibihembo n’ibyo umukobwa asabwa kugira ngo ahatanire ikamba rya Miss Supranational Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2019 19:17
0


Kompanyi KS Ltd yahawe inshingano zo gushakisha umukobwa userukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational, yatangaje ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 azahembwa Miliyoni 1 Frw agenerwe n’ibindi bihembo bitandukanye bizatangwa n’abaterankunga b'iki gikorwa.



Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Century Park Hotel Nyarutarama, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019, Alphonse Nsengiyumva ukuriye kompanyi yitwa KS Ltd, yatangaje ko umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 azahembwa Miliyoni 1 Frw, Igisonga cya Mbere ahembwa 500 000 Frw, Igisonga cya Gatatu ahembwa 300 000 Frw.

Yavuze ko uko ari batatu hari ibindi bihembo bazagenerwa bizatangwa n’abaterankunga. Umukobwa uzaba wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, azaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland, mu Ukuboza 2019.

Uyu mukobwa azaba ahataniye ikamba n’abakobwa bazava mu bihugu 90 byo ku isi. Iri rushanwa ryerekanwa mu bihugu 140.

Alphonse avuga ko abakobwa batanu ba mbere bazahurizwa hamwe bige ku mushinga wo ‘guhangana n’inda zitateganyijwe mu rubyiruko’ nk’intego nyamakuru y’iri rushanwa muri uyu mwaka w’2019.

Yavuze ko ari ikintu bifuza gukoraho kandi ko hari n’inzego zitandukanye bari kuganira ku buryo bazabafasha mu guhangana n’iki kibazo cyugarije urubyiruko.

Yagize ati “Bano bakobwa 15 bazajya mu mwiherero siko bose bazagera kuri final ariko byibura batanu ba mbere bagira ikintu bakora nk’ikibazo bashobora gukemura kiri mu gihugu rusange…Buri mwaka tuzajya duhindura ‘theme’ twemeza iyo bashobora kwicara bakaganiraho bakigishwaho bagashaka n’igisubizo kuri icyo kibazo.”

Yungamo “…Bimwe mu byari bihari turimo turanaganiraho na MIGEPROF (Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango) kugira ngo turebe icyo badufasha hari ikibazo cy’inda zitateganyijwe ubona ko kiri kugariza sosiyete yacu.

Twaravuze tuti ni bande bari mu mwanya mwiza wo kuyikora…ariko bana bicaye hamwe bashobora gutekereza kubibugarije bagashaka igisubizo kuri iki kibazo,”  

Alphonse Nsengiyumva ukuriye kompanyi KS Ltd ku rwego rw'Igihugu

Guhera kuri uyu wa 17 Nyakanga kugeza kuya 02 Kanama 2019, abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 bariyandikisha banyuze ku rubuga www.misssupranational.rw.

Bashobora kandi no gukoresha uburyo bwa E-mail: rwandamisssupranational@gmail.com. Banashyiriheweho nimero iri kuri WhatsApp bakifashisha ariyo Tel: 078 38 144 82.

Umukobwa wese wiyandikisha asabwa kuvuga imyirondoro ye ndetse n'ibindi bimwerekeyeho.

Ibyo umukobwa asabwa kuba yujuje:

-Kuba atarashaka (nta mugabo afite).

-Afite hagati y'imyaka 18 na 28 y'amavuko.

- Afite uburebure 1,70m.

-Nta bishushanyo(tattoos) afite ku mubiri.

-Kwemera amategeko n'amabwiriza y'irushanwa rya Miss Supranational Rwanda.

Ingengabihe y’iri rushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019:

Tariki 03, 04 Kanama 2019 kugeza kuya 11 Kanama 2019: Hazaba igikorwa cyo gutoranya abakobwa bitabiriye irushanwa.

Tariki 13 Kanama 2019 kugeza kuya 30 Kanama 2019: Abakowa bazatangira gutorwa binyuze ku rubuga ruzashyirwaho (Online voting).

01 Nzeri 2019: Hazamenyekana abakobwa 15 bazajya mu mwiherero 'Boot Camp'.

03 Nzeri 2019: Abakobwa bazajya mu mwiherero ‘Boot Camp’.

06 Nzeri 2019: Hazaba ijoro ryo kwerekana impano ku bakobwa bahataniye ikamba: Talent (Beauty with purpose) night.

07 Nzeri 2019: Ni umunsi wa nyuma w'irushanwa ahazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba.


Abari kugira uruhare mu itegura ry'irushanwa rya Miss Supranational Rwanda bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru

Jane Murenzi Ushinzwe Ubucuruzi n'Iyamamaza bikorwa muri Century Park Hotel  yateye inkuga irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Mucyo Christella uri mu bari gutegura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda

Olivier Niyongabire Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri kompanyi DTravela yateye inkunga irushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND