RFL
Kigali

Ibintu 10 bidasanzwe byo kwitega ku munsi wa mbere abafana bazakomorerwa kwinjira ku bibuga mu Rwanda nyuma y'igihe kirekire

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/11/2020 20:14
0


Biri mu mitwe ya benshi, iyo baryamye barabirota, bakibona bari kuvuza akaruru n'ikirumbeti bishimira igitego, biri mu ntekerezo za benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bamaze amezi arenga umunani barasuherewe, iyo bicaye bitangiriye itama batekereza ku kahise, bakanashushanya mu ntekerezo uko bazifata umunsi wa mbere bazaba basubiye ku kibuga.



Ntabwo isoko ikiremwamuntu kivomaho ibyishimo ari imwe, gusa ntawashidikanya ko ikibuga gifite ubuso runaka, gikinirwaho umupira w'amaguru gitanga ibyishimo ku bantu ibihumbi n'ibihumbi. Ushyize ku mpuzandengo, umupira w'amaguru ufite uruhare ntagereranywa ku buzima bwa bamwe bawushyize ku ruhembe mu bitanga ibyishimo mu buzima bwabo kurusha ibindi.

Tariki ya 14 Werurwe 2020, saa Saba z'amanywa, nibwo Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryatangaje ko nta mufana wemerewe kwinjira ku mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona, ubwo mu Rwanda hari hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus. Guhera icyo gihe kugeza magingo aya, amezi arenga umunani arihiritse nta mufana urasubira ku kibuga, ibintu bitari byarigeze bibaho mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Uko ibihe byagiye bisimburana ni ko ingamba zo guhashya iki cyorezo zafashwe, bityo hongera kuboneka agahenge, byatumye bimwe mu bikorwa byari byarafunzwe bikomorerwa, abakinnyi basubira mu myitozo, amakipe akina imikino ya gicuti ariko nta bafana. Gusa, icyizere ni cyose ko mu gihe cya vuba, ubwo shampiyona y'umwaka w'imikino wa 2020/21 izaba itangiye tariki ya 04 Ukuboza 2020, Abafana bazakomorerwa gusubira ku bibuga.

InyaRwanda.com yaguhitiyemo ibintu 10 bidasanzwe byo kwitega ku munsi wa mbere abafana bazakomorerwa kwinjira ku bibuga mu Rwanda. Ibi bintu 10 twabihisemo tugendeye rukumbuzi abafana bafite rwo kujya ku bibuga, ariko ntitwirengagiza na none ubukana bw'icyorezo cya Covid-19 kitarabonerwa umuti n'urukingo, kandi bikaba bishoboka ko ibikorwa bihuza abantu benshi byafungurwa mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. 

Mu busesenguzi umunyamakuru yakoze, yasanze kujya ku bibuga mu Rwanda bizasubukurwa mu gihe ingamba zo kwirinda iki cyorezo nazo zizaba zicyubahirizwa aho twavugamo nko guhana intera, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, n'izindi. Ni inkuru ishingiye ku busesenguzi bw'umunyamakuru bijyanye n'uko abona ibintu bihagaze muri iyi minsi abigereranyije n'ibiri kuba i Burayi n'ahandi.

Dore ibintu 10 wakwitega ku munsi wa mbere abafana bazaba bemerewe kujya ku bibuga 

1.Ibiciro bihanitse ku matike yo kwinjira

Mu rwego rwo gukumira no kwirinda umubare munini w'Abafana bashobora kuza ku kibuga bashaka kureba umukino runaka, bashobora gushyiraho amafaranga yo kwinjira arenze ayari asanzwe atangwa.

Ibi bishobora kuzaca intege bamwe mu bafana badafite ubushobozi bwinshi, hakinjira ufite ubushobozi bwo kwishyura itike izaba yashyizweho. Uretse gukumira abafana, gushyiraho itike ihanitse bizafasha ikipe yakiriye umukino kwinjiza agatubutse ku kibuga.

2. Hazabaho umubare ntarengwa w'abafana bazemererwa kwinjira

Birashoboka ko inzego zibishinzwe zizagena umubare ntarengwa w'abafana bemerewe kwinjira ku kibuga ku mukino runaka, mu rwego rwo kurushaho kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus kugeza na n'ubu kitarabonerwa umuti n'urukingo. Ntabwo bishoboka ko abafana bose bakomorerwa kwinjira ku mukino, kuko bishobora gutiza umurindi icyorezo cya Coronavirus.

3. Polisi y'igihugu yitegure kuzahura n'akazi katoroshye

Ubwo abafana bazemererwa gusubira ku bibuga, Polisi y'igihugu ishobora kuzahura n'akazi gakomeye mbere y'umukino, mu mukino na nyuma y'umukino. Bizasaba Polisi kuba maso kugira ngo igenzure niba buri mufana ugiye kwinjira ku kibuga yubahirije amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. 

Bizabasaba kandi imbaraga nyinshi zirenze izari zisanzwe zikoreshwa kubera ko abafana bazaba ari benshi bifuza kwinjira ku mukino (Akavuyo no gukurikiza amabwiriza). Mu mukino bizasaba Polisi kujya izenguruka mu bafana kugira ngo irebe ko nta warenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, uko bishimira igitego ndetse n'uko bazaba bifashe ku kibuga mu gihe umukino urimo kuba.

Mu gihe kwinjira ku bibuba byasubukurwa mbere y'uko utubari dufungurwa, nyuma y'umukino bizasaba Polisi gucungira hafi, kuko bamwe mu bazaba bavuye ku mukino bazahitira muri za nzu z'urwihisho bajye kwishima banywa inzoga, ubwo ibyo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bazaba babisize ku kibuga.

4. Abamotari bitegure kuzakorera amafaranga menshi

Bitewe n'uko umubare w'abafana bemerewe kwinjira ku kibuga uzaba ari ntarengwa, bizasaba buri mufana gutanguranwa kugera mbere ku kibuga kugira ngo akurikire umukino, muri uko gutanguranwa hari benshi bazisanga imiryango ya stade yafunze. 

Ikizaba gisigaye ku mufana ni ugusubira mu rugo atanguranwe n'amasaha awukurikire kuri Televiziyo. Muri iyo nkubiri yo kugenda bagaruka ni ho umumotari azaba yungukira, akorera amafaranga ntacyo yitayeho.

5. Abacuruzi bitegure gukirigita ifaranga

Nyuma y'umukino abafana bazaba bakeneye kwiyakira ndetse no gusubiramo neza uko umukino wagenze, icyo gihe umucuruzi uzaba acuruza ibyemewe n'ubuyobozi, nka za Restaurant n'ahandi, bitegure kuzakira abakiriya benshi kuruta abo bakiriye mu mezi umunani ashize.

Abacuruzi bitegure kuzacuruza cyane kandi byinshi mu gihe abafana bazaba basubiye ku bibuga, kuko ari abantu bizihirwa cyane ndetse ntibatinya no kurekura amafaranga menshi aherekeza ibyishimo byabo. Nawe urabyumva nk'umufana wishimiye ko ikipe ye yatsinze, kugura kamwe no kugurira mugenzi we ni ibintu bijyana.

6. Hazabaho gutungurana ku makipe yitwa ko aciriritse

Nyuma y'amezi arenga umunani shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda idakinwa kubera COVID-19, hahindutse byinshi ku buzima bwa buri muntu, ntibyasize amakipe ndetse n'abakinnyi bayo. Imikino mu maguru yabo yaragabanyutse, amarushanwa aragabanyuka ndetse n'imyitozo yasubiye hasi.

Amakipe atandukanye yariyubatse agura abakinnyi bo kuyafasha, gusa nta tandukaniro rikomeye rihari kuko n'ubundi abaguzwe nabo batakinaga ndetse nta n'amarushanwa bari bafite. Bishobora kuzatungura benshi amakipe afatwa nk'ayaciriritse, agaraguye amakipe afatwa nk'ibigugu akayakuraho amanota atatu mu mizo ya mbere ya shampiyona ubwo abafana bazaba bibereye ku bibuga.

7. Hazabaho kurumbuka kw'ibitego ku mikino itandukanye

Bijyanye n'uko amarushanwa ku makipe yagabanyutse, n'imyitwarire y'abakinnyi mu kibuga nayo izaba yarahindutse, bishobora kuzatuma ibitego bizatsindwa ku mukino bizaba byinshi cyane, nk'uko n'ahandi mu mashampiyona akomeye i Burayi byagenze ubwo basubukuraga shampiyona. Abakinnyi benshi bazakina bahuzagurika imbere y'umufana uzaba wibereye ku kibuga, bityo umukinnyi ufashe umupira feri ya mbere ayifatire mu izamu kuko benshi bazacika imbaraga mu buryo bugaragara.

8. Igitutu ku basifuzi n'abakinnyi kizagabanyuka

Iyo stade yabaga yakubise abafana buzuye, baririmba, bavuza ibirumbeti n'induru, byagiraga ingaruka ku bakinnyi bari mu kibuga ndetse n'abasifuzi bayoboye umukino, aho wasangaga umukinnyi akinira ku gitutu kugira ngo yiyereke abafana ndetse anabahe ibyishimo, aha byabaviragamo gukora cyane bagakora ibyo benshi batabatekerezagaho cyangwa bagakora amakosa ya hato na hato yavagamo ibitego.

Umusifuzi wabaga uyoboye umukino, kubera igitutu cy'abafana wasangaga hari ibyemezo bimwe na bimwe yafataga kubera icyo gitutu. Gusa kubera ko hazaba hari umubare ntarengwa w'abafana bazaba bemerewe kwinjira ku kibuga kandi bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, igitutu ku bakinnyi no ku basifuzi kizagabanyuka.

9. Hazabaho imvune za hato na hato ku bakinnyi

Bitewe n'uko abakinnyi bamaze igihe kirekire nta marushanwa bakina, biroroshye kugira imvune mu gihe amaze iminota 30 yiruka mu kibuga. Hari ibyo umubiri we uzaba ubonye utaherukaga birumvikana ko kugira impinduka ugaragaza bitaba bitunguranye. Izi mvune zizaboneka ku bwinshi kuko umukinnyi azakora iyo bwabaga kugira ngo ashimishe umufana, nibihurirana no kutamenyera amarushanwa bimuviremo kuvunika. Bibaye byiza buri mutoza yazakoresha abakinnyi bose bemerewe gusimbura nabo bagakina mu gufasha bagenzi babo babanje mu kibuga.

10. Hazabaho umutuzo nk'uwo mu Kiliziya

Bitewe n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19, n'umubare muke w'abafana ku kibuga, bizatuma bwa buryohe no kwisanzura kw'abafana ku kibuga bitagaragara, kubera ko bitazaba byemewe gukuramo agapfukamunwa ngo ugaragaze amarangamutima, uzajya wishimira mu mwanya wicayemo udahaguruka ngo uwuvemo, ikindi ntibizaba byemewe gusamara no kwishimana na bagenzi bawe muhuriye ku ikipe mufana.

Umunsi wa 24 wa shampiyona Abafana bawurebeye mu biti hanze ya stade

Abafana ba Kiyovu Sports banyotewe gusubira ku kibuga

Abafana ba APR FC nabo banyotewe no kongera gukubita twa tugomba

Abafana ba Rayon Sports bakumbuye kuvuza bya birumbeti no gukoma ya mashyi bihariye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND