RFL
Kigali

Ibintu 5 ugomba kumenya niba ugiye gukundana n’umuntu usetsa cyane

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/02/2019 12:20
1


Abantu bakunda gusetsa no kuba kumwe nabo ubwabyo uba wumva bisekeje kuko nta rungu wapfa kugira muri kumwe. Byumvikane ko kugira inshuti isetsa cyane ari ibintu byiza ariko ikibazo ndetse no gutandukana bikabaho iyo mugiye mu rukundo.



Impamvu bigorana kwakira ko wajya mu rukundo n’umuhungu cyangwa umukobwa usetsa cyane ni uko hari abatekereza ko bajya bahora babikinamo ndetse bigatuma urukundo rudashoboka. Nyamara ibyo si ukuri, ahubwo hari ibyo ukwiye kumenya niba ugiye gukundana n’umuntu usetsa cyane ari byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru twifashishije urubuga rwa Elcrema:

1.Ashobora gutuza (kuba Serious)

Ukwiye kumenya ko umuntu usekeje nawe ashobora gutuza, kuba akunda gusetsa ntibivuze ko atanaganira ku bintu byiyubashye kandi by’agaciro kandi igitangaje, ahita asa n’undi muntu atandukanye n’uwo usanzwe uzi iyo ageze mu gihe cyo kubaha cyangwa cyo gutuza (iyo abaye serious) abikora neza cyane cyane mu rukundo.

2.Agira amarangamutima nawe

Umuntu ukunda gusetsa cyane ni kenshi yicisha bugufi kandi agakunda guhora yishimye ariko ibyo ntibikuraho ko yagira amarangamutima. Nawe arababara, ashaka kwishimirwa no gukundwa ndetse no kwitabwaho by’ikirenga kuko ni umuntu nk’abandi kandi nawe agira urukundo.

3.Ntaba ashaka kugaragara nk’usekeje

Biba bitangaje cyane ukuntu umuntu ukunda gusetsa ataba ashaka kugaragara nk’usekeje. N’ubwo akunda gusererezanya no gutera urwenya aho ari ntihabe irungu, aba ashaka ko amenywa ku yindi myitwarire ye yihariye itari ukuba asetsa cyane.

4.Arabikunda iyo abashije kugusetsa

Yego kuko akunda gusetsa arabikunda iyo abashije gusetsa abantu, ariko bikaba umwihariko iyo abashije gutuma umukunzi we aseka bimuha ibyishimo by’ikirenga kurusha uko yasetsa imbaga nyamwishi y’abantu. Ntuzamuhishe inseko yawe niba agusekeje uri umukunzi we.

5.Ashobora kuzana imikino mu biganiro bikomeye

Twibuke uwo turi kuvugaho. Ni umuntu ukunda gusetsa, nta wubyigira ni uko umuntu aba ateye n’ubwo umuntu ari we ubiyobora. Mushobora kuba muri kuganira ku bintu bikomeye cyangwa byiyubashye akazanamo imikino cyangwa utuntu dusekeje, ntuzamurakarire cyangwa ngo ubimwangire unabimuhore kuko ni ko ateye ntaho azaba aguhishe. Ahubwo uzamugarure mu buryo bwawe kuko ari n’umukunzi wawe uba umuzi cyane kandi azakumva mukomeze ibiganiro.

Gukundana n’umuntu ukunda gusetsa cyane nta byiza nkabyo, gusa biba byiza cyane kandi bikaryoha iyo ubanje kumwumva, uko ateye kandi ukamwakira uko ari n’uko ateye ubundi mugafatanya urugendo rw’urukundo kandi mukaryoherwa mwembi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Epipode5 years ago
    Yego Nang Umuntu Usetsa Ndamukunda Sana





Inyarwanda BACKGROUND