RFL
Kigali

Ibitaramo bya Trace Awards na Move Africa bigiye kongera kubera i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/05/2024 19:26
0


2023 wabaye umwaka mwiza ku ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, binagaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), igaragaza ko ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibitaramo byinjirijwe u Rwanda arenga Miliyari 122 Frw.



Ni umwaka wasize ibitaramo bikomeye nka Move Africa bibereye ku butaka bw’u Rwanda ku nshuro ya mbere utibagiwe n’ibitangwa ry’ibihembo bya Trace Awards, byahurije i Kigali ibyamamare mu ngeri zinyuranye byatanze ibyishimo ku bihumbi by’abantu.

Muri raporo ya RCB, bavuga ko amafaranga u Rwanda rwinjije mu 2023 yazamutseho 48% ugereranyije n’ayo bari binjije mu 2022 binyuze mu nama bakiriye.

RCB ivuga ko amafaranga yinjije yavuye nama zabereye mu Rwanda zirimo nka: Women Deliver Conference, International Congress on Conservation Biolog, irushanwa rya Kigali International Peace Marathon, irushanwa rya Iron Man., irya Basketball Africa League n’izindi.

Inavuga ko andi amafaranga yinjije yavuye mu bikorwa birimo nk’itangwa ry’ibihembo Trace Africa Music Awards & Festival, Move Afrika by Global Citizen, Inteko rusange ya FIFA n’ibindi.

2023 yanasize u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere ibirori by’imikino ya Giants of Africa byatumye abarimo Diamond na Diamond bongeye gutaramira i Kigali. Byasize ibyishimo ku rwibutso rudasaza kuri benshi, ariko cyane cyane umunyamerika Kendrick Lamar wapfundikiye ibirori bya ‘Move Afrika’.

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko ibihembo bya Trace Awards bigiye kongera gutangirwa mu Rwanda, ndetse ko n’abategura ibirori bya Move Afrika bamaze gufata itariki y’igihe ibi bitaramo bizabera muri BK Arena. Ariko ibitaramo bya ‘Giants of Africa’ ntibizabera mu Rwanda kuri iyi nshuro.      

Ibihembo bya Trace Awards byatangiye mu Rwanda ku nshuro ya mbere tariki 21 Ukwakira 2023, mu muhango wabereye muri BK Arena, ariko byari bishamikiyeho n’ibindi bikorwa binyuranye by’iserukiramuco birimo ibyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Byitabiriwe n' abantu batandukanye bo mu bihugu birimo ibya Afurika, Amerika y’Amajyepfo, Ibirwa bya Caraïbes, u Burayi n’ibindi bikora ku Nyanja y’Abahinde.

Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo mpuzamahanga y'Imyidagaduro ya Trace Africa ifite icyicaro i Johannesburg muri Afurika y'Epfo ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB binyuze muri gahunda ya VisitRwanda.

Icyo gihe mu gutanga ibi bihembo haririmbye abarimo: Bruce Melodie, Bwiza na Chriss Eazy, Diamond Platnumz, Davido, Yemi Alade, Mr Eazi n’abandi.

Ibitaramo bya Move Afrika byo byabereye mu Rwanda, ku wa 6 Ukuboza 2023, icyo gihe byapfundikiwe n’igitaramo cya Kendrick Lamar. Bitegurwa n’Umuryango Global Citizen ndetse na PGLang.

‘Move Afrika’ ni umushinga uzamara igihe kirekire, ukubiyemo kuzenguruka ku Mugabane wa Afurika n'abahanzi mpuzamahanga. Uyu mushinga ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by'ingenzi birimo:

Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

Ku wa 2 Gicurasi 2024, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama yiswe “Global Citizen Now”, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira ibitaramo bya Move Afrika, kandi biteguye gukomezanya ubufatanye no mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Ati "Reka ntangire mvuga ko u Rwanda rwishimiye cyane kwakira ku nshuro ya mbere igitaramo cya Move Africa mu Ukuboza 2023, kandi twiteguye gukomeza imikoranire na Global Citizen mu gihe cy'imyaka ine iri imbere."

Umukuru w'Igihugu, yavuze ko ibi bitaramo bifite akamaro kanini cyane mu buryo bubiri. Ubwa mbere ni mu kubaka ubumenyi bukenewe mu ‘bitaramo binini’, ubwa kabiri ni ukugaragaza uruhare rw'abanyafurika mu kubaka Inganda Ndangamuco zifite agaciro kanini mu mafaranga, bishobora kugira uruhare mu kubaka ubukungu bw'umugabane wa Afurika n'uko urubyiruko rufata uyu mugabane.

Yanavuze ko Move Afrika ifite uruhare cyane mu kuganira ku bibazo byugarije sosiyete, aho nk'umwaka ushize haganiriwe ku rwego rw'ubuzima cyane cyane hitawe ku ruhare rw’abajyanama b'ubuzima.

Urutonde rw’abegukaye ibihembo bya Trace Awards 2023:

1.Album y’umwaka: Love Damini- Burna Boy (Nigeria)

2.Indirimbo y’umwaka: Calm down - Rema (Nigeria)

3.Video nziza: Baddie -Yemi Alade (Nigeria)

4.Best Male: Davido (Nigeria)

5.Best Female: Viviane Chidid (Senegal)

6.Indirimbo yahuriweho: Unavailable - Davido (Nigeria) ft Musa Keys (Afrika y’Epfo)

7.Umuhanzi mushya: Roseline Layo (Côte d’Ivoire)

8.DJ: Michael Brun (Haiti)

9.Producer mwiza: Tam Sir (Côte d’Ivoire)

10.Umuhanzi w’indirimbo z’imana: KS Bloom (Côte d’Ivoire)

11.Best live: Fally Ipupa (DRC)

12.Umubyinnyi: Robot Boli (Afrika y’Epfo)

13.Umuhanzi wa Afurika ivuga Icyongereza (Best artist Africa anglophone): Asake (Nigeria)

14.Umuhanzi wa Afurika ivuga Igifaransa (Best artist Africa francophone): Didi B (Côte d’Ivoire)

15.Umuhanzi wa Afurika ivuga Igiportugal (Best artist Africa lusophone): Gerilson Insrael (Angola)

16.Umuhanzi wo mu Rwanda: Bruce Melody 

17.Umuhanzi wa Afrika y’Iburasirazuba: Diamond Platnumz (Tanzania)

18.Umuhanzi wa France n’u Bubiligi: TayC (France)

19.Umuhanzi wo mu Bwongereza: Central Cee

20.Umuhanzi wo mu birwa bya Carraibe: Rutshelle Guillaume (Haiti)

21.Umuhanzi wo mu birwa by’inyanja y’u Buhinde: Goulam (Comoros)

22.Umuhanzi wo muri Bresil: Ludmilla

23.Umuhanzi wa Afurika y’amajyaruguru: Dystinct (Morocco) 

Mu Ukuboza 2023, Kendrick Lamar yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere 


Ku wa 22 Ukwakira 2023, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro abanyamuziki batwaye ibikombe muri Trace Awards



















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND