RFL
Kigali

Ibitekerezo by’abakurikiranira hafi irushanwa rya Miss Rwanda ku mpinduka zaryo mu 2021 n’inyunganizi batanze

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:10/12/2020 10:13
0


Nyuma y'uko Miss Rwanda Organization itangaje impinduka zizagaragara muri iri rushanwa mu 2021, abarikurikiranira hafi mu mboni zabo bagize icyo bavuga kuri izi mpinduka ndetse banatanga n’ibitekerezo babona bishobora kuba inyunganizi.



Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukuboza 2020, Miss Rwanda Oraganization itegura irushanwa rya Miss Rwanda yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kibanze ku mpinduka zizagaragara mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ubwo hazaba hashakishwa Nyampinga w’u Rwanda mushya uzasimbura Nishimwe Naomie. Muri izi impinduka harimo kuba harakuweho gupima abakobwa ibiro, uburebure n’ibindi. Mbere uwiyandikisha yagombaga kuba byibura areshya na 1.70m.

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwavuze ko bwahisemo gukuramo uburebure, ibiro, no kongera imyaka kugira ngo bahe amahirwe abakobwa benshi basoje Kaminuza bavugaga ko hari ingingo zibagonga. Bavuze kandi ko ari mu rwego rwo kujyanisha n’amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi, kuko ntayo adashingira ku burebure, ibiro ndetse ko imyaka bashingiraho igeze kuri 28 y’amavuko nk’uko nabo babikoze.

Bati “Turashakisha umukobwa ugomba kubera abandi intangarugero. Uyu mwaka rero ikintu cya mbere twakoze ni uguhuza n’intego n’intumbero za Miss Rwanda ariko kandi bikajyana n’ibyo abandi bagenderaho ku rwego mpuzamahanga.” Bongeyeho bati:

Ibyo twagenderagaho byarahindutse kubera ko ‘dusanga intego yacu iri ku bakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 28 barimo abasohoka muri Kaminuza, aba kwiga hanze bose ugasanga bari muri iyo myaka. Wareba ugasanga 25 hari ukuntu yasaga nk’ibasiga. Kandi wareba amarushanwa mpuzamahanga ugasanga agarukira ku myaka 28, niyo mpamvu twashyizemo iyi myaka ijyanye n’abakobwa dushaka.

Nyuma y’iminsi izi mpinduka zitangajwe InyaRwanda.com twifuje kumenya uko izi mpinduka zakiriwe mu bakurikiranira hafi iby'iri rushanwa rikundwa n’abatari bake, maze tuganira n’abantu batandukanye. Baduhaye ibitekerezo kuri izi mpinduka ndetse bagira n’inyunganizi batanga.

Mike Karangwa ni umwe mu banyamakuru bafite izina rikomeye mu myidagaduro hano mu Rwanda. Yabaye umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka muri iri rushanwa inshuro zirenze imwe ku buryo uvuze ko ariziho byinshi utaba ubeshye.

Mu kiganiro yahaye InyaRwanda.com, Mike Karangwa yagarutse ku byo atashimye muri izi mpinduka nshya. Yagize ati "Bagakwiye kwitondera cyane ibijyanye n’indeshyo kuko buri rushanwa rigira standard (urwego cyangwa se ikigero runaka)”. Yakomeje avuga ko azakomeza kubaza impamvu y’iyi mpinduka.

Karangwa kugeza ubu ntabwo yumva neza iyi ngingo yemerera buri mukobwa wese uko yaba areshya kujya mu bahatana muri Miss Rwanda. Muri iki kiganiro twagiranye yavuze ko yishimiye izindi mpinduka zose gusa anatanga ikindi gitekerezo nk’inyunganizi. Yagize ati ”Ikindi nari nifuje njye cyaba, ni ugushyiraho n’uburyo abakobwa bo muri diaspora nabo bakwitabira cyane aya marushanwa”.


Mike Karangwa yagiye agaragara mu bagize Akanama Nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda

Iki gitekerezo cye gihuye n’icya Miss Rutayisire Nelly wegukanye ikamba rya Miss AFSU (African Students Union) ryabereye mu Bushinwa mu mujyi wa Haikou mu ntara ya Hainan mu 2019. Nawe yavuze ko bahaye amahirwe aba diaspora (abanyarwanda baba mu mahanga) bakemererwa kuza guhatana byaba ari byiza cyane.

Yakoje avuga ko kuba barongereye imyaka, bakavanaho no gupima uburebure bahaye amahirwe abanyarandakazi benshi. Yatanze urugero rw’ibyamubayeho ubwo yari afite imyaka 18 yifuza kujya muri Miss Rwanda, nyuma agacibwa intege no kugira ibiro biri hejuru y’ibyo bafatiragaho icyo gihe.


Miss Rutayisire Nelly wigeza gukomwa mu nkokora n'ibiro bigatuma atitabira Miss Rwanda yanyuzwe n'impinduka nshya.

Miss Irasubiza Alliance wabaye Miss Popularity 2020, nk’uwabaye muri iri rushanwa nawe twagiranye ikiganiro avuga uko yakiriye izi mpinduka. Yagize ati "Nka cya kindi bashyizeho cyo kwemerera abakobwa bitewe n’uko ureshya, ibiro ifite, kuba waza nta kibazo icyo ngicyo ntekereza ko ari ikintu kiza. Ntabwo nzi impamvu yabibateye ariko bibaye byiza byagumaho".

Yongeyeho ko ashimishijwe no kuba ubu amahirwe ku bakobwa yiyongereye ku buryo buri mukobwa ashobora kugira amahirwe yo kuba Miss Rwanda akaba yatanga ibitekerezo bye mu kubaka igihugu. Gusa yibajije niba izi mpinduka nshya bazagenderaho zitazatuma u Rwanda rutakaza amahirwe yo kujya guhangana mu marushanwa y’ubwiza hanze nko muri Miss World irushanwa rifite ibyo rigenderaho bikomeye kandi byinshi.

Yasoje asaba Miss Rwanda Organization gushaka uburyo bajya bareba icyo bagenera byibura abakobwa 20 ba mbere aho gutaha amara masa kuko ntako baba batagize. Icyakora ibi yasabye bisa n'aho byo byabonewe igisubizo kuko mu mpinduka nshya ziri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, bavuze ko abakobwa 20 ba mbere bazafashwa kwiga kaminuza.


Miss Popularity Irasubiza Alliance [iburyo] ati "Amahirwe ku bakobwa yiyongereye"

Ntagihindutse biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukoboza 2020, Miss Rwanda Organization izongera kugirana ikiganiro n’itangazamakuru. Muri iki kiganiro n'itangazamakuru byitezwe ko ari bwo hazatangazwa byimbitse ibijyanye n'irushanwa rya Miss Rwanda 2021.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND