RFL
Kigali

Ibyahindutse kuri Humble Jizzo wajyanye n’umugore we ku Gisenyi kwiyibutsa umunsi w’ubukwe bwabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2019 18:28
0


Ku wa 25 Ugushyingo 2018 Manzi James wiyise Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz, we n’Umunyamerikakazi Amy Blauman bahamirije imbere y’Imana n’abantu ko bazabana akaramata mu bibi no mu byiza; ko bazatandukanwa n’urupfu; bati “Imana izabidufashemo”.



Kuwa 23 Gashyantare 2018 Humble Jizzo n’umukunzi Amy, bibarutse imfura y’umukobwa. Uyu mwana wahawe izina rya ‘Ariella’ yavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Washington.

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2019, Humble Jizzo yanditse kuri konti ya instagram ubutumwa yaherekeresheje ifoto ye n’umugore we bateruye umwana, ahishura ko ku cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019 we n’umugore we bagiye ku Gisenyi mu Ntara y’Uburengerazuba aho bakoreye ubukwe.

Yavuze ko byari mu rwego rwo kwiyibutsa umunsi udasanzwe mu buzima bwabo bungiyeho ubumwe kandi ko bari kumwe n’umwana w’abo, Ariella.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Humble Jizzo yavuze ko umwaka ushize abana n’umugore we Amy, yamenye gufata ibyemezo akabikora atekereza ku ngaruka byagira ku mugore we ndetse n’umwana kandi ko buri wese icyo akoze aba agomba kubwira undi.

Ati “…Mbere na mbere ni ukumenya ko ubuzima utakigenga. Ukamenya ko ibikorwa ukora bigira ingaruka ku muryango wawe muri rusange. Ibyemezo ufata muri rusange ugomba kubifata ushishoje kuko ni ibyemezo biba atari ibya Humble Jizzo. Ni ibyemezo biba bifite ingaruka ku mwana n’umugore.”

Akomeza avuga ko yanamenye ko mu byo akora byose agomba kugira amasaha agenera umuryango we bitandukanye n’uko yabagaho akiri ingaragu. Anavuga ko ingengabihe ye yahindutse kuko abyuka mbere y’abandi agaharanira gukora cyane kugira ngo yite ku muryango we.

Ati “...Amasaha yo kuryama yaragabanutse kuko haba hajemo umwana n’umugore. Ngomba kubyuka mbere y’umwana nkashakisha, urumva ko amasaha yo kuryama yarahindutse, mbese ni byinshi cyane.”

Humble Jizzo yavuze ko gusubira i Gisenyi kwiyibutsa umunsi w’ubukwe bwabo, ari uko hari hashize umwaka bombi batajyayo banahakumbuye kandi ko bashakaga gusubiza inyuma intekerezo bakayibutsa wa munsi bari bashagawe n’imiryango, inshuti n’abandi.

Umwaka urashize Humble Jizzo arushinze n'Umunyamerikakazi Amy

Humble Jizzo avuga ko yamenye gufata ibyemezo no kwita ku muryango we

Urukundo rwa Humble Jizzo na Amy Blauman rwavuyemo urubuto

HUMBLE JIZZO YIZIHIJE UMWAKA USHIZE AKOZE UBUKWE N'UMUGORE WE AMY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND