RFL
Kigali

Ibyamamare Nyarwanda bisoje umwaka bicumbikiwe muri Gereza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2018 7:01
0


Burya imyaka yose irasa ari ko hari abakubwira ko umwaka wababareye mwiza abandi bakakubwira ko utabagendekeye neza. Mu gihe bamwe umwaka wa 2018 wababareye ubuki, bamwe mu byamamare Nyarwanda warabashaririye dore ko ugiye kurangira batarasohoka muri Gereza bacumbikiwemo.



2017-2018; Umwaka utarahiye ibyamamare Nyarwanda. Bamwe bagiye bafatwa n’inzego z’umutekano bashinjwa ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, ubushukanyi n’ibindi. 2018 iragana ku musozo, uwitezwe gusohoka muri Gereza mu minsi ya vuba ni Jay Polly.

Ku rutonde rwakozwe na INYARWANDA, Umuraperi Jay Polly, VD Frank ndetse n’umuhanzikazi Momo bisangije ibyaha.  Jay Polly yahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo ; Momo yahamijwe icyaha cyo gucuruza abakobwa; VD Frank ahamwa n’ icyaha cy’ubushukanyi; Fireman, Gisa Cy’Inganzo bahamijwe icyaha cyo gukoresha ibibyobyabwenge. Gicurasi 2018; Umuhanzikazi Momo:

Mu ntangiriro za Gicurasi 2018 Mbabazi Mauren wamenyekanye nka Momo yafatiwe na Polisi y’Igihugu ku kubiga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ari kumwe n’umukobwa bicyekwako yari ajyanye gucuruza mu muhanga.

Muri Kamena 2018 inkuru ye yasakaye mu itangazamakuru ivuga ko afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge, ashinjwa gucuruza abakobwa.

Yamenyekanye mu myaka itanu ishize. Momo cyangwa Momolava yatangiye umuziki muri 2012, akora indirimbo nka “Ndumfite” , anifashishwa na TBB mu mashusho y’indirimbo n’ibindi.

Kanama 2018; Jay Polly yakatiwe amezi atanu:

Tariki 04 Kanama 2018 Umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly] yafunzwe na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore akamukura amenyo.

Icyo gihe, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yatangarije INYARWANDA, ko bahurujwe n’abaturanyi ba Jay Polly bavuga ko ari gukubita umugore we Sharifa.

Tariki 24 Kanama 2018 yahamijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore, yahise akatirwa amezi atanu. Biravugwa ko, uyu muraperi azasohoka muri Gereza ya Mageragere, kuwa 26 Ukuboza 2018.

Nzeri 2017; Umuhanzi VD Frank:


Tariki 21 Nzeri 2017, umuhanzi VD Frank wanamenyekanye nk’umunyamakuru yatawe muri yombi habura iminsi mike ngo akore ubukwe n’umukunzi we Chantal. Yafashwe na Polisi akekwaho kwiyita umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka akaka amafaranga abaturage.

Yakojejwe muri Gereza aroshoka akora ubukwe. Kuwa 28 Ugushyingo 2018 bimenyekana ko VD Frank afungiye muri Gereza ya Mageregere aryozwa icyaha cy’ubuhemu. Ni amakuru yamenyekanye hashize ukwezi kumwe VD Frank afunze.

Kuwa 10 Ukwakira 2017; Gisa cy’Inganzo:


Gisa James [wiyita Gisa Cy’Inganzo] benshi bavuga ko ari umunyempano utangaje, yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge, mu bihe bitandukanye, afungurirwa imiryango ya Gereza.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka “Genda ubabwire”, “Uruyenzi”, muri 2015 yajyanwe mu kigo ngororamuco akukiranyweho kunywa ibiyobyabwenge. Mu mpera za 2015 yasohotse avuga ko yihannye gukoresha ibikoresha ibiyobyabwenge.

Nyuma y’Ukwezi kumwe afunguwe, mu Ukwakira 2017 yatawe muri yombi ashinjwa kunywa ibiyobyabwenge  ubu arabarizwa muri Gereza ya Mageragere. Ni umwe mu bahanzi bafite impano idashidikanywaho, yadindiye ahanini bitewe n’imyitwarire ye idahitswe.

Kuwa 21 Nzeri 2018; Umuraperi Fireman yarafashwe:


Uwimana Francis [Fireman] mu ruhando rw’abaraperi Nyarwanda yajyanwe ku gororerwa mu kigo ngororamuco kizwi nka I Iwawa. Yabaswe n’ikiyobyabwenge cya ‘mugo’ (Heroine).

Uyu muraperi yajyanwe i Iwawa nyuma y’uko muri Kamena 2018 yari yafashwe n’inzego z’umutekano aryozwa gukoresha ibiyobyabwenge. Icyo gihe yamaze iminsi 20 ahazwi nko kwa Kabuga. Asohotse abwira INYARWANDA, ko yazinutswe ikiyobyabwenge, bidateye kabiri yihutanwa i Iwawa.

Fireman yafatwaga nk’inkingi ya Hip Hop mu Rwanda, yanyuze mu itsinda rya Tuff Gung ryabaye amateka… Yakomeje umuziki ku giti cye, akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye, paji y’ubuzima bwe yahindukiriye muri Gereza.

Uyu muhanzi wakunze kwiyita ‘Godson’ yakoze indirimbo nka “Cana inkoni izamba” yakoranye na Queen Cha, “Umuhungu wa muzika” yakoranye na Bruce Melodie ikazamura igikundiro cye, “Itangishaka” yakoranye na King James, “Urwicyekwe”, “Ubuto bwanjye”, “Nyeganyega”  n’izindi

Hashize imyaka umunani indirimbo “Gereza” y’itsinda Tuff Gang isohotse. Bumvikanishamo ko hanze ntacyiza cyaho harutwa na Gereza, Bati “Reka nigumire Gereza aho nzarindwa indaya ndindwe imbobo zinkoresha ‘dega’ …..Reka nigumire Gereza, Dawe umfasha untere ‘appetit’ y’izi mvugure…Jay Polly ati “…Ndakura njya ibwana, ni njoro sinsinzira agakombe k’imvugure ku musore wihaye. Iki nacyo ni icyumba kimwe mu bigize ‘old school,”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND