RFL
Kigali

Ibyishimo by’umuhanzikazi mushya wahawe amahirwe yo kuririmba mu gitaramo cyatumiwemo Johnny Drille

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/09/2019 17:41
0


Abategura igitaramo cya Kigali Jazz Junction bahaye amahirwe umuhanzikazi mushya Gusenga Marie France yo kuririmba mu gitaramo cyatumiwemo umuhanzi w’umunya-Nigeria Johnny Drille ukunzwe mu ndirimbo ‘Romeo&Juliet’.



RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction yanditse ku rukuta rwa Facebook, kuri uyu wa 03 Nzeri 2019, ivuga ko yishimiye gutangaza umuhanzikazi mushya uzaririmba mu gitaramo kizaba ku wa 27 Nzeri 2019.

Bati “Dutangaje kandi umushyitsi w’Imena uri mu bahanzikazi bashya bari kuzamuka mu Rwanda wegukanye irushanwa ryo kuririmba rya ‘I am the future’ ryateguwe na Future Records. Muri Kigali Jazz Junction bagabo namwe bagore mwitegure kureba M.France.”

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, France yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kuba yarahawe amahirwe yo kuririmba muri Kigali Jazz Junction ikaririmbwamo n’umuhanzi w’umurundi Kidum, umuhanzi w’umunyarwanda Sintex na Johnny Drille wo muri Nigeria.

Uyu mukobwa watwaye irushanwa rya ‘I’m the future’ agahembwa Miliyoni 15 Frw, avuga ko ari intangiriro nziza y’urugendo rwe mu muziki.

Ati “…Byanshimishije cyane kumva ko nagiriwe ikizere cyo kuririmba mu gitaramo kizaba kirimo abahanzi bakomeye mu muziki. Kandi ni itangiriro navuga ko ari ryiza kuri njyewe.”

M.France aheruka gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise "Sinabirota"

Aheruka gushyira hanze indirimbo “Sinabirota”, avuga ko n’ubwo nta ndirimbo nyinshi afite icyizere yagiriwe cyatumye yitegura kurushaho.

Ati “…Nta ndirimbo nyinshi kugeza ubu mfite hanze ariko iyo wagiriwe ikizere ukora uko ushoboye ugakora neza kuburyo abantu bizihirwa nibyo ufite.”

Yavuze ko yiteguye gususurutsa abafana be mu gitaramo cyo kuwa 27 Nzeri 2019 abasaba kuzitabira, ati ‘Camp Kigali hazabera ijoro ridasanzwe kandi rizabashimisha cyane.

Kuva yakwinjira mu muziki n'icyo gitaramo cya mbere azaba aririmbyemo.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki 27 Nzeri 2019 muri Parking ya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Kwinjira muri iki gitaramo; ku meza y’abantu umunani (VVIP Table of 8) ni 240 000 Frw, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 20 000 Frw naho mu myanya isanzwe ni 10 000 Frw.

Ni igitaramo cyatewe inkunga n’ikinyobwa cya Mutzig; wagura itike kuri www.rgtickets.rw

Johnny Drille watumiwe kuririmbira i Kigali

M.France avuga ko yiteguye kwitwara neza mu gitaramo cya Kigali Jazz Junctio

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "SINABIROTA' YA FRANCE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND