RFL
Kigali

Ibyo abahanzi banyuranye bavuga kuri SALAX Awards7, banakomoje ku bikuye muri ibi bihembo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2019 17:26
0


Ibihembo bya Salax Awards bigiye ku nshuro yabyo ya karindwi mu gihe cy’imyaka icumi bimaze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019 ni bwo hatangajwe abahanzi bahatana muri buri cyiciro, aha abahanzi batanu muri buri cyiciro buri umwe agomba guhabwa 100,000 Frw.



Ubwo hatangazwaga ibi byiciro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaganiriye n'abahanzi ababaza uko bakiriye iki gikorwa n'uko babona kimeze cyane ko ari ubwa mbere biri gutegurwa na AHUPA nyuma yo kumvikana na IKIREZI groupe yari isanzwe itegura ibi bihembo. Bamwe mu bahanzi baganiriye na Inyarwanda batangaje ko bishimiye iki gikorwa.

Abahanzi banyuranye baganiriye na Inyarwanda bagaragaje ko iki gikorwa ari cyiza kandi gikwiye gushyigikirwa ndetse batangaza ko amakosa yaba arimo abantu bayakosora ariko igikorwa kigakomeza gushyigikirwa. Aba bahanzi baganiriye na Inyarwanda abenshi babajijwe ku bikuye muri Salax Awards batangaza ko abikuyemo bafite impamvu zabo bwite ariko ko bo batakwikura mu gikorwa kibafitiye akamaro.

Yvan Buravan, Mico The Best, Danny Vumbi, Sophia Nzayisenga, Young Grace, Alyn Sano,Jay Love, Asinah, The Same n'abandi bahanzi baganiriye na Inyarwanda.com bahamirije umunyamakuru ko iki ari igikorwa cyo gushyigikirwa cyane ko abahanzi bakeneye gushyigikirwa n’ibikorwa nk’ibi kandi bizeye ko SALAX izagenda neza.

salax awards

Abahanzi banyuranye bari bitabiriye umuhango wo gutoranya batanu batanu bahatana muri buri cyiciro...

Kuri ubu urutonde rushya rw’abahanzi bitabira SALAX Awards7 ni;

Umuhanzi witwaye neza muri R&B:

Bruce Melody

Peace Jolis

Yvan Buravan

King James

Yverry

Umuhanzi witwaye neza mu bari n’abategarugori:

Young Grace

Marina

Queen Cha

Alyn Sano

Asinah

Umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat:

Mico The Best

Uncle Austin

Davis D

Mc Tino

Danny Vumbi

Umuhanzi witwaye neza mu ndirimbo zihimbaza Imana:

Israel Mbonyi

Serge Iyamuremye

Aime Uwimana

Patient Bizimana

Gentil Bigizi

Umuhanzi witwaye neza mu njyana gakondo:

Jules Sentore

Clarisse Karasira

Deo Munyakazi

Mani Martin

Sophia Nzayisenga

Umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop:

Riderman

Khalifan

Bull Dogg

Jay C

Amag The Black

Umuhanzi witwaye neza mu bakizamuka:

Sintex

Marina

Andy Bumuntu

Alyn Sano

Buravan

Itsinda ryitwaye neza:

Trezzor

Active

Yemba Voice

The Same

Just Family

Umuhanzi w’umugabo witwaye neza kurusha abandi;

Bruce Melody

 Israel Mbonyi

King James

Yvan Buravan

 Riderman.

REBA HANO IKIGANIROTWAGIRANYE N’ABAHANZI BANYURANYE BAGARUTSE KURI SALAX AWARDS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND