RFL
Kigali

Ibyo Peace Jolis amaze gusarura mu Itorero Mashirika ryareze benshi barimo Hon. Bamporiki, Anita Pendo na Arthur Nkusi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2019 15:29
0


Umuhanzi Peace Jolis wakunzwe mu ndirimbo “Turi beza”, yatangaje ko mu gihe cy’imyaka itanu amaze mu Itorero Mashirika rimaze imyaka 18 mu bikorwa by’ubuhanzi, yigiyemo byinshi byatumye ahinduka umuririmbyi mu Ikinamico.



Peace Jolis yinjiye mu Itorero Mashirika mu 2013. Impano ye yabengutswe n’abahagarariye iri torero bamushyira ku rutonde rw’abo kwifashisha mu Mikino n’Imbyino zitandukanye. Yagaragaye mu Iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ ryabaye ku nshuro ya Gatanu ari kumwe na bagenzi be.

Yigaragaje mu gitaramo ‘Ikaze Night Party’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Mu kiganiro na INYARWANDA, Peace Jolis yavuze ko Itorero Mashirika ari ishuri ryiza kuko ryatumye ahinduka umuririmbyi mu ikinamico.

Avuga ko hejuru y’ubumenyi afite mu rugendo rwe rw’umuziki, Mashirika yanamwaguye mu bijyanye n’ubumenyi n’ibindi bimufitiye akamaro kanini mu buhanzi. Peace avuga ko yorohewe no kwisanga mu Muryango Mugari w’Itorero Mashirika, kuko afite impano n’ikinyabupfura.

Ati “Cyane byaroroshye kuko ibyo basaba ndabifite. Basabaga kuba ufite impano n’ikinyabupfura. Nakomeje gukorana nabo mu mishinga itandukanye ariko nakomeje no gukora imishinga yanjye bwite.”

Peace Jolis ni umwe mu bagize Itorero Mashirika

Yakomeje avuga ko Itorero Mashirika ari urubuga rwiza kubafite impano yo kuririmba, kwandika, abaririmbyi n’abandi bashaka kwaguka mu bumenyi bw’u buhanzi. Avuga ko imikino bakina myinshi yitabirwa n’urubyiruko n’umubare munini w’abakuze baba bashaka gukurikirana ubutumwa bunyuze mu mikino bategura.

Peace yifashishijwe aririmba mu mukino ‘G25’ wakinwe n’Itorero Mashirika bafatanyije n’abo muri Amerika. Uyu muhanzi akora injyana ya Afro beat na RnB. Yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2013 anahagararira u Rwanda mu irushanwa rya ‘Tusker Project Fame’ ryabaga ku nshuro ya Gatandatu.

Itorero Mashirika ryanyuzemo (ririmo) umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Anita Pendo; Umunyamakuru wa Kiss Fm, Arthur Nkusi akaba n’umunyarwenya, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Hon. Bamporiki Edouard, Mazimpaka Kennedy Umubyeyi wa Arthur Nkusi n’abandi.

Peace Jolis avuga ko amaze kunguka ubumenyi mu gihe cy'imyaka itanu amaze mu Itorero Mashirika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND