RFL
Kigali

Ibyo Umuhoza Delphine asengera n’ibyo yifuriza Benjamin Gicumbi bagiye kurushinga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/04/2019 8:45
0


Umukobwa witwa Umuhoza Delphine yagaragaje ibyo asengera n’ibyo yifuriza Hagenimana Benjamin uzwi nka ‘Gicumbi’ mu kogeza umupira kuri Radio/TV1O, bitegura guhamya isezerano ryabo nk’umugabo n’umugore tariki ya 20 Kamena 2019.



Umuhoza Delphine yabaye umukozi wa Radio/TV10 igihe kinini yumvikana mu biganiro byegamiye ku ruganda rw’imyidagaduro yo mu Rwanda no mu mahanga Benjamin [Gicumbi] n’ibindi. Hagenimana Benjamin bagiye kurushinga we aracyumvikana kuri iki gitangazamakuru mu gisata cy’imikino yogeza anavuga amakuru y’imikino.

Urukundo rwabo rwatangiye kurandarada bakorana kugeza n’ubu biyemeje kwereka imiryango yombi urwo bakundanye. Mu bihe bitandukanye buri wese yandika anashyira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwavubutse mu bushuti.  

Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 25 Mata 2019, Umuhoza Delphine yanditse ubutumwa ku rukuta rwa instagram buherekejwe n’ifoto y’umukunzi we Hagenimana Benjamin amubwira ibyo amwifuriza ndetse n’ibyo asenga asaba Imana ku buzima bwe.  

Yabanje kugaragaza ko ingano y’urukundo yahawe na Benjamin wamamaye nka ‘Gicumbi’ yarushimye by’ikirenga kandi ko anyuzwe n’uburyo amwitaho. Yamwifurije ko amaso ye atazigera ashoka amarira, amatwi ye ntakumve amagambo akarishye…

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati  "....Amaso yawe ntazigera ashoka amarira, amatwi yawe ntazigera yumva amagambo mabi kandi iminwa yawe ntizavuge amagambo mabi kugeza ku munsi wa nyuma."

Umuhoza Delphin yanditse ashima byimazeyo umukunzi we wamuhundagajeho urukundo.

Yakomeje amubwira ko asengera ko inyenyeri y’ubuzima bwe yakomeza kumurika isi yose ikayibona.  Ati “Ibyo unyuramo byuzuzwe uburyohe ubuziraherezo mukunzi wanjye. Ndasenga inyenyeri yawe izakomeze kumurika isi yose iyibonye ndetse kugirirwa neza n’Imana bikomeho mu buzima bwawe bwose. Urumuri rw’ubuzima bwawe ntirukazime. Ndasenga intsinzi ize mu ruhande rwawe."

Umuhoza yabwiye Benjamin ko yamubereye isoko y’ibyishimo bye kandi ko buri gihe asenga kugira ngo umunezero uzahore muri we. Yagize ati “...Wambereye isoko y’ibyishimo rukundo rwanjye kandi ndasenga Imana ishobora byose ntizatware umunezero muri wowe. Ndasenga kugira ngo umunezero n’intsinzi ntibizigera bitana n’ubuzima bwawe. Ndagushimye nanone!.

Ku wa 20 Ukuboza 2019 Benjamin yambitse impeta y’urukundo umukunzi we, Umuhoza Delphine. Ku wa 19 Kamena 2019 Benjamin azasaba anakwe umukunzi we mu birori bizabera Rainbow Hotel. Bazakora ubukwe ku wa 20 Kamena 2019, basezeranire muri Lycée Notre Dame de Citeaux.

Benjamin 'Gicumbi' agiye kurushinga na Umuhoza Delphine bakoranye igihe kuri Radio/TV10.

Umuhoza akunze kwandika agaragaza uburyo aterwa ishema no kuba umukunzi wa Benjamin Gicumbi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND