RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku banyarwenya b’ibirangirire bazasusurutsa Seka Fest 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/03/2019 10:02
1


Iminsi irashira ishyira icyumweru cy’iserukiramuco ry’urwenya ‘Seka Fest 2019’ mu biganza by’abanya-Kigali n’abandi banyuzwe n’ibirangirire mu mwuga wo gusetsa bakomeye muri Afurika bategerejwe.



Seka Fest 2019 yatumiye uw’Imena Basket mouth wo muri Nigeria hongewemo Teacher Mpampire, Alex Muhangi bo muri Uganda n’abandi bo mu Rwanda.  Ibi bitaramo bizatangira kuya 24 Werurwe 2019 bishyirweho akadomo kuya 31 Werurwe 2019.

Igitaramo karundura giteganyijwe kuya 31 Werurwe 2019 i Gikondo ahabera imurikagurisha [Gikondo Expo Grounds] aho abanyarwenya Basket mouth [Nigeria], Eric Omondi [Kenya], Salvador Idringi [Salvador] n’abandi.  

Ibi bizataramo bizanasusurutswa na Charly&Nina, Sintex na Weasel wo muri Uganda. Iri serukiramuco ry’urwenya ‘Seka Fest 2019’ ryateguwe na Arthur Nkusi Umuyobozi wa Arthur Nation akaba n’Umunyamakuru wa Kiss Fm.

Seka Fest 2019 ije ikurikira Seka Live imaze kuba inshuro zigera kuri eshanu.  Kwinjira mu gitaramo kizakorwa na Michael ni bihumbi bitanu (5 000 Frw). Kwinjira mu bitaramo bya Comedy Store ni 5 000 Frw, 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).   

Igitaramo cya nyuma kizaba tariki 31 Werurwe, kizakorwa na Basket Mouth Ku munsi wa nyuma w’ibitaramo tariki 31 Werurwe 2019. Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe. Ni mu gihe  mu myanya y’icyubahiro ari 20, 000 Frw.

Ku muntu umwe ushaka kwitabira ibi bitaramo byose asabwa yishyura 15,000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro(VIP) yishyura 30,000Frw.


Bright Okpocha [Basket Mouth]

Basket mouth w’imyaka 40 ni rurangiranwa mu banyerwanya bubatse izina muri Afurika nzima. Yavukiye anakurira muri Leta Abia muri Nigeria. Yavutse yitwa Bright Okpocha ahitamo gukoresha Basket  mouth. Afite amateka yihariye muri uyu mwuga adashobora kwirengagizwa.

Yabonye izuba kuya 14 Nzeri 1978 i Lagos. Yamenyekanye nka Basket Mouth, ni umunya-Nigeria kavukire. Ni umunyarwenya ubimazeho igihe kinini ubifatanya no gukina filime. Ibitaramo by’urwenya yise ‘Basketmouth uncensored’ byatumye izina rye rimenyekana birushijeho, yabigejej henshi ku mugabane wa Afurika n’ahandi.  

Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye ahitwa Apapa mu Mujyi wa Lagos. Yize ‘sociology’ na ‘antropoloy’ muri kaminuza Benin ari kumwe n’umuvandimwe we Godwin.  2005- 2006 yahawe igihembo ‘National Comedy Award ndetse na ‘Awards for Best Stand-up Comedia of the year’.

Basket kuya 14 Gashyantare 2017 ku munsi w’abakundanye, amatike y’igitaramo yakoreye ‘Wembley Arena’ yaragurishijwe arashira afatwa nk’umunyarwenya uhagaze neza muri Afurika.

Niwe mu nyarwenya wa mbere wo muri Afurika wayoboye ibirori ‘Apollo’ byabereye mu Bwongereza. Yagiye atumirwa gusetsa mu birori bitandukanye nka ‘Like of the Ribs’, ‘Comedy Central Presents, ‘Basket Mouth Live’ yabereye O2 Arena mu Bwongereza n’ibindi byinshi byakomeje izina rye.

  

Patrick Indring [Salvado]

Patrick Indring wamenyeknaye nka Salvado ni umunya-Uganda kavukire. Yakuriye ahitwa Ombokolo mu birometero bike uvuye mu Mujyi wa Kampala. Agace yavukiyemo akunze kugarukaho cyane mu biganiro by’urwenya akorera ahantu hatandukanye. 

Uyu mugabo afite ubumenyi mu bijyanye n’itumanaho. Muri 2011 yakoraga akazi kw’ubwenjenyeri muri MTN arasezera.  Yinjiye byeruye mu mwuga wo gusetsa nyuma yo gutsinda irushanwa “Uganda’s funniest face” .

Ubuzima yaciyemo nubwo yakuriyemo bwakuruye benshi agira umubare munini w’abafana, ibitangazamakuru bikomeye nka CNN bityaza ikaramu. 

Ni umunyarwenya, umukinnyi wa filime, wanakoze mu itangazamakuru ari umukozi wa 91.3 Capital FM. Impano ye yatangiye kumikirigita ubwo yabaga uwa kabiri mu biganiro ‘MNET reality Tv series’. Niwe washinze itsinda ‘The Crackers’ ryanyeganyeje umujyi wa Kampala igihe kinini.

Yayoboye ibirori bitandukanye byahurije hamwe abakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro barimo  Sean Kingston, Beenieman, Sean Paul, PSquare, Konshens, Busy Signal concerts. Yayoboye kandi ibirori byatangiwemo ikamba rya Miss Uganda 2011 na 2012 n’ibindi.

Uyu mugabo ashyirwa ku mwanya wa Gatandatu mu banyarwenya bo muri Afurika. Mu rwenya rwe akunze gukoresha ururimi rw’Icyongereza ndetse na Luganda. Ni umunyempano wahiriwe! akunze gukorera ingendo mu bihugu bitandukanye akorera amafaranga.

Salvado afite ibitaramo bibiri ‘Man from Omokolo’ ndetse na ‘Africa Laughs’ bihuriza hamwe abanyarwenya bo mu bindi bihugu bikitabirwa n’umubare munini w’abakunzi b’uyu munyarwenya.

           

Eric Omondi

Eric Omondi umunya-Kenya ukunze kugaragara kuri Televiziyo zitandukanye zo muri iki gihugu. Ni umunyarwenya w’umukozi udakunda kwitwa ‘ususurutsa abandi ahubwo avuga ko ari umuganga’. 

Mu mashuri yaranzwe n’urusaku atungurana mu kiganiro cyo kuri televiziyo ‘The Churchill show’. Kuva ubwo yatangiye kwamamara atumirwa mu bitaramo by’urwenya nka “African Kings of Comedy” yo muri Nigeria.

Uyu mugabo akunze kurangwa n’ibikorwa bitungura benshi. Ajya anyuzamo akambara ubusa, agaterana amagambo n’umukunzi we n’ibindi byinshi bituma buri gihe akurikirwa. Si ubwa mbere azaba ageze mu Rwanda kuko mu myaka itambutse yifashishijwe muri Seka Live.  

 

Teacher Mpamire:

Herbert Mendo Ssegujja wamenyekanye ku izina rya Teacher Mpamire ni umunyarwenya wo muri Uganda, umukinnyi wa filime akaba n’umwarimu mu mashuri yisumbuye.  

Yavutse kuya 07 Nzeri 1983 ahitwa Mukono muri Uganda. Yihaye akabyiniriro ‘Teacher Mpamire, yamenyekanye birushijeho biturutse mu buryo yigana Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda. Umwuga we wamugejeje muri Zambia, Malawi no mu bindi bihugu byinshi byo muri Afurika.

Muri 2016 yiswe “discovery of year” mu bihembo ‘Africa Youth Awards” byatangiwe mu Mujyi wa Accra muri Ghana. 

Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize Bbowa na Greenlight High School. Muri kaminuza ya Kyambogo yigize uburezi. Yanize kandi muri Kaminuza ya Makerere ibijyanye no gukina ikinamico.Yatewe inkunga na Yoweri Kaguta Museveni ajya kwiga mu ishuri ‘American Comedy institute’ aho yize ibijyanye n’uko bitwara ku rubyiniro ndetse no kwandika.


Alex Muhangi 

Alex Muhangi ni umunya-Uganda, umukinnyi wa filime, afite ubumenyi bwerekeye amajwi, akaba n’umuyobozi w’itsinda ‘Comedy Store Uganda’ ahuriza hamwe abanyarwenya n’abahanzi bagasusurutsa abantu batandukanye. Ari mu banyarwenya icumi bo muri Uganda bakomeye akanashyirwa mu bashobora gukora igitaramo wenyine, akunze gukoresha ururimi rw’Icyongereza.

Uyu mugabo amaze kunyura mu bihugu bitandukanye akora akazi ko gusetsa abantu batandukanye. Yakoreye muri Afurika y’Epfo, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Sudani y’Epfo, Kenya,Tanzania,Rwanda [Ategerejwe muri Seka Fest],Canada, Australia, Somalia, UK, German, Norway, Sweden, Nigeria, Ghana, Turkey, UAE, China n’ahandi henshi.

Uyu mugabo afatwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uruganda rw’urwenya muri Uganda. Ashyirwa ku rutonde rw’abanyarwenya icumi muri Uganda binjiza menshi.

Michaël sengazi  

Michael Sengani azwi nka Micka, yivugira ko ari “umu métis” .  Ni umunyarwenya wisunze ‘comedy knight’ muri 2010. Ni umunyarwanda akaba n’umurundi. Yatangiye ari umunyamivugo, umuhanzi ukugeza avumbuye impano ye yo gutera urwenya.

Mu gihe amaze muri uyu mwuga amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu Rwanda mu mahanga akoresha Icyongereza, Igifaransa n’izindi ndimi. Afite ibitaramo bigera kuri bine akora wenyine. Ni umunyamategeko winjiye mu kibuga cy’abanyarwenya 2010. 

Yageze mu Rwanda afite imyaka 19 y’amavuko aje kwiga ibijyanye n’amategeko. Nyuma y’imyaka itatu nibwo yinjiye mu mwuga wo gusetsa. Yibanda ku buzima bwa buri muns, sosiyete ndetse n’ubuzima yanyuzemo akiri umwana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bikorimana feston5 years ago
    Tubahaye ikaze murwimisozi igihumbi





Inyarwanda BACKGROUND