RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri filime "Umuntu Series" yigisha abantu guhinduka mu gihe bagihumeka uw’abazima

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:3/04/2024 8:48
0


Umuyobozi w’ama filime akaba n’umuhanga mu gutunganya amashusho ndetse no kuziyobora Hagenimana Cobby yatangiye gushyira hanze filime y'uruhererekane yanditse hagamije kwigisha byinshi abanyarwanda birimo n’imibanire ikwiye ndetse n’urukundo.



Hagenimana Cobby wanditse akayobora iyi filime yabwiye InyaRwanda igaragaza ubuzima bwa buri munsi ariko izibanda ku buryo bw’imibereho hamwe n’urukundo. 


Ati “Filime ‘Umuntu Series’ igaragaza ukuntu umuntu igihe agihumeka aba afite amahirwe yose yo guhindura ubuzima bwe bwiza cyangwa bubi...ukuntu umuntu ari mugari utamenya icyo atekereza mu rukundo.’’


Akomeza avuga ko ari filime yizeye ko abantu bazakunda kubera ubutumwa butandukanye burimo kuri sosiyete nyarwanda ndetse bukanashimisha abantu.


Iyi filime isohoka kabiri mu cyumweru, ku wa Mbere ndetse no ku wa Kane. Igaragaramo Elishe The Gift usanzwe ari umuhanzi, Lucas, Melissa n’abandi.


Hagenimana Cobby wanditse iyi filime, asanzwe azwi muri sinema nyarwanda nk’umu-director, uwandika filime ndetse akazikina. Avuga ko ajya anyuzamo ariko agakora n’ibindi bikorwa byose byerekeye filime.


Uyu musore yatangiye gukora ibijyanye filime kuva kera yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Iyo filime yitwaga ‘Ubugome’ yakinnyemo abakinnyi bakomeye mu Rwanda nka Fabiola na Ngenzi.


Hagenimana amaze imyaka ibiri yandika filime akaziyobora muri BahaAfrica ya Bahavu Janet. Yakoze izindi filime zirimo ‘Kigali Drama’, ‘The Past’, ‘Ikarita’ y’urupfu n’izindi. Ati "Ibijyanye na filime mbikora nshaka kuzamura impano z’abandi bantu".


‘Umuntu Series’ kuri ubu igaragara kuri shene ya Youtube ya Cobby Filmz.Umuhanzi Elisha The Gift ni umwe mu bakinnyi b'imena muri iyi filime Elisha The Gift agaragaramo akina urukundo rw'uburyarya Cobby wayoboye ifatwa ry'amashusho y'iyi filime anayikinamo Iyi filime irimo ubutumwa butandukanye Hagenimana Cobby ni we uri inyuma y'ikorwa ry'iyi filime Melissa ni umwe mu bakinnyi b'imena muri iyi filime Nana ni umwe mu bakinnyi b'imena b'iyi filimeLucas ugaragara muri iyi filime ntabwo ariyo ya mbere akinnyemo Umuntu Series ni imwe muri filime nshya zo kwitegwa muri uyu mwaka 


USHAKA KUREBA IYI FILIME WAKANDA HANO 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND