RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Maleek Berry wabaye umuramyi akiri muto akagwiza igikundiro mu njyana nyinshi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/06/2019 7:11
0


Maleek Shoyebi yaryubatse ku isi yose nka Maleek Berry [Papito]. Ni umunyamuziki rurangiranwa, imizi ye yabanje gushorera mu itorera acyahwa na Se wabo wamubujije kurapa mu rusengero nka Jay-Z, Nas n’abandi. Yahise atangira kwiyigisha kwikorera indirimbo ashyira imbere injyana ya Afro-Pop yagwijemo ibigwi n’izindi zamwaguriye igikundiro.



Ategerejwe i Kigali mu gitaramo kiswe “Sounds Of Summer 2019”. Amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yiteguye gushimisha abakunzi be bazava mu nguni zose z’umugabane wa Afurika. Ari mu bahanzi bakundirwa ijwi ryabo.

Mu kiganiro kirerere yagiranye na The Guardian mu Ukuboza 2018, yamusobanuye nk’umusore wakuriye mu Mujyi wa London mu Bwongereza buri mu biganza bw’Umwamikazi Elizabeth II.

Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore yagize umubare munini w’abafana ku isi yose, ndetse ari urugero rwiza rwapimirwaho impinduka mu muziki wo muri Nigeria hagendewe ku ndirimbo yakoze.

Barenzaho ko ari umukozi w’indirimbo ze bishimangirwa n’ijwi ry’umwihariko, ndetse ko adakunzwe ku bw'ijwi rye ahubwo ngo yagoroye injyana ya Afro-pop biba akurusho binyuze mu butumwa aririmba. We avuga ko yandika ashingiye ku nkuru z’ubuzima bwa buri munsi.

Akiri muto yashinze itsinda ry’abaramyi yiseInshuti za Yesu”

Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, atunganya indirimbo.  Yabonye izuba kuya 11 Nzeri 1987. Izina Maleek Berry ryanditswe mu bitabo by’abanyamuziki.

Ni umwongereza unafite amaraso yo muri Nigeria. Yigeze kubwira The Guardian, ko n’ubwo yabaye akanakurira mu Mujyi wa London ariko ari umunya-Nigeria.

Yakuriye mu gace kiziritse ku njyana ya Reggae, Dancehall, U.K n’izindi. Akiri muto yashinze itsinda yise ‘Inshuti za Yesu’ ryakoreshaga injyana ya Hip hop mu kuramya uwiteka.

Iri tsinda ariko ryaje gusenyuka atangira kwihugura mu bijyanye n’umuziki. Avuga ko ashinga iri tsinda yari akiri ku ntebe y’ishuri yumva ashaka gukora injyana ya Hip Hop.

Ngo bakoreshakaga ‘beat’ y’indirimbo za Jay-Z na Nas. Se wabo amubwira ko adakwiye kwigana injyana n’indirimbo z’abandi ahubwo ko akwiye gukora ibiye.

Avuga ko inyota yo gushaka kumenya gutunganya muzika ari aha yaturutse, yongeraho no kumenya kwandika indirimbo.

Yagiye mu mashuri yisumbuye anakomereza muri Kaminuza ariko ashyira imbere mu kwiga cyane ibijyanye no gukora indirimbo ze ndetse n’abandi bahanzi.

Yabonye impamyabumenyi mu bijyanye na ‘Computer science’.

Yize byinshi birimo kwandika no gutondeka amagambo y’indirimbo, uko bacuranga ibicurangisho by’umuziki, uko yagera ku ntego ze, cyane cyane amasomo ye ayashingira ku ngingo igira ati ’90% ni ubushabitsi naho 10% ni umuziki.”


Yashyigikiwe bikomeye nabo ku ivuko:

Indirimbo nyinshi yakoze zagiye zishyigikirwa mu buryo bukomeye nabo muri Nigeria. Yasobanuye ko byose abicyesha inama nziza yagiriwe na Davido mu 2010. Bombi baganiriye ku hazaza h’umuziki wa Nigeria mu myaka itanu (2010-2015).

We yumvaga ko akwiye gushikama mu njyana ya R&B ndetse na Hip Hop ntazindi ashobora gukora. Ariko ngo mu biganiro yagiranye na Davido, yamubwiye akwiye kugerageza n’izindi njyana zirimo na Afro-pop kuko nayo ifite abakunzi benshi.

Yumvise ari igitekerezo cyiza atangira urugendo rwo gukora injyana ya Afro-pop yamwaguriye igikundiro cye n’ubu. Avuga ko iyi njyana yamufashije kwiyegereza abafana bo ku mugabane wa Afurika, i Burayi, Amerika n’ahandi abifashijwe n’uruvangitirane rw’umuziki yakuze yumva.

Maleek avuga iyo akoze indirimbo abanza kuyumvisha inshuti n’abavandimwe bakamubwira ibyo akosoramo n’ibyo yongeramo mbere y’uko igera muri rubanda.

Ibijyanye n’uko yakirwa ikimara gusohoka ni ibintu atajya atekerezaho ariko kandi ngo akora uko ashoboye kugira ngo indirimbo ye izasigare mu mitwe ya benshi. Iyo ndirimbo yakiriwe neza ku isoko, agira ati “Ndishimye cyane! Ndavuga nti Yego! Nemeje abanzi banjye.”

Avuga ko gukora indirimbo ikakirwa neza ari nko kubyara umwana. Ni ibintu kandi aharanira kugira ngo ibyo akora ashyiremo udushya, kandi akomeze gukora ibyo yatangiye.

2014-2015 yaretse gutunganya umuziki gusa no kuririmba ahubwo atangira no kwiyegereza abafana mu bitaramo. Ni icyemezo yafashe nyuma y’ibiganiro yagiranye na Wizkid atekereza kucyo yakora kandi cyamugirira akamaro mu rugendo rwe rw’umuziki.

Atangira gukora n’injyana ya R&B hari benshi bamuciye intege bamubwira ko adashobora gutunganya indirimbo no kuririmba. Ariko ngo uyu munsi mu butumwa yakira kuri Twitter, abazwa na benshi impamvu yatinze kuririmba.

Ngo ni ibintu bimutera ubwoba ariko kandi agashikama. Avuga ko yagiye aterwa akanyabugabo n’abarimo Banky W, Naeto C, Wande Coal n’abandi yafatiyeho urugero igihe kinini.

Hari abavuga ko afite indirimbo zivuga kimwe:

Ngo abantu benshi bavuga ko afite indirimbo zivuga kimwe kandi nawe abyibonera mu butumwa yakira binyuze kuri Twitter.

Igihe kimwe yafashe umwanya wo gusubiza abibazaga iki kibazo, maze avuga ko ibyo bumva byitwa ‘kugira umwihariko mu mikorere’.

Yatanze urugero avuga ko, Pharell, N.E.RD bamenyekanye mu 2000 bakorana indirimbo na Jay z, Beyonce ndetse n’abandi. We ngo abantu bashoboraga kuvuga ko baririmbaga kimwe ariko ngo wari ‘umwihariko wabo’.

Avuga ko atajya acibwa intege n’ibivugwa n’abantu ahubwo yungukira mu byo akora. Ngo ni ibintu bishimishe kuba abasha kwikorera indirimbo, akaryama yakumva agize igitekerezo akandika indirimbo, akayitunga muri studio, agahuza amajwi ubundi agashyiraho umukono igasohoka.

Mu gihe amaze mu rugamba rw’umuziki yakoranye bya hafi n’abahanzi b’amazi azwi nka Wizkid, Davido, Wale, Fuse ODG, Runtown, Iyanya n’abandi benshi bamufashije kwiyegereza umubare munini w’abafana.

Mu 2012 yaratunguranye atangira kugaragara mu ruhame igikundiro cye kiraguka anabona amahirwe yo guhatana mu bihembo bikomeye.

Yashyizwe ku rutonde rw’abahataniye mu cyiciro “Music Producer of the Year” mu bihembo bya Nigeria Entertainment Awards, byatanzwe mu 2014.

Mu 2017 yahatanye mu cyiciro ‘Best Male’ mu bihembo ngaruka mwaka bya Mobo Awards.

Maleek Berry ku rubuga rwa Youtube akurikirwa n’abantu ibihumbi 343. Ku rubuga rwa instagram akurikirwa n’abantu Miliyoni 1. Imbuga ze zose ziri ‘verified’ nk’ikimenyetso cy’uko azwi, kandi ntawundi muntu ushobora kumwiyitirira.

Ibitaramo byinshi yagiye aririmbamo amatike yabaga yashize. Azwi cyane mu ndirimbo ‘Kontrol’, ‘Bend it’, ‘Flashy’, ‘Nuh Let GO’, ‘Eko Miami’, ‘Been Calling’, ‘Sisi Maria’, ‘Doing U’, ‘Gimme Life’ n’izindi.


Maleek ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND