RFL
Kigali

Icyamamare muri muzika ya Tanzania Rayvanny yashimiye Rayon Sports nyuma yo kunyagira Mukura VS

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/02/2019 9:10
1


Rayon Sports ni imwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda. Kuba ifite abafana benshi kandi ikunze gusohokera igihugu biri mu bituma ari ikipe yabaye ubukombe yaba mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda. Iyi kipe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 yanyagiye Mukura VS ibitego bitatu ku busa.



Iyi kipe ni imwe mu zigira abafana benshi ku buryo iyo iri mu bihe byiza n'abakinnyi bayo babyiyumvamo. Ubwo yatsindaga Mukura ibitego bitatu ku busa abakinnyi ba Rayon Sports bajyaga kwishimira igitego bagakoresha imbyino igezweho muri iyi minsi igaragara mu ndirimbo ‘Tetema’ ya RayVanny na Diamond. Ray Vanny yashimishijwe bikomeye n’iki gikorwa abakinnyi ba Rayon Sports bakoze nawe arabashimira.

Ray Vanny

Ray Vanny 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize “ Congratulations Rayon sports from Rwanda Tetema everywhere”. Amagambo ashimira Rayon sports Rayvanny yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter yakiriwe neza cyane n'abakunzi ba Rayon Sports batari bake cyane ko iyi ari ikipe n'ubundi ifite abafana benshi. Nta no gushidikanya ko uyu muhanzi asigaye mu mitwe y’abakunzi ba Rayon Sports ikipe ubusanzwe benshi bita Gikundiro kubera abafana bayo.

Tubibutse ko Rayon Sports yatsinze Mukura VS ibitego bitatu ku busa byatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu, Sarpong ndetse na Jules Ulimwengu, iyi kipe ikaba yarahise ifata umwanya wa kabiri iwusimbuyeho Mukura VS.

REBA HANO INDIRIMBO 'TETEMA' IMWE MU ZIHARAWE MURI IYI MINSI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyisenge5 years ago
    Ivyo Ndavyishimiy





Inyarwanda BACKGROUND