RFL
Kigali

Icyatumye Alain Muku asohora itangazo ribuza ikoreshwa ry’ibihangano bya Nsengiyumva na Clarisse mu buryo butemewe n’amategeko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2019 9:49
0


Alain Mukururalinda [Alain Muku] kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019, yasohoye itangazo ribuza ikoreshwa ry’ibihangano by’umuhanzi Nsengiyumva Francois n’umuhanzikazi Clarisse Karasira mu buryo butemewe n’amategeko.



Alain Muku ni we ushinzwe kureberera inyungu za Nsengiyumva Francois na Clarisse Karasira. Kuva yatangira gukorana n’aba bahanzi bamaze gushyira hanze ibihangano bikunzwe. Nsengiyumva akunzwe mu ndirimbo yise ‘Mariya Jeanne’ yaririmbyemo ngo umukobwa ni ‘igisupusupu’ ni ‘igisukari’. Ni mu gihe Clarisse Karasira akunzwe mu ndirimbo ‘Ntizagushuke’.  

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Alain Muku yavuze ko yasohoye iri tangazo bitewe n’uko mu minsi ishize hari abakoresheje ibihangano by’aba bahanzi mu bucuruzi bwabo babeshya abantu ko bataramirwa n’umwe muri abo bahanzi ntiyahagera biteza impagarara n’umutekano muke.

Yagize ati “….Hari ababikoze ndetse hari n’ababikoresheje mu bucuruzi bwabo babeshya abantu ko umwe muri abo bahanzi ari bubataramire maze ataje biteza impagarara n’umutekano muke.”  Yavuze ko hari n’abandi babeshye umwe muri abahanzi (hagati ya Nsengiyumva na Clarisse) ko Alain Muku yabemereye ko abataramira kandi batavuganye.

Yagize ati “ Hari n’abandi bagerageje kubeshya umwe muri abo bahanzi ko Alain Muku yatanze uburenganzira bw’uko uwo muhanzi ajya kubataramira bamuha n’amafaranga nabyo bigarukira kure!!!  Ati: “Ntabwo twifuza ko ibintu nk’ibyo byongera turashaka gukorera mu mucyo, ubwumvikane n’ubwubahane.”

Icyakora iri tangazo ntirireba abafite utubari, Radio, Televiziyo n’ahandi hantu hose hateranira abantu bari munsi y’abantu 500. Iri tangazo kandi rivuga ko umuntu wese ushaka gukoresha ibihangano by’aba bahanzi mu buryo bw’ubucuruzi no kwamamaza agomba gusaba uburenganzira mu nyandiko, yabirengaho agakurikiranwa mu mategeko.  

Itangazo rigira riti” Ubuyobozi bushinzwe gucunga, kurengera no kubungabunga uburenganzira ku bihangano bya NSENGIYUMVA FRANÇOIS na KARASIRA CLARISSE burihanangiriza umuntu uwo ariwe wese bumumenyesha ko uzongera gukoresha ibihangano bye mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibyo kwamamaza nta burenganzira yabisabiye mu nyandiko ngo abuhabwe azakurikiranwa nk’uko amatego abiteganya! Iri tangazo ntirireba, utubari, radio, televiziyo n’ahandi hantu hose hateranira abantu bari munsi y’abantu 500. Murakoze murakarama.”

Alain Muku yasohoye itangazo ribuza ikoreshwa ry'ibihangano bya Clarisse na Nsengiyumva mu buryo butemewe n'amategeko.

Nsengiyumva ukunzwe mu ndirimbo 'Mariya Jeanne'

Clarisse Karasira ufashwa na Alain Muku.

KANDA HANO WUMVE IRI TANGAZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND