RFL
Kigali

Igice cya 2: “Urukundo ntirutsindwa ahubwo twebwe dutsindwa gukunda” Urukundo rw’inzozi mu ibaruwa y’urukundo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:10/10/2020 13:37
0


Nkunda kwibaza ngira nti ese koko urukundo rwa nyarwo rubaho? Nonese umuntu agira uwamuremewe? Ese ibyo twita igeno byo ni ukuri? Ndabizi abahanga muri ibi ni bake kandi batanga ibisubizo bitandukanye nawe ushobora kuba unibaza nkanjye cyangwa utabyemera.



Umuhanga mu by'urukundo ni we wagize ati 'urukundo ni amarangamutima ya muntu aba yazamutse bitewe n’impamvu zitandukanye kandi najye ni uko mbyizera'. Urukundo rufatiye ku kwizera. Nta kwizera nta rukundo.

Mu rukundo habamo kutumvikana, kubabazanya, kutumvikana ku kintu kimwe, hakaba hari n'igihe wumva unaniwe pe wafata umwanzuro wo gusiga uwo ukunda mwaba mubana cyangwa mutabana, ibyo byose nibiba ujye ubanza nawe wiyigeho mbere yo kwiga ku mukunzi wawe niba wuzuza inshingano koko.

Ntuzareke uwo ukunda agusiga mu gihe yaguhaye amahirwe yo kugukunda. Uzige kubabarira ndetse mujye inama. Umwanzuro buri umwe agomba kuwugiramo uruhare kugira ngo hatagira ubangamirwa ndetse yewe n’umwanzuro wo gutandukana nk'uko mwumvikanye mu mwanzuro wa mbere wo kubana ari byo gukundana. Nkwifurije kugira amahirwe mu rukundo.

Mu nkuru yacu igice cya mbere "Igice-1" twavugaga ku ibaruwa umukobwa yandikiye umusore, yari ibaruwa yuje urukundo pe kandi bari mu rukundo. Umusore yaje kujya kure y’umukobwa, guhura kwabo kurabura kandi no kuvugana kuba guke, bahise bumvikana kwizerana cyane kuko kwizera bikomeza urukundo, nta kwizera nta rukundo.

Umukobwa rero yaje kurwara agakunda kujya kwa muganga aherekejwe n'incuti ye y’umuhungu bakuranye, n’imiryango yabo ikundana, babaye inshuti kuva mu bwana, umukunzi we yabyumva bikamubabaza akibaza impamvu ari we bajyana kwa muganga. Nanjye nkibaza ngo ese ni ikibazo? Byaje kumuviramo gutangira gucyeka umukobwa kandi ni bibi kuko ari uburozi mu rukundo.


Guta icyizere, uba utaye urukundo, gusa mu by'ukuri umukobwa ntacyo yishinjaga kuko yakundaga umusore cyane. Nuko umukobwa kujya kwa muganga kenshi hari uwaje kumugira inama yo kujya arya ibitunguru kuko yari afite ikibazo cyo kuribwa mu ntugu, inkorora yanze gukira, no kumva umutwe wamenetse akenshi ndabizi uratunguwe najye ndi kwandika iyi nkuru mfite amateka menshi ku gitunguru kuko nagiraga inkorora mbi kandi narayivukanye.

Hari gihe cyageraga ikaza kandi ikankarira cyane nanywa imiti nkakira cyangwa ikanga kunkiza kugeza ubwo bampinduriye imiti yindi irenze iya mbere, ikindi nakundaga gusemeka nk'umurwayi wa asima bakabwira ko nzayirwara kuko babonaga ibimenyetso byose, nakundaga gusarara nkamara iminsi ijwi ridasohoka none kuva natangira gukoresha ibitunguru narakize rwose ubu nta kibazo nkigira.

Nawe niba ugira ibyo bibazo cyangwa ushaka kwirinda jya ukora salade y'ibitunguru ku biryo biba byiza iyo ugikatiye ku biryo ukabikora kenshi. Amahirwe masa!

         

Dukomeje ku nkuru yacu umukobwa yakurikije inama ya muganga aza kumera neza gusa yakize asanga ikibazo cy’urukundo kikimutegereje niko kwandikira indi baruwa wa musore agira ati:

“Nanditse iyi barwa numva indirimbo yitwa urukundo ni iki? Iri mu ndimi z'amahanga ariko ni nziza kuyumva. Inyibukiye byose ntakwiye kureka kandi sinaguha uruhushya nawe rwo kubikora. Umutima uri kumpatiriza kwandika gusa intekerezo ziri kumbaza ngo kubera iki?.

Bisa nk'aho umutima n’ubwonko biri mu nzira zitandukanye. Rero nkwiriye kukoherereza iyi baruwa. Sindi umuhanga mu byo nkora, gusa ndi umuhanga mukumva kandi nita kuri buri kantu numva nubwo uburyo mbyerekana buri hasi.

Ndabizi ko wowe atari ko bimeze kuko uzi gusobanura ibyo utekereza. Singiye kugusaba kwibagirwa kuko najye sinakwibagirwa ahubwo ndikugusaba kubireka. Ukarekera kuncyeka ibitari byo. Ndabizi buri kimwe kigira iherezo ariko sinshaka ko urukundo rwacu rurangira uku wenda wafushye gusa gufuha cyane byangiza umubano.

Turacyari mu nzira kandi dufite urugendo rurerure. Ndifuza ko twagumana singiye kuguhatiriza ko twagumana niba wumva ko twagumana nawe ndahari ku bwawe nk'uko bizahora gusa niba ushaka kugenda wumva wananiwe nabyo ni umwanzuro wawe. Njye ndagukunda cyane sinareka ugenda kuko nazabyicuza iteka.

Ni ukuri ndagukunda kandi cyane simbikubwiye ngo ungirire impuhwe ahubwo kora icyo umutima wawe ushaka. Sinzi impamvu ndikwandika ibi, gusa ndabizi ko nawe unkunda kandi ndabyizera. Ndi gusaba umutima wanjye kwihangana none wananiye sinasoza ntakubwiye ngo mbabarira kuba naratumye unshidikanyaho kandi umbabarire ku byaba bitagushimisha. Urakoze.”

Ubutumwa bwaje kugera ku musore, maze umukobwa aha igihe umusore ngo abe atekereza ku magambo yamwandikiye ndetse abashe guturisha uburakari bwe. Nyuma umusore amwandikira amushimira ukuntu yamufashije kwibuka uburyo nawe amukundamo n’intego bihaye. Ni uko biyemeza kurushaho kwizerana basabana imbabazi.

 

Iyi ni inkuru y’urukundo mbara nkuru yanditswe n’umwanditsi Mukandekezi Assoumini-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND