RFL
Kigali

Igikombe gitwarwa Saa ngahe! David Mugaragu wa RBA yagiriye inama Kiyovu Sports niba ishaka gutwara shampiyona-VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/05/2023 9:36
0


Abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bacitse ururondogoro nyuma yaho Kiyovu Sports itsinzwe na Sunrise FC mu mukino ubanziriza uwa nyuma muri Shampiyona.



Kuri iki cyumweru twasoje, tariki 21 Gicurasi, ni bwo umunsi wa 29 wa shampiyona wakoze ibitangaza mu mupira w'amaguru mu Rwanda. Ni umunsi wari ubitse imikino ikomeye irimo umukino Sunrise FC yakiriyemo Kiyovu Sports kuri sitade ya Nyagatare, umukino urangira ari igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Yafesi Mubiru mu gice cya kabiri.

Mu kiganiro Sports Room kiba nyuma y'umukino InyaRwanda iba yakoze, twaganiriye n'umunyamakuru David Mugaragu ukorera RBA, adutangariza uko umukino yawubonye ndetse n'icyo ikipe ya Kiyovu Sports yazize. David yatangiye avuga ko Kiyovu Sports habayeho kutagendana n'umukino, no gutinda kubona igitego kandi bari babizi ko bari iw'abandi.

Agaruka ku mpamvu Kiyovu Sports isa n'aho ikuye amaso ku gikombe, David yavuze ko Kiyovu Sports niba ishaka kwegukana ibikombe mu Rwanda, igomba kumenya igihe babitwarira. 

Yagize ati: "Kuri Kiyovu Sports, ikintu navuga, yego koko ni ikipe ihangana, kandi imaze kugira imyaka ibiri myiza y'imikino, ariko iracyabura ikintu cyo kumenya ngo igikombe gitwarwa gute, gitwarwa ryari?"

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO INYARWANDA TV YAGIRANYE NA DAVID MUGARARAGU


KANDA HANO UREBE UMUKINO WAHUJE KIYOVU SPORTS NA SUNRISE FC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND