RFL
Kigali

Igisubizo cya APR FC ku bayishinja kubeshya uburwayi bw’abakinnyi ikabimana mu Amavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/11/2021 13:09
0


Byateye urujijo no kwibaza byinshi ku bakinnyi APR FC yavuze ko barwaye ndetse inatangaza ko batazitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu yiteguraga imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, ariko biza gutangaza benshi ubwo aba bakinnyi byavugwaga ko barwaye bakinaga umukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Gasogi kuri uyu wa Kane.



Mu mukino APR FC yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-1 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, hagaragayemo bamwe mu bakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu ariko kubera ibibazo by’imvune bari bafite, ntibabashije kwitabira ubutumire bitewe na raporo y’Abaganga batanze igaragaza ko batameze neza ku buryo bakwiyambazwa.

Mu bakinnyi bari bahamagawe mu Amavubi ntibitabire kubera imvune, harimo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco ndetse na Kwitonda Alain. Aba bakinnyi bose bakaba bari bafite imvune nk’uko bigaragara muri raporo y’Abaganga ndetse bakaba baragiye banavurwa n’Umuganga w’ikipe y’igihugu Patrick Rutamu.

Nyuma yo kubona raporo y’Abaganga ubuyobozi bwa APR FC bwabimenyesheje Umunyamanga w’ Umusigire wa FERWAFA bwana David, ndese n’umutoza w’ikipe y’igihugu bwana Mashami Vicent wanavuze ko nawe atashimishwa no gukoresha umukinnyi urwaye anashimira ubuyobozi bwa APR FC kuba bamumenyesheje hakiri kare.

Nyuma y'uko aba bakinnyi bose bagaragaye mu kibuga mu mukino wa gicuti batsinzemo Gasogi United, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda banenze imyitwarire ya APR FC kuri iki kibazo, kuko yimanye abakinnyi mu ikipe y’igihugu ku bushake.

Bivugwa ko APR FC yabikoze nkana kugira ngo yitegure imikino ya shampiyona ndetse n’imikino ibiri izakina na RS Berkane yo muri Maroc muri CAF Confederations Cup, imikino iteganyijwe gutangira mu mpera z’uku kwezi tariki ya 28.

APR FC yatinyaga ko hari umukinnyi wayo ushobora kugira ikibazo cy’imvune cyatuma azasiba imikino iri imbere itoroshye iyi kipe izakina kandi Amavubi ntacyo yaharaniraga.

Gusa ubuyobozi bwa APR FC burahakana bwivuye imyuma ibyo kwimana abakinnyi mu Amavubi,  bugashimangira ko abakinnyi babo bari bafite ibibazo bw’uburwayi ndetse bakaba baragiye bitabwaho kugira ngo bagaruke mu kibuga.

Nyuma yo gutsindwa na Mali ibitego 3-0, Mashami Vincent yabajijwe uko yakiriye kwimwa abakinnyi batatu ba APR FC kandi bakaba bagaragaye mu mukino wa gicuti bakinnye na Gasogi.

Uyu mutoza yagize ati”Twakwishimira ko bakize, nta wanezezwa no kumva ko umuntu arwaye, ariko niba bakize bakaba banakinnye ni byiza cyane ni ibyo kwishimirwa.

“Ntabwo njye mbona ko APR FC yatwimye abakinnyi kubera ko yatanze raporo y’ibibazo bafite, ntabwo ntekereza ko umuntu yakwicara akandika raporo abeshya, twe twubaha raporo twahawe”.

Tariki ya 14 Ugushyingo Amavubi arakina umukino wa nyuma muri iri tsinda na Kenya, umukino uzabera kuri Nyayo Stadium i Nairobi.

Ubuyobozi bwa APR FC bwahakanye bwivuye inyuma ibyo kwimana abakinnyi mu Amavubi

APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND