RFL
Kigali

Igisubizo cya Prince Kid kubifuza ko Miss Rwanda yitwa Miss Cogebanque

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/02/2019 12:03
6


Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid waragijwe igikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi Ubwenge, Umuco n’Ubwiza, yatangaje ko nta mpamvu y’uko Umuterankunga Mukuru w’Irushanwa rya Miss Rwanda ari we Cogebanque aryitirirwa.



Imyaka icumi irakabakaba irushanwa rya Miss Rwanda ribera ku butaka bw’u Rwanda; Ijwi rya benshi ryumvikanye basaba ko ryahindurirwa izina rikitwa Miss Cogebanque bashingiye ku ku byo babona mu mitegurire n’imigendekere y’irushanwa.

Cogebanque ni we muterankunga Mukuru w’irushanwa aho batanga imodoka n'ibindi bihembo birimo umushahara wa buri kwezi ungana n'ibihumbi 800 Frw. Prince Kid avuga ko imodoka yahawe Nimwiza Meghan ihagaze Miliyoni 15 Frw. Kompanyi n’ibindi bigo bikorana n’iri rushanwa rya Miss Rwanda batanga ibindi bihembo bitandukanye.

Umuterankunga Mukuru w'irushanwa rya Miss Rwanda ni Cogebanque.

Mu kiganiro Zinduka cya Radio 10, Prince Kid yavuze ko igitekerezo cyo kwitirira irushanwa umuterankunga Mukuru atari cyiza cyane. Yagize ati “….Ntabwo icyo ngicyo ari cyo kibazo kuko urumva ni benshi, ubu se turi kuganira kuki? Mwavuze ko turi kuganira kuki? Kuki ntashobora guha agaciro ibyo Ramesh na Oswald bavuze babyita Miss Rwanda. Icyo nshaka kuvuga ni kimwe ibintu byo kuvuga ngo witiriye irushanwa umuterankunga mukuru w’irushanwa nibaza ko ntabwo biba ari igitekerezo cyiza cyane.”

Yatanze urugero avuga ko Heineken ari yo muterankunga Mukuru w’irushanwa rya Champions League ariko ko batarayitirira irushanwa. Ati “ Kubera iki nitureba Heineken […] Ni bo baterankunga bakuru ba Champions League kuki tutavuga ngo Heineken ngo ni irushanwa rya Heineken,”

Yongeyeho ko gutera inkunga igikorwa no kugitegura ari ibintu bibiri bitandukanye. Ntiyerura niba ababazwa cyangwa se ashimishwa nibivugwa, gusa ngo hari ibintu byinshi bigikeneye kuganirwaho. Ati “ Njyewe ntabwo mvuga ngo birambabaza cyangwa biranshimisha ariko nyine bigaragara ko hari ibintu byinshi byo kuganiraho biba bigihari.”

Kuya 22 Mutarama 2019, Ikinyamakuru kimwe gikorera kuri interineti cyasohoye inkuru kibaza niba ‘bikwiye ko Miss Cogebanque yitirirwa Miss Rwanda’. Prince Kid yavuze ko yaganiriye n’abanditse iyo nkuru bamwemerera y’uko hari byinshi bandikaga batageze kuri ‘terrain’. Ati “Kandi nibaza ko n’abanditse iyo nkuru twagize umwanya wo kuganira cyane cyane ko nabo ubwabo bavuze ko mu byo twaganiraga batubwiraga bakavaringaga ibintu badafite umwanya wo kuhagera ngo barebe."

Ngo nyuma y’uko bagiranye ibiganiro inkuru banditse ku irushanwa zagaragaje ko harimo impinduka. Ati “Aho bahagereye nibaza ko inkuru bagiye batangaza zagiye zigaragaza ko hari ikintu cyagiye gihinduka. Nibaza ko rero nabwo byaba ari uguhangana cyane ahubwo n’ukurebera hamwe uburyo abantu baganira.”

Nimwiza Meghan w’imyaka 20 y’amavuko ni we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019. Yahawe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift agenerwa n’umushahara 800,000 Frw ku kwezi.

IBITEKEREZO BYA BAMWE:









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy5 years ago
    Aca weye!! Ntago ari miss Rwanda ni Miss Cogebank. Kwanza umwaka utaha ntanubwo iyo micafu yanyu izongera kubaho
  • Claire 5 years ago
    Ni uburenganzira bw'abaritegura kuryita uko bashaka,kdi bakanashyiraho ibigenderwaho. Ubigaya akwiriye kuzashyiraho irye hanyuma nawe akariyobora uko ashaka cg akazareka kuyikurikirana. Uruganda iyo rukoze produit,abayikunze barayigura abatayikunze bakayihorera,haba hari igitekerezo ufite ukakibaha nk'icyifuzo,gishobora kwitabwaho cg kigateshwa agaciro kuko uruganda atari urwawe.
  • Tudor5 years ago
    UEFA nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabane w'uburayi ifitanye amasezerano na Heineken. Cogebanque iyafitanye nande? Ni uruhe rwego rwa Leta y'u Rwanda, kugira ngo byitwe "Miss Rwanda" rufitanye amasezerano na Cogebanque? Ni Ministeri y'Umuco na Siporo se?.... Ni iki? Ntimuzongere kutubeshya! Gucuruza nibyo, ariko gucururiza ku kinyoma... non...non...non...
  • Zainab djuma 5 years ago
    Icyo twitiriye uriya batoye nuko bibabitubahirije amategeko ntibakajye basaba inkunga abanyarwanda baduaaba gutir kuko uwo twatoye ntagaciro bamuhaye kuko bagiye bakurikiranya amanota bashakaga kugera kuko abataragize amanita bari kumwanya winyuma bahera nibo bafashwe ntacyi bimaze rero niyo mpamvu twamwitiriye cogebank turasaba minister wumuco na sport ko bashyira my nshingano yabo kiriya gikorwa kikitirirwa uRwanda naho bariya ntabyabo ikindi bajye babaza mukinyarwanda nkuko my mahanga bimeze bubaha umuco wabo core politique ya Tanzaniya Bbamaze gukwirakwiza igiswayire mubihugu byose kd cyaramamaye ndetse nabashinwa basigaye bakina Films mugiswayire kd turazikunda muzakomeza she kwitwaza ibyabandi abana bacu bazagarukirahe bari urusha umutanzaniya icyongereza she ngaho nimumbwire raise urwanda ntaho duhagaze in bikosore murakose
  • ddd5 years ago
    ikibazo suko yitwa haubwo aho byaturutse. mujye mwumva message muri guhabwa aho gusubiza ibidahuye. Meghan kwitwa miss COGEBANQUE nge mbonamo impamvu ebyiri: hari ukuba uwatowe atari azwi, yabaye miss kubera ko yatowe na judges nabwo utabona icyo bagendeyeho bamutora, impamvu izwi nabo gusa kuko yasubije nabi cyane, ikindi nuko uwo abanyarwanda bifuzaga atahawe amahirwe yo kugera no muri top 5 nkaho atabashije gusubiza ibyo yabajijwe, byerekanye ko hari ikindi bagendeyeho atari uburyo yasubije ibyo yabajijwe, hejuru yibyo bigaragara ko harimo ikindi kintu kitari kiza, COGEBANQUE IKABYA KWIHARIRA IBIRORI BYOSE. MUBY'UKURI NI IKI KIGENDERWAHO HATORWA MISS RWANDA? KUGEZA UBU NTIKIZWI MU BIKORWA.
  • Just5 years ago
    Ikigaragara Miss yateguwe mbere, uti kuki? Ikibazo yabajijwe ku mugaragaro cya East Africa yagishubije nabi twese tureba, ... kuki yakomeje akagera naho atsinda? ......





Inyarwanda BACKGROUND