RFL
Kigali

‘Igisupusupu’, Bruce Melodie na Makanyaga bazaririmba mu gitaramo cy’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2019 19:10
2


Abahanzi bakomeye barimo Nsengiyumva ‘Igisupusupu’, Itahiwacu Bruce Melodie, Makanyanga Abdul n’Itorero Iganze batumiwe mu gitaramo Umujyi wa Kigali wateguye kigamije gufasha abanya-Kigali kwidagaduro buri wa Gatanu wa nyuma w’Ukwezi.



Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, yabwiye itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019, ko Umujyi wa Kigali watekereje gutegura igitaramo kizajya kiba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi kikabera muri Car free zone hagamije gufasha abatuye umujyi kuruhuka no gusabana.

Busabizwa avuga ko bazakora uko bashoboye iki gitaramo kigakomeza kubaho, ndetse buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi bakifashisha abahanzi batatu n’Itorero bagashimisha abatuye Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ni ikigorwa cyacu tuzajya dukora buri kwezi. Mu by’ukuri twasanze y’uko abanya-Kigali baba bakeneye gutarama bakeneye gusabana kubera izo mpamvu rero twashyizeho gahunda ya buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi…”

Yungamo ati “Ntacyo dusaba umuntu ni ukuza tugatarama. Tuzasaba abashinzwe kugurisha ibyo kunywa no kurya ko baba bahari kugira ngo ibyo ibintu yaba akeneye ntabibure.

Iki gitaramo kizajya gitangira saa kumi n’imwe (17h:00’) z’umugoroba gisozwe saa tatu z’ijoro (21h:00’).

Asubiza ikibazo cy’Umunyamakuru wa INYARWANDA, Busabizwa, yavuze ko kuba kwinjira ari ibintu nta kibazo kirimo kuko basanze kwishyuza bisaba ibintu byinshi kandi bagamije gususurutsa abatuye Kigali.

Yongeraho ko Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo bazajya bashaka uko iki gikorwa kigenda neza hakaboneka amafaranga yo kwishyura abahanzi.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait mu kiganiro n'itangazamakuru/Ifoto: Mugunga Evode-INYARWANDA ART STUDIO

Ku bijyanye n’uko abanya-Kigali bashobora kugira uruhare mu guhitamo umuhanzi ubataramira, Busabizwa yavuze ko bazajya baganira na benshi bakagira uruhare mu kwemeza umuhanzi ukunzwe wabataramira.

Ati “…Tuzajya tuganira n’abatuye Umujyi wa Kigali kuko turabizi muri rusange tuzi abahanzi bakunzwe ariko iyo uganira n’abantu ushobora kubakuramo ibitekerezo bitandukanye ukavuga uti nk’ubu murifuza ko ari inde waza kubataramira.”

Yakomeje avuga ko iki banatekereza ko iki gitaramo gishobora kwimurwa kivaka muri Car free zone, kikabera nka IPRC Kicukiro, ULK, Kimisagara n’ahandi mu rwego rwo gusangira ibyishimo n’abatuye Umujyi wa Kigali.

Uyu muyobozi avuga ko bateganya gushaka abafatanyabikorwa muri iki gikorwa barimo Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) n’abandi mu rwego rwo kurusha kwagura iki gikorwa.

Itorero Iganze ryatumiwe muri iki gitaramo risanzwe rikorera ibitaramo mu Kiyovu. Bruce Melodie aherutse kuririmbira mu bitaramo bya ‘Iwacu Muzika’ aho yacanye umucyo. Niwe wegukanye bwa nyuma irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryashyizweho akadomo. Muri iyi minsi akunzwe mu ndirimbo ‘Kungola’ yakoranye n’umunyadushya, Sunny.

Nsengiyumva Francois wamamaye nka ‘Igisupusupu’ agezweho! Indirimbo ze ebyiri ‘Mariya Jeanne’ na ‘Icanga Mukobwa’ zamukuye i Gatsibo aririmbira umubare munini w’abafana wakunze umuduri we.

Yahawe umwihariko wo kurirmba mu bitaramo byose bya ‘Iwacu Muzika Festival’, ndetse azanaririmba mu gitaramo umunya-Kigali Sheebah Karungi azakorera i Kigali cyiswe ‘Kigali Summwe Fest 2019’.

Makanyaga Abdul ni umuhanzi utanga ibyishimo ku bisekuru byombi!

Imyaka amaze muri muzika yamugize inararibonye, hari benshi mu bahanzi bifuza gutera ikirenge mucye. Aherutse kuririmba mu bitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festiva’ aho yakuriwe ingofero.

Izina rye ryamenywe na benshi binyuze mu ndirimbo ‘Rubanda’ yamwaguriye ikibuga cy’umuziki, agwiza igikundiro na n’ubu aracyari imbere mu bafite indirimbo za ‘karahanyuze’ zumvwa na benshi

Nsengiyumva Francois 'Igisupusupu' azaririmba mu gitaramo cyateguwe n'Umujyi wa Kigali

Umuhanzi Bruce Melodie nawe azaririmba mu gitaramo kizabera muri Car free zone

Makanyaga Abdul umuhanzi utanga ibyishimo ku bisekuru byombi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUKURALINDA ALAIN BERNARD 4 years ago
    Bakunzi b’Inyarwanda nabamenyeshaga ko ko uwatanze aya makuru nta kuri kurimo ntabwo NSENGIYUMVA François ari mu bazatarama mu Mujyi wa Kigali. Murakoze. Alain Mukuralinda.
  • Bizihiwe 4 years ago
    Umujyi wacu utekanye, usukuye kandi ususurutse, Ndashimira iyi gahunda y'Umujyi was Kigali, abatarama Bose ntacyo bitwaye, na Stade nsha Remera izakorerwemo ibi bitaramo.





Inyarwanda BACKGROUND