RFL
Kigali

Igisupusupu, Kate Bashabe, Clapton, Clarisse Karasira bashyizwe mu byiciro bibiri mu bihembo bya ‘Made in Rwanda’-URUTONDE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/07/2019 10:30
4


Umuhanzi Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’, umunyamideli Catherine Bashabe [Kate Bashabe], n’umunyarwenya Clapton Kibonke ndetse n'umuhanzikazi Clarisse Karasira bashyizwe mu byiciro bibiri mu bihembo bya ‘Made in Rwanda’ bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri.



Ibi bihembo bihurije hamwe abahanzi, abanyamideli, ibigo by’ubucuruzi, amaduka y’imyambaro, Radio, Televiziyo n’abandi bamamaye mu ngeri zitandukanye.

Kuri ubu abahatanye mu bihembo bya 'Made in Rwanda' batangiye guhabwa amajwi (gutorwa) binyuze ku itora ryo kuri internet guhera kuri uyu wa 10 Nyakanga 2019, amatora azasozwa ku wa 19 Nyakanga 2019. 

Ibihembo bya 'Made in Rwanda' bitegurwa n'ikigo cya Kalisimbi Events. Kuri iyi nshuro abahatana bagabanyije mu byiciro 34, harimo igice cy'ibigo bihatana nk'ibyabaye indashyikirwa mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hakaba n'igice cy' imyidagaduro.

Ibi bihembo bizatangwa ku wa 20 Nyakanga 2019 muri Kigali Convention Center.  

Steven Rurangirwa uri mu bari gutegura iki gikorwa, yabwiye INYARWANDA ko impamvu nyamakuru yitegurwa ry'ibi bihembo ari ugushimira ibigo ndetse n’abantu bahora kurugamba rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Amajwi y’abatoye binyuze ku rubuga rwa Karisimbi Events (www.karisimbievents.rw) ahwanye na 40%, akanama nkemurampaka ko kazatanga amajwi ahwanye na 60%. 

Umuhanzi Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’ ahatanye mu cy’icyiciro cy’umugabo w’umwaka (Male Artist of the year). Ni icyiciro ahuriyemo na Jules Sentore, Mani Martin na Cyusa Ibrahim

Indirimbo ye yise ‘Mariya Jeanne’ ikunzwe by’ikirenga nayo ihatanye mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka (Song of the year), aho ihatanye n’indirimbo Naremeye by The Ben, Tuza by Allioni ft Bruce Melody, Kungola by Sunny ft Bruce Melody, na Ma vie by Social Mula.

Nsengiyumva 'Igisupusupu' indirimbo ye 'Mariya Jeanne' ihatanye mu cyiciro 'Song of the year'

Umunyarwenya Clapton Kibonke akaba n’Umuyobozi wa Day Makers, ahatanye mu cyiciro cya ‘Comedian of the year’ ahuriyemo na Etienne, Japhet, Joshua, Merci na Zaba Missed Call.

Anahatanye kandi mu cyiciro ‘Best act of the year’ ahuriyemo na Niyitegeka Garacien, Ndimati, Njuga na Nicky(Manu) 

Umunyamideli Catherine Bashabe waryubatse nka Kate Bashabe ahatanye mu cyiciro ‘Female Celebrity Infruencer of the year’, ahuriyemo na Sandrine Isheja, Miss Jolly Mutesi na Evelyne Umurerwa.

Iduka rye ‘Kabash Fashion’ rihatanye mu cyiciro ‘Fashion Boutique of the year’, na Lili Kosmetiks, Masha Boutique, Je te Promote na Golden Men Fashion.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira ahatanye mu cyiciro 'Female Artist of the year', indirimbo ye 'Ntizagushuke' igahatana mu cyiciro 'Best song of the year'.

Kwinjira ahazabera itangwa ry’ibi bihembo; mu myanya isanzwe (Regural Ticket) n’ibihumbi icumi (10 000 Frw). Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni ibihumbi makumyabiri (20 000Frw). Ku meza y’abantu umunani (VVIP Table) ni ibihumbi ijana mirongo itanu (150 000 Frw).      

BEST PHOTOGRAPHER OF THE YEAR: Yakubu Jack, Noah, Schris Swag na Sean Coast.

MUSIC LABEL OF THE YEAR: Kina Music, The Mane, New Level, Incredible Records na Kiwundo Entertainment.

MUSIC RADIO OF THE YEAR: Kiss Fm, Hot Fm, Magic Fm, Royal Fm, Isango Star.

BEST GOSPEL MUSIC: Ndanyuzwe by Aline Gahongayire, Ijambo rya nyuma by Patient Bizimana, Intashyo by Israel Mbonyi, Biratungana by Gentil Misigaro, Nzahora Nshima by Gaby Kamanzi.

COMEDIAN OF THE YEAR: Etienne, Japhet, Clapton Kibonke, Joshua, Merci na Zaba Missed Call.

DJ OF THE YEAR: Dj Marnaud, Dj Toxic, Dj Miller, Dj Lenzo, Dj Anitha Pendo na Dj Phil Peter.

TV SERIE OF THE YEAR: Papa Sava, City Maid, Seburikoko na Umwanzuro

TV FASHION SHOW OF THE YEAR: Tsapa Fashion Show(TV1), In Style(RTV), Berwa (Isango Star), Fashion Focus (Contact TV)

TRADITIONAL TROOP OF THE YEAR: Inyamibwa, Indangamirwa, Intayoberana, Inganji mu Nganzo na Inganzo Ngali

FASHION EVENT OF THE YEAR: Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural, Rwanda Modesty Fashion na Collective Rw.

FASHION DESIGNER OF THE YEAR: Rupali, Inkanda, Moshions, Delphinez, Sonia Mugabo na Tanga Design.

BEST ACTOR OF THE YEAR: Niyitegeka Garacien, Kibonke Clapton, Ndimati, Njuga na Nicky(Manu).

ENTERTAINMENT TV SHOW OF THE YEAR: The Link Up(TV10), Flash Mix (Flash TV), Bside (TV1), The Jam (RTV).

ACTRESS OF THE YEAR: Nikuze, Diane, Sperancia, Assiah, Esther na Nedege.

SONG OF THE YEAR: Naremeye by The Ben, Tuza by Allioni ft Bruce Melody, Kungola by Sunny ft Bruce Melody, Mariya Jeanne by Nsengiyumva na Ma vie by Social Mula.

FEMALE CELEBRITY INFLUENCER OF THE YEAR: Sandrine Isheja, Miss Jolly Mutesi, Evelyne Umurerwa na Kate Bashabe.

 FEMALE ARTIST OF THE YEAR: Clarisse Karasira, Alyn Sano, Audia Intore, Marina na Teta Diana.

MALE ARTIST OF THE YEAR: Jules Sentore, Mani Martin, Nsengiyumva Francois na Cyusa Ibrahim.

Sports Radio Station of the year: Radio 10, Flash Fm, Radio 1, Radio Rwanda na Isango Star.

MOVIE INTERPRETER OF THE YEAR: Rocky Kirabiranya, Pike, Junior The Premier, Yakuza na Didier.

BREWERY COMPANY OF THE YEAR: Bralirwa na Skol Breweries.

HYGIENE COMPANY OF THE YEAR: Supa na Clear.

AGRO-BUSINESS COMPANY OF THE YEAR: Kinazi Cassava na Winnaz Crisps.

MOST SUPPORTIVE FINANCIAL INSTITUTION: Unguka na Goshen.

BUSINESS MENTOR OF THE YEAR: Inkomoko na Grofin.

MOST INNOVATIVE COMPANY OF THE YEAR: Yego Innovison na Gura Ride.

PACKAGING COMPANY OF THE YEAR: Aquasan na Roto.

ROOFING’S COMPANY OF THE YEAR: Safintra na Hippo roofings.

COFFEE COMPANY OF THE YEAR: Café de Maraba na Gorillas Coffee.

DISTILLERY COMPANY OF THE YEAR: Speranza Group na 1000 hills distillery.

MALE MODEL OF THE YEAR: Ruud Gullit-G, Ganza, Gabey, Eric Sekemana na Boris.

FEMALE MODEL OF THE YEAR: Sarah The Kuin, Sissi Ngamije, Kalisa Winnie, Kaneza Lynka Amanda, Teta Christelle na Fiona Muthoni.

FASHION BOUTIQUE OF THE YEAR: Lili Kosmetiks, Masha Boutique, Kabash Fashion, Je te Promote na Golden Men Fashion.

MAKE UP ARTIST OF THE YEAR: Celine D’or, Fancy Liner, Joel Makeup, Souvorov Beauty na Asm.


Nsengiyumva anahatanye mu cyiciro 'Male Artist of the year'

Ibrahim Cyusa ahatanye mu cyiciro 'Male Artist of the year'

Clarisse Karasira ahatanye mu cyiciro 'Female artist of the year'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo4 years ago
    Ibimemyane gusa!!!!
  • Chantal.Nyariburwa4 years ago
    Njyew natoye nsengiyunva (igisupusupu)kubera njyew ndamufana cyane kandi nkaba mwifurije amahirwe masa pe.
  • Nsengiyumva Jean Bosco4 years ago
    Kararise karasira niwempa amahirwe kuko ndamufana cyane
  • NSANZAMAHORO4 years ago
    Sha ni made in rwanda koko pe cakora naba na #Ngombwa





Inyarwanda BACKGROUND