RFL
Kigali

“Igisupusupu” yasigiye ibyishimo ab’i Huye mu gitaramo cyo kumenyekanisha TECNO Spark 3-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/08/2019 13:27
0


Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka “Igisupusupu” yasigiye ibyishimo abitabiriye igitaramo cyo kumenyekanisha TECNO Spark 3 cyabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo kuwa 24 Kanama 2019.



Iki gitaramo cyateguwe n’ikigo gikora telefone zigezweho kikanazicuruza, TECNO Mobile. Ni ibitaramo bizenguruka u Rwanda bigamije kwegereza abakiriya telefoni ya TECNO Spark 3 yashyizwe ku isoko. I Huye iyi Telefoni yari yagabanyirijwe igiciro yaguraga ibihumbi 90,000fr ubusanzwe igura 99,000fr.

Iki gitaramo Nsengiyumva yaririmbyemo cyabereye imbere y’ibiro by’Umurenge wa Ngoma, cyibatiriwa n’umubare munini w’abantu cyane cyane urubyiruko.  Yaririmbye indirimbo ze nka “Mariya Jeanne”, “Rwagitima” na “Icange Mukobwa” yishimirwa mu buryo bukomeye na benshi bamufashije kuziririmba.

Uyu muhanzi yaherukaga i Huye mu gitaramo cya "Iwacu Muzika Festival".

Itsinda ry’ababyinnyi babarizwa i Kigali, The Finest Crew nabo bigaragaje muri iki gitaramo basusurutsa ab’i Huye mu mbyino zitandukanye.  Ni mu gihe umushyushyarugamba muri iki gitaramo yari Zaba Missedcall usanzwe ari umunyarwenya wanahatanye mu irushanwa ‘Spark Your Talent’.

Ab'i Huye bitabiriye ku bwinshi iki gitaramo cyateguwe na TECNO

Umutoni Olivia wabaye uwa Gatatu mu irushanwa ‘Spark Your Talent’ nawe yaririmbiye ab’i Huye yishimirwa bikomewe.  Yakurikiwe na Cyusa Alpha Serege wabaye uwa kabiri mu irushanwa ndetse na Mbanda John wegukanye irushanwa ‘Spark Your Talent’.

Uyu musore asanzwe anafitanye amasezerano na ‘Label’ ya The Mane azamara umwaka umwe. Muri iki gitaramo Dj Phil Peter yifashishijwe mu gususurutsa imbaga mu ndirimbo nyinshi zitandukanye yacuranze.

Igitaramo nk’iki cyateguwe na TECNO kizaba tariki 30 Kanama 2019 mu Mujyi wa Kigali. Telefoni ya Spark 3 yagabanyijwe ibiciro kugira ngo buri munyarwanda wese abashe kuyitunga.

Igitaramo kirangiye abatuye mu Karere ka Huye babwiwe ko baguriye telefoni ya TECNO Spark 3 ku maduka ya 2020 Transsion Shop na 2020 VIP Shop guhera kuya 25 Kanama kugera ku wa 31 Kanama 2019 bagabanyirizwaho 5,000Frw.

Muri ibi bitaramo TECNO yashyize imbere kwamamaza Spark 3

Nsengiyumva "Igisupusupu" mu gitaramo yakoreye i Huye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND