RFL
Kigali

‘Igisupusupu’ yasoje gufatira amashusho y’indirimbo “Rwagitima” mu gace atuyemo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2019 16:16
8


Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka ‘Igisupusupu’, yasoje urugendo rwo gukorera amashusho y'indirimbo nshya yise "Rwagitima" yafatiwe i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, agace asanzwe atuyemo n’umuryango we.



“Rwagitima” ni indirimbo imaze iminsi itegerejwe na benshi. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeza kwishyuza uyu muhanzi ubititsa bamusaba gushyira ahagaragara indirimbo yise “Rwagitima”. Izwi na benshi ku mpamvu z’uko yakunze kuyicuranga henshi agikorera igiceri cy’100F.

Alain Mukuralinda Umujyanama wa Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yatangarije INYARWANDA ko ku wa kane w’iki cyumweru amashusho y’iyi ndirimbo “Rwagitima” ashyirwa ahagaragara. Yavuze ko yafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi na Rugarama mu Kagali ka Rwagitima.

'Igisupusupu' mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo "Rwagitima"

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo “Rwagitima” yatunganyijwe na Producer Jay P afatanyije na Karim. Mu buryo bw’amashusho yatunganyijwe na Fayzo, wanakoze amashusho y’indirimbo ‘Mariya Jeanne”, “Icange mukobwa” zamenyekanye birushijeho.

Kuva Nsengiyumva yatangira gufashwa na Alain Mukuralina amaze kugira igikundiro kidasanzwe mu muziki, abo yataramiye bose arabemeza! Amaze aririmba mu bitaramo bya “Iwacu Muzika Festival”, yanaririmbye no mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali n’ibindi.

Nsengiyumva aracyafite ingufu zo guhanga n’ibindi bihangano.

Ushobora gukeka ko akuze bitewe n’uburyo agaragara ariko ni igikwerere dore ko yibitseho imyaka 40 y'ubukure. Atuye mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba mu Murenge wa Kiramuruzi mu Mudugudu wa Nyakagarama.

Alain Mukuralinda aganira n'umuhanzi we

Amashusho y'indirimbo "Rwagitima" yafatiwe mu gace umuhanzi Nsengiyumva atuyemo

Yifashishije ababyinnyi mu kuryosha amashusho y'indirimbo ye

Umukinnyi wa filime uzwi nka 'Kadogo' muri filime seburiko [ubanza ibumuso]

AMAFOTO: Robin Prudence Dushimimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tugirimana Swalleh4 years ago
    Nakomereze aho arko indirimbo ze ziri gukuza uburaya murubyiruko nahinduro inyito kbx ngo umwana arya undi cyane iyo bangana wap kbx bashiki bacu barajugutira inkwakuzi zigasama kbx nahindure kweri.
  • Niyigena patrick4 years ago
    Ndamukunda cyane ahu bwo ntakomereze aho
  • MUGENZI Vedaste4 years ago
    Azaze gusohora ibihangano bye mukarere ka Gakenke mumurenge wa MATABA
  • stien sebazung4 years ago
    ewana mwarakoze kutuzanira ibishya byiza mukomereze aho turabakunda!
  • NIMEZA4 years ago
    BITE
  • N iradukunda 4 years ago
    komerezaho imana ijya ibigufashamo turakwemera
  • TUYISHIME Maximillien4 years ago
    Umva nashyiremo akabaraga,
  • TWIRINGIYIMANA JEAN CLOUDE AKAGARI KASIBWA UMURENGE WA KABARORE AKARERE KAGATSIBO2 years ago
    NISHIMIYE IBIHANGANO BYANSENGIYUNVA AHUBWO AKOMEREZE AHO NACIKE INTEGE TUMURINYUMA AHUBWO TURAMWIFUZA IWACU KIBONDO AHUBWOSE KWINJIRA MUBA BYINYI BISA IKI TURAMUSHIGIKIYE TWESE





Inyarwanda BACKGROUND