RFL
Kigali

‘Igisupusupu’ yishimiwe bikomeye mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali –AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/07/2019 23:57
0


Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu uri ku gasongero k’abahanzi nyarwanda bakunzwe cyane muri iyi minsi, yeretswe urukundo mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali kigamije gutanga ibyishimo ku batuye uyu mujyi.



Iki gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyabaye ku nshuro ya Mbere kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019, kibera muri Car free zone, imbere yo kwa Makuza. Kwinjira byari ubuntu.

Ku wa 24 Nyakanga 2019, Umujyi wa Kigali watangaje ko iki gitaramo kizaririmbamo Bruce Melodie, Nsengiyumva ‘Igisupusupu’, Makanyaga Abdul n’Itorero ‘Iganze’.

Byaje gutungurana muri iki gitaramo, umuhanzikazi Allioni, itsinda rya Kinya Trap, Itorero ry’Umujyi wa Kigali, umuhanzi Michael nabo baririmbira abanya-Kigali. Buri wese yishimiwe mu buryo bwe hashingiwe ku buryo yigaragaje.

Iki gitaramo cyatangiye saa kumi n’ebyeri z’umugoroba gisozwa saa tatu n’igice z’ijoro ry’uyu wa Gatanu. Cyitabiriwe ahanini n’urubyiruko ndetse n’abakuze bari banyotewe no kubona Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ abataramira.

Umukirigitananga Niyifasha Esther mushiki wa Deo Munyakazi niwe wabanje ku rubyiniro asobanura imirya binyura benshi. Abakaraza b’Itorero ry’Umujyi wa Kigali nibo bakurikiyeho barigaragaza binyura benshi.

Bakurikiwe n’Itorero Iganze ryishimiwe bikomeye mu ndirimbo z’Umuco Nyarwanda. Iri torero ryakurikiwe n’umuhanzi Michael waririmbyi nyinshi mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’Icyongereza, asoreza ku ndirimbo ‘Tajabone’ y’umuhanzi Ismael Lo wagwije ibigwi.

Umuhanzi avuye ku rubyiniro, Dj Lenzo uri mu bagezweho yavangavangaga umuziki bikizihira benshi. Yacuranze nyinshi mu ndirimbo zo mu Rwanda ndetse n’izo mu mahanga.

Yafashwaga na Dj Phil Peter wayoboye iki gitaramo. Yashimiye byimazeyo Umujyi wa Kigali wateguye iki gitaramo ndetse na Police y’u Rwanda yari icunze umutekano w’abanya-Kigali

Mukanyaga Abdul utanga ibyishimo ku bisekuru byombi yigaragaje! Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze za ‘Karahanyuze’ binyura benshi. Ni indirimbo yateye arikirizwa benshi abibutsa bya bihe. Yaririmbye indirimbo nka ‘Rubanda” n’izindi, ava ku rubyiniro akomerwa amashyi.

Yabwiye INYARWANDA ko yishimiye uko yakiriwe ku rubyiniro rw’Umujyi wa Kigali, avuga ko ibi bitaramo biziye igihe. Ati “Nishimye cyane! Ahubwo umujyi wa Kigali wari waratinze gutegura ibi bitaramo. Ni ikintu cyiza kigiye gufasha benshi mu bahanzi nyarwanda.”

Nsengiyumva 'Igisupusupu' yishimiwe bikomeye mu gitaramo yakoreye i Kigali

Makanyaga Abdul yakurikiwe n’itsinda ry’abasore bamamaye mu cyitwa “Kinya Trap” babarizwa muri Green Ferry. Ni bo baririmbye ngo ‘Nituebue’. Ni itsinda rigezweho muri iki gihe. Baririmbye nyinshi mu ndirimbo ziri mu njyana ya Hip hop ndetse Bushali anaririmba izo aheruka gushyira hanze ziri kuri album ye.

Iri tsinda ryakurikiwe n’umuhanzikazi Allioni uherutse gushyira hanze indirimbo “Tuku tuku” ari nayo yahereyeho. Ni indirimbo yaririmbye yikirizwa na bake bamaze kuyimenya. Nawe imbere y’abanya-Kigali, yavuze ko ari ubwa mbere aririmbye iyi ndirimbo mu gitaramo.

Ati “Abanya-Kigali mumeze neza! Nizere ko mwishimye. Ni ubwa mbere ndirimbye iyi ndirimbo “Tuku tuku” kuva nayishyira hanze nizere ko mwayikunze.” Nabo bati “Yego”.

Allioni yakomereje ku ndirimbo “Tuza” yakoranye na Bruce Melodie. Ni imwe mu ndirimbo yamufashije kongera kwisanga mu ruhando rw’umuziki Nyarwanda.

Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ umaze iminsi mu bitaramo bya “Iwacu Muzika Festival” yigaragaje muri iki gitaramo, yerekwa urukundo. Yaririmbye indirimbo “Mariya Jeanne”, “Icange mukobwa”, yishimirwa bikomeye. Ni indirimbo yateye arikirizwa, abagore bacuruza udaturo n’abandi bari kure yahabereye igitaramo bumvise ko Nsengiyumva ageze ku rubyiniro bihutira kwegera, babyinnye biratinda.

Umujyi wa Kigali urashashagirana mu ijoro......

Uyu muhanzi ntiyakoresheje umuduri we kuko yaririmbye afashwa n’ibyuma ibizwi nka ‘play back’. Yabyinnye ndetse ashima uko yakiriwe n’abanya-Kigali. Mu kiganiro na INYARWANDA, yagize ati “Ndishimiye cyane banyakiriye neza. Bakunda ibihangano byanjye.” Nsengiyumva yavuze ko mu minsi ya vuba ashyira hanze indirimbo nshya yise “Rwagitima”.

Iki gitaramo cyasojwe na Bruce Melodie. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yahereyeho n’izo aheruka gushyira hanze. Yaririmbye indirimbo nka “Kungola”, yakoranye na Sunny “Ndakwanga” n’izindi nyinshi. Yishimiwe bikomeye aririmba asaba abanya-Kigali gufatanya nawe kwizihirwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirijwe ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait yabwiye INYARWANDA, ko bishimiye uko igitaramo cyagenze ku munsi wa mbere, yizeza ko bazakomeza guharanira y’uko bigenda neza.

Itorero Iganze ryigaragaje mu ndirimbo z'umuco nyarwanda


Umuhanzikazi Allioni uherutse gushyira hanze indirimbo yise "Tuku tuku" yishimiwe muri iki gitaramo

Dj Lenzo yacuranze muri iki gitaramo

'Igitangaza' yakoresheje ingufu asaba abafana kumufasha kubyina


Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait

Itsinda rya Green Ferry ryigaragaje muri iki gitaramo


Dr Vuningoma Jacques

Umuhanzi Makanyaga Abdul utanga ibyishimo ku bisekuru byombi

Umuhanzi Michael yaririmbye indirimbo 'Tajabone' ya Ismael Lo

AMAFOTO: Mugunga Evode-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND