RFL
Kigali

Igitaramo cyo gusingiza Intwari z’igihugu cyasusurukije benshi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2019 13:40
0


Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 31 Mutarama 2019, Dream Boys, Army Jazz Band, Indatirwabahizi, Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Abavuzi b’amateka bahuriye mu gitaramo gikomeye cyo gusingiza intwari z’igihugu.



Iki gitaramo cyo gusingiza intwari z’igihugu cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu n’abandi.

Bakurikiranye umudiho w’amatorero n’abahanzi batandukanye basusurukije iki gitaramo cyaranzwe n’ibyishimo bya benshi. Nyirasafari Esperence Minisitiri w’Umuco na Siporo, yavuze ko  "gusingiza intwari nta kindi bigamije uretse kuzirikana ibyo zagezeho ngo tugere ikirenge mu cyazo." 

Madamu Rwakazina Marie Chantal Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yagize ati “Twifuje kwifashisha ibyiza by’Igihugu bigize umuco wacu kugira ngo twizihize intwari zacu muri uyu mugoroba.” 

Tariya 01 Gashyantare u Rwanda rwihizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu. Intwari ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’ amananiza.

AMAFOTO:

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yashimye ubutwari bw'ingabo z'u Rwanda.

Iki gitaramo cyanitabiriwe n'abamugariye ku rugamba.

Cyahuje abayobozi mu nzego zitandukanye.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND