RFL
Kigali

Igitaramo “Generation 2 Generation” cyari kuzahuza Intore Masamba,Bruce Melody,Charly na Nina na Mani Martin cyasubitswe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/02/2019 8:30
1


‘Icyogere mu Nkuba’ Intore Masambayari kuzahurira ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bagezweho barimo Bruce Melodie, Charly na Nina na Mani Martin, mu gitaramo cyo gushimira abagize uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda no kwerekana ko ufite agaciro. Icyakora ku munota wa nyuma iki gitaramo byamaze kwemezwa ko cyasubitswe.



Iki gitaramo ngarukamwaka cyiswe Generation 2 Generation cyari kuzabera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village tariki ya 01 Werurwe 2019. Kwinjira bikaba amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro. Gusa mu gihe hari hasigaye iminsi mbarwa ngo kibe iki gitaramo cyamaze gusubikwa.

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Gerard Mbabazi  umunyamakuru wa RBA akaba n’umwe mu bayobozi ba YG Entertainment yari yateguye iki gitaramo ngo bagisubitse nyuma yuko MINISPOC ijyanye abahanzi bose mu iserukiramuco rya muzikariri kubera muri Burkina Faso rizwi nka FESPACO, aha Intore Masamba na Mani Martin bakaba bagomba gutaramirayo cyane ko byitezwe ko bazagaruka tariki 3 Werurwe 2019 dore ko iri serukiramuco ryo rizarangira tariki 2 Werurwe 2019.

Generation 2 Generation

Igitaramo cyamaze gusubikwa...

Kuba Masamba Intore na Mani Martin batazaba bahari byabaye impamvu ikomeye yo gusubika iki gitaramo cyane ko ari babiri mu bahanzi bane gusa bari bateganyijwe kwitabira iki gitaramo. Abajijwe igihe batekereza gusubukurira igitaramo cyabo Gerard Mbabazi yabwiye umunyamakuru ko kugeza magingo aya batangiye kubitekerezaho ariko atahita atangaza itariki iyo ariyo cyane ko bagomba kubanza bakicarana nabahanzi bakarebera hamwe itariki ikwiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • K5 years ago
    Nibaza badususurutse natwe turabacyeneye hano i burkinafaso





Inyarwanda BACKGROUND