RFL
Kigali

Igitego kimwe mu minota 540! Ibyaranze urugendo rw’Amavubi mu gushaka itike ya CAN 2022 rwasorejwe i Douala mu marira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/04/2021 19:57
1


Urugendo rwasaga n’urutanga icyizere ku ikipe y’igihugu Amavubi, yarutangiriye i Maputo tariki ya 14 Ugushyingo 2019, rwasabye iminsi 501 yo gutegereza kugira ngo Abanyarwanda bari biteze kuzabona ikipe yabo mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri bakureyo amaso, nyuma yo kunganyiriza i Douala 0-0 na Cameroun.



Imyaka 17 irihiritse ikipe y’igihugu y’u Rwanda ibonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere yabereye muri Tunisia, kuva icyo gihe ntarongera gusubirayo.

Nyuma y'uko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ ishyize hanze amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’ u Rwanda rukisanga ruri kumwe na Cameroon izakira irushanwa, Mozambique na Cape Vert, umubare munini w’Abanyarwanda batangiye kugira icyizere ko nyuma y’imyaka myinshi ishize ikipe y’igihugu idakina CAN, ari cyo gihe cyo kongera kwandika amateka.

Byasabaga u Rwanda kuzasoza mu makipe abiri ya mbere muri iri tsinda kugira ngo azagaragare muri CAN 2022. Uretse Cameroun, andi makipe asigaye byarashobokaga gukina ukayakuraho amanota yose.

U Rwanda rwatangiye urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2022, tariki ya 14 Ugushyingo 2019, ubwo rwatsindirwaga i Maputo na Mozambique mu mukino wa mbere ibitego 2-0. Icyizere cyari kikiri cyose kuko hari hasigaye gukinwa imikino itanu harimo itatu yo mu rugo.

Nyuma y’iminsi itatu Amavubi avuze i Maputo, yakiriye Cameroun I Kigali, atsindirwa mu rugo igitego 1-0, imvugo za benshi zitangira guhinduka ndetse icyizere bari bafite bakibona amakipe bari kumwe mu itsinda gitangira kugabanuka.

Tariki ya 12 Ugushyingo 2020, Amavubi yakinnye umukino wa gatatu mu itsinda na Cape Vert, wabereye i Praia. Abakinnyi b’Amavubi bagerageje gutanga imbaraga zabo ahanini bitewe n’igitutu cy’Abanyarwanda bifuzaga umusaruro mwiza kuri iyi kipe, bituma iminota 90 irangira batinjijwe igitego ariko nabo ntacyo batsinze. Babona inota rya mbere muri uru rugendo.

Byasabye iminsi itanu gusa kugira ngo u Rwanda rubone inota rya kabiri mu itsinda nyuma yo kunganyiriza i Kigali na Cape Vert 0-0. Muri uyu mukino Ally Niyonzima ukina mu kibuga hagatiyahawe ikarita itukura, Amavubi basigara mu kibuga ari 10.

Nubwo byari bigoye ariko amahirwe yo kujya muri CAN yari agihari ku Mavubi yasabwaga gutsinda imikino ibiri yari isigaje, ariko igategereza n’uko mu yindi mikino y’ibihugu bari kumwe mu itsinda yagenze.

Igitutu ku bakinnyi n’umutoza cyari cyazamutse kubera ko Abanyarwanda bataherukaga kubona ikipe yabo ibona amanota atatu y’intsinzi, by’umwihariko ku kibuga cyabo.

Tariki ya 24 Werurwe 2021, nibwo Amavubi yabonye amanota atatu ya mbere muri iyi mikino, nyuma yo gutsindira Mozambique kuri Stade ya Kigali igitego 1-0, cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 69 avuye ku ntebe y’abasimbura, ubwo Manzi Thierry yamuhaga umwanya ku munota wa 46.

Iyi ntsinzi yagaruye Amavubi muri Kuruse yo gushaka itike ya CAN, yasabwaga gutsinda umukino wa Cameroun wari usigaye, ubundi agakora amateka. Gusa ibintu byaje kuzamba ubwo Cape Vert yatsindaga Cameroun 3-1, bikomeza imibare y’Amavubi yo kubona itike.

Byasabaga ko Amavubi atsinda Cameroun byibura ibitego bitanu, kugira ngo Cape Vert ninganya na Mozambique, Amavubi azakomeza ku kinyuranyo cy’ibitego.

Tariki ya 30 Werurwe 2021, ku kibuga cya Japoma mu mujyi wa Douala, Amavubi yinjiye mu kibuga afite icyizere cyo kubona amanota atatu, ubundi agategereza ibiva mu mukino wa Cape Vert na Mozambique, wakiniwe i Maputo.

Iminota 90 yarangiye i Douala nta gitego kibonetse ku mpande zombi, inzozi z’Amavubi zo kujya muri CAN 2022 zirangirira ku kibuga Japoma, kuko yahise agira amanota 6, mu gihe Cape Vert yakoze akazi gakomeye itsindira Mozambique mu rugo igitego 1-0, igira amanota 10 izamuka ari iya kabiri mu itsinda.

U Rwanda ni cyo gihugu cyatsinze ibitego bike muri aya majonjora y'igikombe cya Afurika, aho cyatsinze igitego 1 cyonyine, rukaba rukurikirwa na Sudan y'Epfo ndetse na Botswana zatsinze 2.

Uyu musaruro w’Amavubi ntiwashimishije Abakinnyi, Umutoza  ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kubera ko bari biteze kubona ikipe yabo yandika amateka aheruka mu 2004, gusa ku munota wa nyuma birangira byanze.

Umukino wa Cameroon washyize iherezo ku nzozi z'Amavubi zo kujya muri CAN 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Santo3 years ago
    Ariko narumiwe hari inkuru bashyize kugihe SAA munani NGO amavubi yatambutse muri CAN kuko bahannye cap very kubera uburiganya yakoresheje ibyo bintu nibyo kuko bahise bayikuraho





Inyarwanda BACKGROUND