RFL
Kigali

Igor Mabano yasinye amasezerano nk'umuhanzi mushya muri KINA Music nyuma y'imyaka 3 akoramo nka Producer

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/02/2019 17:34
0


Igor Mabano wamamaye mu minsi ishize, yari amaze imyaka itatu akora umuziki muri KINA Music nka Producer icyakora kuri ubu yamaze gusinya muri iyi nzu nk’umwe mu bahanzi bayibarizwamo aba uwa kabiri usinye muri iyi nzu mu gihe cya vuba cyane.



Mu minsi ishize ni bwo KINA Music yatangaje ko yamaze gusinyisha umuhanzi mushya witwa Nel Ngabo, bidateye kabiri iyi nzu ihise itangaza ko yamaze no gusinyisha Igor Mabano nk’umuhanzi mushya muri KINA Music bagiranye amasezerano ya kabiri cyane ko yari amaze imyaka itatu afitemo amasezerano yo kuba Producer muri iyi studio isanzwe ikorana n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘DEAR MASHUKA’ YA IGOR MABANO WAMAZEKWINJIRA MURI KINA MUSIC

Igor Mabano ni umunyempano zitandukanye. Ni umucuranzi w’ingoma ukomeye akaba umu producer yewe n’umuhanzi mwiza. Kuri ubu abaye umwe mu banyamuziki bake bagize amasezerano abiri ahantu hamwe cyane ko nyuma yo gusinya nka Producer yanasinye nk’umuhanzi muri Kina Music.  Nyuma yo gusinya aya masezerano Igor Mabano akaba yanashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Dear Mashuka’.

Igor

Igor Mabano

Uyu muhanzi wasinye amasezerano muri Kina Music abaye uwa gatanu cyane ko hasanzwemo Tom Close, Dream Boys, Butera Knowless na Nel Ngabo. Inyarwanda.com twabajije Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music imyaka Igor Mabano yasinye muri iyi nzu, adutangariza ko atatangaza imyaka basinyanye cyane ko icy'ingenzi ndetse gihagije ku bwe ari uko abantu bakwiye kumenya ko umuhanzi yamaze gusinya amasezerano muri Kina Music.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘DEAR MASHUKA’ YA IGOR MABANO WAMAZEKWINJIRA MURI KINA MUSIC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND