RFL
Kigali

Igor Mabano yasohoye indirimbo “Ni ukuri” ivuga ku muntu ugikunda uwamwanze-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2019 14:15
0


Umuhanzi Igor Mabano ubarizwa muri ‘Label’ ya Kina Music, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019, yasohoye indirimbo nshya yise "Ni ukuri" ivuga ku muntu ugikunda uwamwanze.



Igor Mabano yakunzwe mu ndirimbo “Iyo utegereza”, “Ndagutegereje”, ‘Dear Mashuka’ kugeza ku ndirimbo "Urakunzwe" yari aherutse gusohora aherekeresheje indirimbo "Ni ukuri" yasohoye.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Igor Mabano yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirmbo yumvikanisha amarangamutima y’umuntu ugikunda uwamwanze yibaza uko mugenzi we yabikoze kugira ngo ahite amwibagirwa.

Muri iyi ndirimbo, Igor Mabano yishyira mu mwanya w’uyu muntu akaririmba abwira mugenzi we ko yananiwe kumwibagirwa kandi ko n’indirimbo z’urukundo bumvaga bari hamwe iyo azumvise amarira azenga mu maso.

Muri we ngo yumvaga byoroshye ariko yasanze kumwibagirwa atari vuba. Avuga ko hari n’igihe amufuriha yibagiwe ko yamaze gutwarwa n’undi muntu.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Producer Ishimwe Karake Clement. Gitari yumvikanamo yacuranzwe na Nshimiyimana Yves (Solo P).

Igor Mabano yasohoye indirimbo nshya yise "Ni ukuri"


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NI UKURI' YA IGOR MABANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND