RFL
Kigali

Igor Mabano yavuze icyatindije ikorwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Dear Mashuka (Araje)’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/05/2019 13:02
0


Umuhanzi Igor Mabano uri mu babarizwa mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Kina Music, yatangaje ko yatinze gufata amashusho y’indirimbo ‘Dear Mashuka (Araje) ’ bitewe n’uko atarabona ibisabwa byose harimo n’abantu b’ubukwe bakorana.



Indirimbo ‘Mashuka’ yasohotse kuya 07 Gashyantare 2019. Imaze kumvwa n’abantu barenga ibihumbi 94 ku rubuga rwa Youtube.  Mabano yayiririmbye yishyize mu mwanya w’umusore ugiye gukora ubukwe yandikira amashuka yapfumbase igihe kinini  aha ikaze umukunzi mushya w’inzozi ze.

Aganira na INYARWANDA, Mabano yavuze ko kugeza ubu atarafata amashusho y’indirimbo ‘Dear mashuka (Araje)’. Avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo azamusaba ingufu nyinshi kandi ko kugeza n’ubu atarabona abantu b’ubukwe bazakorana.  

Yagize ati “Video y’indirimbo ‘Dear mashuka’ ntabwo nayishutinze (shooting) kubera ko bizansaba ingufu nyinshi no kuyikora kubera ko harimo igice kimwe cy’ubukwe kubera burya kugira ngo ubone ibintu byose bipanze n’abantu b’ubukwe mwakorana. Ntabwo biba byoroshye niyo mpamvu twabigendesheje buhoro buhoro.” 

Kuri we atekereza ko mu mashusho y’ubukwe azagaragaramo ukuntu abantu bacyera bagendaga mu mahanda n’amaguru bavuye mu bukwe. Avuga ko ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo riruhanyije ku buryo ashobora no kubireka.  

Mabano asanzwe ari umwarimu ku ishuri rya muzika rya Nyundo ribarizwa i Muhanga. Hejuru y’ibyo agerekaho inshingano zo gutunganya indirimbo muri Kina Music. Uyu musore yakunzwe mu ndirimbo ‘Iyo utegereza’ yamufunguriye amarembo mu kibuga cy’umuziki. Yongeyeho indirimbo ‘Back’ na ‘Dear mashuka(Araje)’. 

Aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Gake’ yakoranye na Nel Ngabo winjijwe muri Kina Music mu minsi ishize. Muri iyi ndirimbo bateruye bavuga ku bwiza bw’umukobwa w’umunyarwandakazi butangarirwa na benshi.

Igor Mabano avuga ko akigowe no gufata amashusho y'indirimbo 'Dear mashuka(Araje)'.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DEA MASHUKA (ARAJE) YA IGOR MABANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND