RFL
Kigali

Igor Mabano yishimiye bikomeye umuzungu ucuranga akanaririmba neza indirimbo ye ‘Dear Mashuka’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/03/2019 12:03
1


‘Dear Mashuka’ ni indirimo nshya ya Igor Mabano iyi itaramara ukwezi igiye hanze, abakunzi ba muzika bakurikiranye ibitaramo bya Tour du Rwanda batunguwe bikomeye n’umuzungu uzi gucuranga ndetse no kuririmba neza iyi ndirimbo nkuko yabigenje yaba mu gitaramo cy’i Musanze cyangwa icyabereye mu mujyi wa Kigali.



Ubwo yamwakiraga ku rubyiniro Igor Mabano yagize ati” Abankurikira ku mbuga nkoranyambaga mumaze iminsi mubonye umuzungu uzi gucuranga indirimbo yanjye ‘Dear Mashuka’, ni uburyo bwo kubereka uburyo muzika y’u Rwanda nabanyamahanga bayikunda…” aha uyu muzungu wari mu ikipe y’abavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise atangira gucuranga iyi ndirimbo Igor Mabano akaririmba ibitero bityo uyu muzungu akamufasha kuririmba inyikirizo nubwo arinawe wicurangiraga.

Igor Mabano

Igor Mabano yishimiye cyane uyu muzungu...

Igor Mabano twibukiranye ko ari umwe mubahanzi bazamutse mu minsi ishize ariko akaba akunzwe bikomeye nabakunzi ba muzika kubera indirimbo zinyuranye yagiye akora zigakundwa. Uyu uherutse gusinya amasezerano muri KINA Music kuri ubu ninumuproducer muri iyi nzu ariko nanone akaba umwarimu mu ishuri rya muzika rya Nyundo aho yarangije kwiga.

REBA HANO UKO UYU MUZUNGU YISHIMIWE NYUMA YO KURIRIMBA NOGUCURANGA INDIRIMBO YA IGOR MABANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayihura5 years ago
    Ko kwe muririmba izo mu ndimi zabo mukanazicuranga ngo mudatungurwa cg ngo batungurwe.yemwe mukanguke muve mu bukoroni bwasigaye mu mitwe.ntibitangaje kumva umuzungu avuga ikinyarwanda kuko namwe muvuga icyongereza n igifaransa,kumva rero mujya hejuru ngo ni uko umunyamahanga amenye ururimi rwanyu ni ukwisuzugura gukabije,ahubwo mwakwitereye hejuru ko muvuga ururimi rwanyu neza mutavangamo iz amahanga,ako niko gaciro kanyu naho ibindi ni ukwica amazi.





Inyarwanda BACKGROUND