RFL
Kigali

Ihohoterwa rikomeje gukorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo ryahagurukije ibyamamare n’abanyapolitiki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2019 10:51
4


Iminsi ibaye ine nta mutuzo n'umudendenzo mu Mijyi ikomeye y'igihugu cy'Afurika y'Epfo. Intandaro ya byose ni umujinya w'umuranduranzuzi w'urubyiruko rw'iki gihugu rwamaze kwishyiramo ko impamvu y'ubushomeri bubugarije ari ukubera ko akazi kabo katwawe n’abanyamahanga.



Bitangira, hibasiwe amaduka y'ubucuruzi y’abaturage ba Nigeria bakorera mu Mujyi wa Johannesburg cyakora uko amasaha yicumaga byahinduye isura, hatwikwa imodoka n'amaduka, hakubitwa buri wese utari umwenegihugu w'Afurika y’Epfo.

Hassan Kabul afite imyaka 33 y’amavuko akomoka muri Bangladesh, afite iduka ricuruza ibikoresho by'imodoka mu Mujyi wa Cape Town, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa ati" Ubu icyarokora ubuzima bwanjye ni uko Leta ya Bangladesh yakohereza indege y'ubutabazi ikadukura muri iki gihugu cy' ‘ibisimba’. 

Amafaranga dukoreye iyo tuyajyane muri banki tuyamburirwa mu nzira, uwangeza iwacu sinakongera kuzatekereza kugaruka muri iki gihugu"

Leta zitandukanye zikomeje kubwira abaturage bazo baba muri Afrika y’Epfo ko baguma mu ngo zabo bakirinda gusubira mu kazi no ku mihanda.

Nka Leta ya Ethiopia yasabye umunya-Ethiopia wese kugana Ambassade yabo iherereye muri Afurika y’Epfo mu gihe hari gutegurwa ubutabazi bwihuse.

Perezida w'Africa y'Epfo, Cyril Ramaphosa abinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko leta ayoboye iri gukora ibishoboka byose ngo ihoshe umujinya w’uru rubyiruko. Ati “Ababigizemo uruhare bose bazakurikiranwa kandi bazabiryozwa.”

Avuga ko nta burenganzira na bucye abanya-Afurika y’Epfo bafite bwo guhohotera abanyamahanga batuye muri iki gihugu. Si inshuro ya mbere urubyiruko rw'Afrika y'Epfo rwiraye mu mihanda rukibasira abanyamahanga. 

Muri Gicurasi 2018 hishwe abagera kuri 27; amaduka menshi n'imodoka biratwikwa. Ibiri gukorerwa abanyamahanga baba muri Afurika y'Epfo bizwi nka ‘Xenophobia’. Inkoranyamagambo zisobanura iri jambo nk‘ivangura rishingiye ku bwenegihugu’ cyangwa se ‘urwango abanyagihugu banga abavamahanga’.

Urubyiruko rwiraye mu mihanda rubuza urujya n'uruza rw'imodoka, batwika amapine n'ibindi

BBC ivuga ko kuri uyu wa kabiri tariki 03 Nzeli 2019 umubare munini w’abantu i Johannesburg biriwe batwika amaduka menshi bavuga ko ari ay’abanyamahanga bo muri Afurika baba muri Afurika y’Epfo.  

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’amasasu ya pulasitike hamwe n’ibisasu bya Grenade mu gutatanya abasahuraga n’abatwikaga amaduka. Abantu 41 barafashwe batabwa muri yombi.

Ubugizi bwa nabi muri Afurika y’Epfo bwatangiriye i Jeppestown hafi y’Akarere k’uburucuruzi, bukomereza mu tundi turere tw’Umujyi wa Johannesburg. 

Bamwe mu batuye muri Afurika, Nigeria n’ahandi banditse bamagana ihohoterwa riri gukorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo bari mu Mujyi wa Johannesbrug, Pretoria n’ahandi.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yandikiye mugenzi we Ramaphosa wa Afurika y’Epfo amubwira ko ahangayikishijwe n’umutekano w’abanya-Nigeria bari muri Afurika y'Epfo n’ibintu byabo.  

Avuga ko afite icyizere cy’uko Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu mbaraga zayo iri gukora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo.

Mouss Faki Mahamat, yavuze ko Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), ikomeza gutanga umusanzu wayo mu gushyigikira Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu guhangana n’igitera ibikorwa bibi bikorerwa abanyamahanga kugira ngo haboneka amahoro n’umutekano mu gihugu. 

Ati “Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe irakomeza gufasha Leta ya Afurika y’Epfo mu gukemura no kumenya umuziki w’iki kibazo. Ni mu rwego rwo kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke.”

Amaduka y'abanyamahanga yarasahuwe

AKA, umuraperi wo muri Afurika y’Epfo, yanditse ahamagarira umugabane wa Afurika kuba umwe bagashakira hamwe umuti w’ikibazo cy’abanyamahanga bo muri Afurika baba muri Afurika y’Epfo bahohoterwa mu bihe bitandukanye.  

Umunyamuziki w’umunya-Nigeria, Burna Boy wakoreye igitaramo gikomeye i Kigali, yanditse yamagana ihohoterwa riri gukorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo.

Ati “Kuri bakuru banjye na bashiki banjye ntabwo ndi gukangurira ihohoterwa cyangwa se ikindi ahubwo ndabasaba kwirinda no kwicungira umutekano buri gihe. Bishobora kutoroha ariko buri gihe haba hari inzira.” 

Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki, Bobi Wine wo muri Uganda yanditse avuga ko bibabaje kuba abanyamahanga bari kwibasirwa muri Afurika y’Epfo.

Avuga ko buri wese wagize uruhare muri ibi bikorwa akwiye kubiryozwa, yihanganisha abanyamahanga batuye muri Afurika y’Epfo.

Umunya-Nigeria 2 Baba, yavuze ko abanyamahanga muri Afurika y’Epfo bibasirwa kuko abantu benshi bataye ubumuntu.

Yavuze ko abanyafurika bakwiye kwigishwa bakongera gutekereza bundi bushya kuko ngo bitabaye ibyo ibiri kuba bizongera. Ati “Umuti w’iki kibazo uzabonekera muri Afurika.” 

Guverinoma ya Afurika y’Epfo ntizi neza imibare y’abanyamahanga bahohotewe. Mu 2008 abagera kuri 60 barishwe, ibihumbi n’ibihumbi bivanwa mu byabo. Mu 2015 abanyamahanga muri Afurika y’Epfo baribasiwe mu buryo bukomeye hifashishwa igisikare mu guhangana n’iki kibazo.


Imibare igaragaza ko 70% by’abanyamahanga baba muri Afurika y’Epfo baturuka mu bihugu bihana imbibi n’iki gihugu nka Zimbabwe, Mozambique na Lesotho.

Ni mu gihe 30% bava muri Malawi, Ubwongereza, Namibia, eSwatini [Swaziland], India n’ahandi.  Umuvugizi w’ikigo gishinzwe ibarurishamibare muri Afurika y’Epfo aherutse kubwira BBC ko Miliyoni 3.6 kuri Miliyoni 50 z’abatuye Afurika y’Epfo ari abanyamahanga.

Kuva mu 1994 kugera mu 2018, abanyamahanga baba muri Afurika y’Epfo bakunze kwibasirwa ni abo mu mijyi ya Gauteng, Western Cape, KwaZulu-Natal, Limpopo, Eastern Cape, Mpumalanga, North West, Free State na Northern Cape.  

Abasahura babonye umwanya

Urubyiruko ruvuga ko ubushomeri buterwa n'abanyamahanga baba muri Afurika y'Epfo

Abanyamahanga barahohotewe mu buryo bukomeye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munezero solange4 years ago
    Afrika ni ryari koko izashira hamwe igakundana, umwirabura mugenzi wawe koko cyangwa umuntu mugenzi wawe uziko bibabaje cyaneee mutabare amahanga mureke kurebera abantu bacu bari gupfa murakoze
  • tuyishimire aimable4 years ago
    why Africans youth think crazy?xenophobia not solution
  • mc matatajado4 years ago
    AU sinzi icyo irindiriye buriya kbs Africa yaranyobeye peee jya nibaza niryari igihugu gitabarwa cg c niryari AU ihaguruka ikarwanya ibintu nkibi? ni ukwandika impapuro gusaaaaaaa abantu bari gupfa
  • Minani therence4 years ago
    Africa y,epfo bafise imitima y,ibikoko.bikenewe ko bigishwa inzu kunzu umwe kumwe bagahindura iyo nyifato mbi igayitse.





Inyarwanda BACKGROUND