RFL
Kigali

Ikibazo cy’amarozi avugwa mu mupira w’amaguru w’u Rwanda kiri gushakirwa igisubizo kirambye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/12/2019 13:20
0


Kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro ubuyobozi bw’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bwari bwatumiyemo itangazamakuru, hagarutswe ku buryo umwaka wa 2019, harebwa ku byagenze nabi, n’ibyagenze neza, ariko amarozi ni kimwe mu byagaragaye muri 2019, kiri no kuvugutirwa umuti uzatuma gicika burundu mu mupira w’amaguru mu Rwanda.



Muri iyi nama idasanzwe yateguwe na FERWAFA hagamijwe kurebera hamwe uko ibibazo biri mu mupira w’amaguru mu Rwanda byakemuka no kurebera hamwe ibijyanye na gahunda z’iterambere ry’umupira w’u Rwanda zigeze, Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascene yavuze ko muri rusange umupira w’amaguru mu Rwanda uhagaze neza gusa ko hataburamo udukosa tumwe na tumwe, ariko ko bagiye kubishakira igisubizo kirambye.

Agaruka ku kibazo cy’amarozi avugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Sekamana yagize ati, “Ikibazo cy’amarozi turi kukivugutira umuti, kuko ntibyaba ngo turebere. Abantu bakora ibi ntitwabirebera kuko byatugeza ahabi nta terambere byatugezaho. Hari ikiri gukorwa, gusa ibintu ntibyakorwa hutihuti, bisaba ko tugenza gahoro kugira ngo hanashakwe ibimenyetso simusiga bigaragaza koko igikorwa, hari abagira ngo ntitubizi cyangwa bakagira ngo turabyirengagiza, siko biri kuko buri wese wagaragara ko abifitemo uruhare azahanwa kandi by’intangarugero."

Agaruka ku kibazo cyo kwitwara nabi kw’ikipe y’igihugu Amavubi,  ngo gishingiye ahanini ku mitegurire y’ikipe aho iyi kipe yagiye gukina amarushanwa amwe n’amwe nta ngengo y’imari yagenewe.

Sekamana ati, “Imbogamizi zatumye ikipe y’igihugu ititwara neza harimo kuba imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (CAN) n’iyi igikombe cy’isi nta ngengo y’imari minisiteri ya siporo yari yarateguye.”

Yunzemo ko kuba nta ngengo y’imari yari yarateguwe byatumye ikipe ititegura neza byatumye itsindwa imikino ibiri ibanza yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CAN izabera mu gihugu cya Cameroon.

Agaruka ku cyibazo cy’imisifurire kimaze iminsi kivugwa cyane aho amakipe atsindwa akavuga ko yasifuriwe nabi ndetse hakaba hari n’abasifuzi babihaniwe, Umuyobozi ushinzwe komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA Bwana Gasingwa Michel, yavuze ko ikibazo atari imisifurire mibi ahubwo ari imyumvire mibi abantu bishyizemo.

Yagize ati, “Buri wese arashaka kwisifurira, umuntu arajya mu kibuga atinya abasifuzi kurusha ibindi bibera mu kibuga. Sinavuga ngo nta makosa ahari ariko tugendeye uko ahandi bimeze ntabwo duhagaze nabi. Ahandi haba na VAR (video assistant referee). Ikibazo cy’imisifurire kiri mu mitwe y’abantu kurusha ibibera mu kibuga.”

U Rwanda rwishimira ko muri gahunda yo kuzamura abakiri bato hari umusaruro byatanze aho ikipe y’abatarengeje imyaka 15 (Amavubi U15) yatahanye umwanya wa gatatu muri CECAFA.

Gusa mgo haracyari imbogamizi zo kuba amakipe menshi y’abato (Academies) nta byangombwa afite ndetse n’ibikorwa remezo bikaba bikiri hasi. Gusa ikibazo cy’ibikorwa remezo bikiri bike ku bakiri bato kiri gushakirwa umuti urambye hifashishijwe amafaranga atangwa na FIFA ku bufatanye n’uturere dutandukanye.


Cyari ikiganiro cyitabiriwe n'abayobozi bakuru muri FERWAFA, bari bavuye mu nama idasanzwe yiri shyirahamwe


Abayobozi ba FERWAFA mu bice bitandukanye bari bahari


Perezida wa FERWAFA Ret. Brig.Gen Sekamana Jean D'amascene asobanura uburyo amarozi avugwa mu mupira w'u Rwanda yahagurukiwe


Umuyobozi Ushinzwe komisiyo y'abasifuzi muri FERWAFA Bwana Gasingwa Michel avuga ku misifurire mu Rwanda muri uyu mwaka


Cyari ikiganiro cyitabiriwe n'abayobozi hafi ya bose ba FERWAFA


Itangazamakuru ryari rihabaye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND