RFL
Kigali

Ikiganiro kirambuye na Cadette: Yavuze ku modoka n'ikibanza yaguriye umuhanzi Sano wamubenze yitwaje Ingingo 10

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2019 8:09
54


Meddy yararirimbye ati “Urambabaza nkabura uko mbivuga…ukantenguha nkabaho nicuza,” Aya magambo ashobora kuvugwa n’umuhanzi Sano Olivier cyangwa se uwahoze (Niko biri) ari umukunzi we Uwera Carine [Cadette] biteguraga gukora ubukwe.



Rurashonga wa mugani wa Kitoko Bibarwa! Imyaka itatu yari ishize umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Sano Olivier yunze ubumwe n’umukobwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uwera Carine [Cadette] wakunze gufatira ibiruhuko bye mu Rwanda.

Uburyohe bw’urukundo rw’aba bombi barwerekaniye igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga no mu mitoma bagiye baherekeresha amafoto yahishuraga ibihe by’umunezero. Urukundo rwabo rwashyigikiwe n’imiryango yombi, basinyira imbere ya Gitifu ko bashaka kubana byemewe n’amategeko.

Imyaka itatu bari bamaranye bayishyizeho akadomo. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize nibwo hacicikanye amajwi y’umukobwa witwa Cadette wavuganaga ikiniga avuga ku ‘butekamutwe’ yakorewe na Sano Olivier ashinja ubuhemu. Yaramututse aramwandagaza.

Sano Olivier yirinze kugira icyo avuga ndetse wamuhamagara kuri telefoni atakuzi, ntakwitabe. Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2019, Sano Olivier yatangarije INYARWANDA ko adashaka kugira byinshi avuga kuri kidobya yaje mu rukundo rwe na Cadette biteguraga kurushinga.

Ati “Nta kintu mfite cyo kuvuga no gusobanura kuri ibi bintu byose, unyihanganire. Njyewe ntacyo nshaka gutangaza ndatuje.” Avuga ko yahariye Cadette kugira icyo avuga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora yavuze ko hari igihe nawe azavuga ukuri kwe ku bintu byose ashinjwa.

Ikiganiro kirambuye INYARWANDA yagiranye na Uwera Carine [Cadette] wamaze gutandukana na Sano Olivier:

INYARWANDA: Utekereza ko Sano yafashe umwanzuro wo gutandukana nawe biturutse kuki?

Cadette: Ni ibyo tutumvikanye yari ansabye mubwira ko bidashoboka bityo angira ‘Block’ igihe kingana n’ibyumweru bibiri kuko ntakoze ibyo ashaka.

INYARWANDA: Ubutumwa twabonye yakwandikiye agusezeraho ni wowe yabwoherereje cyangwa yabinyujije ku bandi?

Cadette: Mbere y’uko bingeraho yabihaye abacuti kuko njyewe nari ‘brock’ ahantu hose birambabaza mbibaza iwabo bamutegeka kunyibwirira yaje kubinyohereza n’ubundi angira ‘block’.

INYARWANDA: Witeguye kumwemerera aramutse asabye ko mutandukana byemewe n’amategeko (divorce)

Cadette: Yego! Niba koko Umurenge twakoze ari ukuri kuko yabwiye incuti ko byari ukubesha.

INYARWANDA: Mu ngingo Sano yashingiyeho agusaba ko mutandukana, yavuzemo ko wamuhishe ko ufite umwana wabyaye:

Cadette: Nta mwana mfite nta n’uwo nigeze. Kandi mbizi neza ko nawe abizi ko ntawe mfite sinzi impamvu yabivuze.

Sinakwihakana umwana kandi ntiwahisha umwana wemeye kubyara ngo abe ku isi ngo umuhishe, ahumeka.

INYARWANDA: Anagushinja ko waryamanye n'umusore ukamwishyura kugira ngo atabivuga.

Cadette: Icyo nicyo cyambabaje cyane kandi nkaba musaba kumpa ibimenyetso bifatika kuko afite impamvu yabivuze byarambabaje cyane kandi cyane ndetse n’umuryango wanjye warababaye.

INYARWANDA: Ntabwo bisobanutse neza! Byabayeho koko uryamana n’uwo musore?

Cadette: Nonese urabona ndi umwana wajya gusambana bagafata amafoto.

Nonese nakinaga filime wowe se urumva bishoboka ko ayo mafoto atayampaye ngo wenda abone icyo anyereka cyamubabaje.

Sibizanabaho ntacyo nabuze kugira ngo nsambane. Mfite ahazaza heza ndanahategura uko bwije uko bukeye. Kugira ngo mbigereho ngomba gukoresha imbaraga zanjye n’ubwenge bwanjye.

INYARWANDA: Avuga ko wagiye umuteranya n'imiryango n'inshuti ze nibyo koko?

Cadette: N’umuntu w’umugabo kandi yari umugabo mu rugo nibaza kumuvuga nari kuba nivuze ahubwo akimara kungira ‘block’ nibwo nabiganirije inshuti ye ndetse na family ye sinibaza ko namubwira ngo anga family akayanga afite ubwenge, ni mukuru.

INYARWANDA: Umunsi agukura mu nshuti ze byari byagenze gute?

Cadette: Hari ibyo tutumvikanyeho bijyanye n’amafaranga. Nkamubwira ngo aho kugira ngo duhuzwe n’amafaranga gusa genda ushake undi mukobwa.

Niwo munsi wa nyuma yangize ‘block’ aho bwari bukeye musaba imbabazi kuko yavuze ko namuhaye uburenganzira bwo gukunda undi mukobwa n’uko byagenze yanga kunsubiza.

INYARWANDA: Ubutumwa waduhaye bugaragaza ko hari umuntu baganiraga yahakaniye ko atigeze asezerana nawe mu Murenge ni inde?

Cadette: Aho yabwiraga umukobwa bakundana ko ibyo byose ari ibinyoma. Ibyabaye yabiteguye igihe kuko nta kosa namukoreye ryatuma ampemukira amategeko ahari.

INYARWANDA: Uyu mukobwa bakundanye nyuma yawe?

Cadette: Bari basazwe bakundana ntabizi.

INYARWANDA: Wabimenye ute?

Cadette: Maze gushyira hanze akababaro kanjye umukobwa nawe yashyize ake hanze kuko nawe yamubeshyaga.

INYARWANDA: Uwo mukobwa mwigeze muvugana?

Cadette: Yego! Yarampamagaye. Yambwiye ko ari cher we bamaranye amezi arindwi ndetse yanyeretse ibimenyetso ndabyemera.


INYARWANDA: Imodoka Sano agendamo ni wowe wayimuguriye?

Cadette: Ndi mu Rwanda namusigiye Milioni 5 Frw noneho ngeze hano mwohereza ibihumbi bitandatu by’amadorali.

Ubwo uyateranyije kuko yashakaga imodoka ya milion 10 aza kumbwira ko yabonye inziza ya Miliyoni 13 kuko hari amafaranga twari dufite kuri banki arongera ambwira ko yayiguze Miliyoni 13 ariko nasanze ambeshya kuko imodoka yayiguze Miliyoni 9 Frw.

INYARWANDA: Iby’ikibanza uvuga wamuguriye akakigurisha byagenze gute?

Cadette: Ikibanza ni mom Cadette wamuhaye amafaranga ibihumbi 8 bya $ aramubwira ngo amugurire ikibanza hari tariki 26 Werurwe 2018 arakigura.

Noneho atubwira ko impamvu kiriho amazina ye ari uko bataragabana na nyir'ikibanza ko nibagabana azashyiraho amazina ya mom Cadette n’uko igihe kiragera ndaza tuvuye mu Murenge mom Cadette arampamagara arambwira ngo ikibanza ndakibahaye nk’umunani wawe.

Nabibwiye Sano ko mom Cadette yaduhaye cya kibanza agomba gushaka ibyangombwa tukacyubaka arishima cyane aranamushimira nyuma ambwira ko tuzatangira kubaka ubukwe burangiye ndabyemera.

Naje gutungurwa n’uko umwe mu nshuti ze ambwiye ko Sano yagurishije ikibanza birambabaza ndetse we ambwira ko yakigurishije Milion 10 Frw.

Narababaye ndatuza mfata igihe ndabimubaza arambwira ngo ikibanza naragifashe nkiguranamo imodoka mbasubiza Miliyoni 4 naho ya mafaranga yo ndayafite kuri banki tuzayakoresha ubukwe.

Namubajije impamvu atabimbwiye arabwira ngo singombwa kuko ari umugabo wanjye ndarakara biza kugera ubwo turekana byose n’uko byagenze noneho ndamubwira ngo mpa number y’uwo mwakiguze aranga, nti mpa inyandiko mwaguranye arayimpa koko nsanga aribyo.

Byarambabaje niho yahereye ambwira nabi ashaka impamvu ngo dushwane kuko yari afite gahunda yo gukora umushinga muri ya mafaranga yandi kandi gahunda z’ubukwe zari ziteguwe cyane twarishuye byinshi kandi ari njye ubikora.

INYARWANDA: ‘Mom Cadette’ uvuga ni inde? Twabonye Sano anavuga ko wihakanye Mama wawe.

Cadette: Ni Mama wanjye mwita ‘Mom Cadette’. Ibyo sinabivuze wakwihakana Mama wawe koko? Ni umwana mubi pe.

INYARWANDA: Ni ibihe bikoresho by’ubukwe wari wamaze gukoresha?

Cadette: Nari nishyuye Salle, ibikoresho byo mu nzu, ahari kubera gusaba no gukwa n’ibindi. Ibyo bikoresho namwohereje ibihumbi 3$ ngo abikoreshe ubu yambwiraga ko bari kubikora kumbe ngo ntabyo. Naje kumenya ko ntabyo ari gukoresha na yo yayabitse.

INYARWANDA: Hari ikindi wumva tutakubajije kikuri ku mutima?

Cadette: Ni ukumumbariza ati yari agamije iki kugira ngo ambabaze bingana uko.

INYARWANDA: Sano arasabwa iki kugira ngo mwongere musubirane, mukundane ndetse n'ubukwe butahe?

Cadette: Ntitwasubirana kuko nakunze utankunda kabone n’ubwo nari kumukorera amakosa yari kwihangana akarinda isezerano ariko yanyeretse ko atankunda anavuga ko tutaberanye ndumva nta na kimwe pe!

INYARWANDA: Ko amategeko y'u Rwanda arenganura uwarenganye, witeguye kurega Sano?

Cadette: Birashoboka ariko sindabitekereza mfite family izabikurikirana.

INYARWANDA: Murakoze cyane!

Cadette: Murakoze namwe.

Ingingo 10 umuhanzi Sano Olivier yashingiyeho asaba Cadette guhagarika iby’urukundo rwabo:

1. Kubera iki utambwije ukuri ko ufite umwana Cade (Cadette) ibi bintu nahoraga mbikubaza ukabimpisha ukancisha ku ruhande. Ariko amakuru yose narayahawe, wabikoreye iki?

2. Kubera iki washatse kuntandukanya n’inshuti zanjye zose n’umuryango wanjye unyereka ko batishimiye iterambere ryanjye kandi ahubwo hari ibihe wagiranye n’inshuti zanjye ushaka kubatereta ushaka kubaha amafaranga ngo bagukunde.

Hanyuma ugashaka kunyereka ko aribo bagukunda ushaka kuntandukanya nabo byose narabimenye kuva ku murongo nta na kimwe kivuyemo kandi nabimenye mbere cyane ndicecekera nshaka kugira ngo mbone amakuru yose.

Ndizera ko abo bashuti banjye bose ubazi nta n’umwe uvuyemo (Friday, Eric, Mubyara wa Thierry uba muri Australia ndumva umuzi cyane kundusha, Orphe, n’abandi benshi bo ku Kibuye, urabazi kundusha....)

3. Amagambo wajyaga kubwira Thierry yose narayamenye mbere, umubwira ko nshaka ku kurya amafaranga. Ngo nagurishije ikibanza ntakubwiye, ngo ndi umunebwe mbese ibyo wavuze byose.

Menya wari uzi ko ntazabimenya. Ese reka nkubaze amafaranga wampaye yose hari ayo nabaga nagusabye cyangwa wabikoraga biturutse muri wowe, cyangwa nanjye byari ukungura nk’uko waguze abandi bikanga.

4. Ese kumbeshya ngo ibyangombwa byawe byararangiye ngo ugomba kubanza kudepoza ibindi kandi umbeshya wari uzi ko ntazabimenya koko birababaje.

5. Ese kujya kubwira abantu bose ngo ni wowe unkorera indirimbo. Ngo unyishyurira inzu ngo umbeshejeho washakaga kugera kuki koko. Warakoze ku byo wakoze kuri njyewe ariko nari nzi ko ubikorera uwo ukunda ntabwo nari nzi ko ubikorera uwo ushaka kugura, warakoze.

6. Ese umuntu wahaye amafaranga 1 million ngo adashyira amafoto yawe hanze muri (…..) wagira ngo sibyangezeho koko bigatuma uva kuri whatsapp, ibyawe byarandenze.

7. Inkuru zose wambwiye, ubuzima bwose wambwiye ngo wabayemo umbeshya, byose narabimenye.

Warambeshye ngo ufite imyaka 21 kandi ukuze ndetse cyane. Sha Cadette nakubereye umunyakuri nkubwira uwo ndiwe ntakubeshye ariko wanyigaragarije nabi cyane.

8. Kubwira ngo ugiye kumara imyaka 5 muri Amerika kandi umaze imyaka 3 gusa, byose narabimenye.

9. Wahoraga uhindagura umbwira ngo Mama Cadette si mama wawe, ejo ukongera ngo ni Mama wawe mbese na nubu nari ntaramenya uwo uriwe, birababaje cyane.

10. Warangiza ukabwira ngo ningende nshake abandi bagore ntabwo ukinshaka ngo wabitekerejeho, byose wari ufite impamvu yabyo.

Sano Olivier avuga ko yakoze uko ashoboye akunda Cadette ariko aza kumenya ko amwihishamo. Akomeza avuga ko afite ejo heza adashaka kuhasenya. Atanga urugero akavuga ko Cadette yamwoherereje umunyamakuru (atavuze amazina) akamubaza ibijyanye niba koko yiteguye gukora ubukwe.

Ati “Ese ubwo bukwe bw’umuntu umeze nkawe koko bwari kuba bumaze iki Koko!

Yavuze ko yamaze gufata umwanzuro udakuka kandi ko n’ubwo itangazamakuru ryakomeza kuvuga ntacyo byahindura. Ati “Sinabana nawe sinzigera mbana nawe.”

Yashimye Cadette kuri buri kimwe cyose yamukoreye acyeka ko abikorana urukundo aza gusanga ‘byari ubwibone no kujya kubwira abantu ibyo yamukoreye kugira ngo bamuhe amashyi’.

Avuga ati “Nibyo wakoze byose kuri jyewe warakoze ndabigushimiye kubera ko najyaga ngira ngo ubikorana umutima mwiza kumbe burya n’umutima w’ubwibone no kujya kubwira abantu ibyo wankoreye kugira ngo baguhe amashyi.”

Yamusabye imbabazi ku makosa yose yaba yaramukoreye ariko kandi amusaba guhinduka kuko ngo ntarirarenga. Anicuza kuba yarihutiye kujya gusezerana imbere y’amategeko na Cadette.

Sano avuga ko atari akurikiranye imitungo kuri Cadette kuko ngo iyo biba ari uko yari gushaka abandi. Yamubwiye ko badahuje badashobora kuba umwe. Ati “Urakoze nkwifurije guhirwa mu byo ukora byose uzagere kure ariko ikiruta ibindi uzahinduka ni byo byiza.”

Cadette avuga ko yoherereje amafaranga Sano ngo agure ibikoresho byo mu nzu ariko ntabikore


Aha Sano yahakaniye umukunzi we mushya ko atigeze asezerana imbere y'amategeko

Bahamya isezerano ryabo mu mategeko bari bashyigikiwe n'imiryango yombi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • usher4 years ago
    Erega si aba gusa, muri iki gihe ingo nyinshi zubatse mu manegeka, ariko ntibyabura kubera ko ntarukundo rukigenderwaho mugushaka, abakobwa bashaka aba star n'amabigari mugani wabo, abatype nabo bakishakira cash! Njye bituma nigitekerezo cyo kurongora ngisubika rwose.
  • Kalisa Claude4 years ago
    Yegoko, iyi inkuru najyaga nyibone kuri IG kwa Thecat ariko ubu nibwo nyikurikiye neza cyane nsanze mubyukuri uyu umukobwa yarahuye nuruva gusenya, cyokora bambe harya ngo ni Cadette wihangane ngewe nuko ntabashije guhura nawe, ariko mba narakugiriye inama kuko SANO ni indaya butwi yiyorobeka buriya ni numusinzi nuko utabonye umwanya uhagije wo kuba uri kumwe nawe ariko ari kuzasara ukajya kugasozi ukiri muto. Gusa ngusabye kwihangana ugakomera
  • Gasore4 years ago
    Uyu ngo ni Sano aragaragaza ubuswa mu ngingo 10. Ni umuhemu, bihehe. Ahantu no mungingo aterekana wenda ngo nakoze iki nka investissement urampombeje. Ubu rero ejobundi haraza undi mukobwa ngo asanze amasore yeee! Mbabazwa nuko ari udusore twa bibehe twihishe mumatorero ngo bagire ngo. Ihangane cadette we unless ibyo wataye ariko byatumye ubona igisasu wari kuzikorera. Ubutaha uzarenge amarangamutima ukumde ugukunda mama!
  • kajo4 years ago
    ihangane mukobwa mwiza baravuga NGO imbwa izabyara umusega uyibona ikibwegetse .ntacyo yari kuzakumarira usibye kugutesha umutwe. abahungu benshi bihishe muraya matorero bits NGO nayumwuka bariyoberanya ntibatinya Imana ariko nimugihe kurubu umurokore mbona ari yesu hari nundi nzi nawe wakoraga nkibyo arumutekamutwe wabantu benshi simuvuze ariko nimbwa mbi
  • Kirezi Lilian4 years ago
    Sha biragaragara yuko sano ariwe muhemu kuberako nta ngingo numvishe Mo yatanze ifatika yarigutuma yanga caddet gs urebeyenomumagambo yasanoyakoresheje ntarukundo yigeze agurira uwomwana ahubwo yendaga kumurya amafranga Gus,, ubwose arajyakuvugango yamuteranyije mushuti , ubwo nukumenyeshako izoshuti arizoyahaga agaciro kuruta umugore we. Kwavugangoyamubeshye imyaka weyarumwanamuto ntiyarebaga, nibayarabonaga atazamushakase izomodokaze yafatagaiziki cg yemereraga ikikobajya mumurenge ahubwo ngewe ukombibona sano yashatse kwiba caddet,kugirango azamwihinduke nyuma, caddet niba murenganure amusubize ibye yariye hanyuma barekane sano numugome knd abahungubeshi barabyihaye yarangiza ngo narakijijwe
  • Elias nikoyagize4 years ago
    Mwaramutseho bakunzi ba inyarwanda, nagirango mbagezeho igitekerezo cyange kuri iyi nkuru kuko nabonye abantu benshi batwawe n'amarangamutima ariko bakirengagiza gushishoza neza mbere y'uko bagira icyo bavuga. Muri iyi minsi kubera pressure umuryango nyarwanda ushyira ku bana b'abakobwa, bakabasaba gushaka byanze bikunze kandi mu gihe runaka, bituma abana benshi bishora mu bintu byo gushaka kandi batarabona abantu koko baberanye, bari mugihe nyacyo cyo gushaka, cyangwa bakishora mugushaka bataranakura( igihe kitaragera). Hano rero habamo ingaruka nyinshi ariko bigaterwa n'ubumenyi( education) umukobwa afite ndetse n'ubushobozi bwe. iyo ari wa mukobwa wize ufite amafranga, ariko akaba akiri muri cya kigero cyo kwishakira ba bahungu bashinguye, bambara bakaberwa cyangwa bagaragara neza muri societe nyarwanda, usanga aguye muri wa mutego wo kugwa ku ba stari bakamurya amafranga ye yose agasigara yumiwe, aha natanga urugero rw'umukobwa wo muri amerika wigeze kuribwa amafranga na umutare gaby(http://inyarwanda.com/inkuru/64007/umukobwa-wo-muri-amerika-arashinja-umutare-gaby-kumukura-ibyinyo-amubeshya-urukundo-o-64007.html), urundi rugero ni urwa shafi ukina filme nawe wigeze kurya amafranga y'mukobwa wo muri finland. ikindi iyo ari wa mukobwa w'umukene nawe usanga yihambiriye kumuntu wenda utamukunda. MURI MAKE ABAKOBWA BAFITE PRESSURE ITUMA BASHAKA KANDI BATARABA READY MUMUTWE NDETSE BENSHI BATARANABONA ABAGABO KOKO BASHAKA GUSHAKA, BITYO BIGATERA IZI NGARUKA NAMWE MURI KUBONA. Ngarutse ku nkuru y'uyu mwana w'umukobwa rero, duhuye namwibariza nti ese ko numva uwo mu bon gars wawe wamuguriraga buri kimwe cyose kugera ku ikariso yambara, ukaba wari wanisabye ukanikwa, ukaba ari wowe wagombaga kwishyura ibintu byose bijyanye n'ubukwe kandi ukaba ari nawe umumenyera aho agomba kuba ndetse n'ibyo agomba kurya, ubwo wumvaga nimumara gushakana ariko azahinduka akaba umugabo agahahira urugo cyangwa wowe wari wariyemeje ko uzamutunga ubuzima bwe bwose?? niba iki utaragitekereje navuga ngo wigaye kandi wihe umwanya uruhuke kuko ntago urakura , nturageza imyaka yo gushaka( niyo waba ufite 30 it doesn't matter). Ikindi ngo mwahuriye kuri internet, nge kuberako nziko uba muri america kandi ibintu byo guhurira kuri internet yaba social media cyangwa dating apps ari ibintu bisanzwe, ntago nakurenganya ngo warakosheje. ariko se nanone kuki utakundanye n'abahungu bahingaho? ndakeka aruko wumvaga ari byiza gukundana n'abo mu rwanda( just kerako hano hanze baduca amazi cyane kandi umuco wabo biragoye kuwumenyera). so niba rero wari wiyemeje gushaka umuhungu wo mu rwanda byari kuba byiza iyo ushaka mubo usanzwe uzi aho guhura numuntu kuri facebook ugahita usaragurika. Ikindi rero, niba koko umuhungu ibyo uvuga aribyo ko yagurishije ikibanza, ndetse akanakurya amafranga yawe akaguramo imodoka, byaba bigayitse cyane ariko wigira ikibazo azabisubiza byanze bikunze kuko mu rwanda ubutekamutwe ni icyaha guhanirwa n'amategeko. nasomye iriya messages yakwandikiye, nabonye ibibazo bakubajije byose wabiciye kuruhande ariko ndagirango nkubwireko niba koko biriya bintu yakwandikiye aribyo niwowe uri mumakosa . ushobora kumbaza uti gute? hari ibibazo bine, ese koko uriya muntu avuga ko mwaryamanye nibyo? ese koko imyaka wamubwiye siyo ufite? ese koko ufite umwana? niba ibi bibazo harimo icyo wasiza yego uri umunyamakosa hita wicecekera wikomereze ubuzima bwawe. ariko niba bino bibazo uziko ataribyo kandi ukaba watanga ibimenyetso, uzamurege amafranga yawe yose azayagsubiza kuko bino babyita ubutekamutwe. Ngarutse kuri sano rero, icyemezo yafashe ni icyemezo gikomeye cyane kandi kizamugiraho ingaruka muri societe mugihe atarebye uburyo acyoroshya. ku bwange ndamwumva cyane kandi sinahita murenganya kuko niba yari yageze mumurenge bamaze gusezerana mu mategeko, yari yaramaze kwemera ko uriya mwana w'umukobwa azaba umugore we. kuba abihagaritse ku munota wa nyuma ni uko harimo ikibazo kandi gikomeye!!. abakomeje kuvuga ngo yamujyanye ku murenge wa fake byo baribeshya kuko mu Rwanda ntago byabaho inzego z;ibanze zabitahura kare cyane. sano rero, icyo asabwa kugirango yirengere ni uko agomba gutobora akavuga ukuri (afitiye gihamya ariko), akavuga impamvu yanze uriya mukobwa kandi agaharika ubukwe(kumwaga abifitiye uburenganzira, ariko guhagarika ubukwe bisaba ubusobanuro), maze societe ikabyumva ikamenya aho biherereye, atari ukugirango hamenyekane umunyamakosa hagati yabo , ahubwo ari ukugirango impande zombi zumvwe, icyateye iri tandukana kimenyekane, maze ibi bintu birangire umwe umwe ku giti cye bose bakomeze urugendo rwabo rw'ubuzima busanzwe. Ikindi niba sano abizi neza ko yari arimo gutekera umutwe uyu mukobwa, arebe uburyo yamugeraho barangize ibibazo bitarajya mu matageko kuko bizarangira afunzwe. azerekana ahantu hose yakuye ariya mafranga , hazareba ama messages yohererejwe barebe niba koko yarayahawe nk'impano cyangwa yari ayo kugura ibyo bibanza n;imodoka, maze bafate umwanzuro, icyo nzi ni uko niba harimo amanyanga bizamenyekana. Mu gusoza rero nagirango ngire abantu inama, bakobwa, niba ukundana n'umuhungu akaba akubwira ko ataritegura ataraba ready yo gukora ubukwe wimuhatiriza kuko niyo waba ufite ayo mafranga ukazisaba ukanikwa, nyuma bizateza ibibazo. Bahungu, kuba umugabo si ubwanwa cyangwa byabintu byo mu ipantaro, ahubwo kuba umugabo ni ukugira ibitekerezo by'ubaka no kumva ko uzabeshwaho n'umutwe n'amaboko yawe, kuba umugabo ni ukudaharanira gukira vuba binyuze mu kunyunyuza imitsi y'abandi, ahubwo ni uguhora ushakisha uburyo watera imbere buhoro buhoro ukoresheje ubwonko bwawe. Banyarwanda, gushaka ni uburenganzira bwa buri muntu , ntago ari inshingano agomba kuzuza cyanze bikunze, nimuhagarike iyo myemerere ishaje maze ijambo ''kugumirwa' , 'guhera ku ishyiga' cyangwa guhambanwa ikara bicike mu minwa yacu twese. tugomba kumenya ko umuntu ariwe wihitiramo gushaka cyangwa kubireka, ndetse nigihe yabikorera. ibi bizatuma izi cases, z'abana b'abakobwa cyangwa babahungu baribwa utwabo zigabanuka. Murakoze.
  • Eric 4 years ago
    Uyo mukobwa Cadette niyihangane ndunva yarahemukiwe bikwiye.gusa ikibabaje n'amafranga yiw yononye a-ha Olivier.azoronka uwundi kuko abahungu ntibabuze.
  • Cacamo4 years ago
    Ariko njye mfite ikibazo Sano ko yemeye ko uwo mukobwa yamuhaye byinshi bitegura kirushinga,ndetse nimodoka ,iyo wanze umuntu umwanga nibye byose ,yabaye umugabo agasubiza ibyabandi,ko nubundi gukomeza kwidegembya mubyabandi ari agasuzuguro,watanze ibyabandi niba koko utari umukurikiyeho imitungo?ko wavuze byose ,nkumigabo ntuvuge uti niteguye no kuguha ibyo uvuga ko wampaye ,ba umugabo usubize ibyabandi ,ntukabyinire kubyo abandi bavunikiye ,shaka ibyawe uracyari muto wangu .
  • Vava4 years ago
    Sano ihangane pe Gusa u wampa nbr tukaganira
  • Kaka4 years ago
    Iyimbwa ngo ni sano irambabaje kabisa. Inda nini yo gusahura ibyumwana yiyuhijemo akuya warangiza ukamushyira kukarubanda gutya?? Wamupagani we! Ese wowe niba utarukurikiye amafaranga yuyumwana ukaba waramukundaga koko reka nkubaze? Kuba afite umwana byari kuba ikibazo? Cyane ko yari umuntu uvuga ko wakundaga koko? Ko mwirirwa mwayura munsengero se ngo muraririmba wamutindi we aboba pastors banyu ntibahora babigisha ko Imana ari urukundo? Ko urukundo rwihangana? Ko urukundo rubabarira? None ngwiki? Kumara imyaka 3 cga 5 muri america bivuziki kurukundo rwanyu?? Washakaga uburambe mugihugu? Ikindi niba atari ibintu wamukurikiyeho musubize ibye wandashima we yimbwa! Ndumva unteye umujinya wagahungu we. Sinkuzi nuyumwana wumukobwa nawe simuzi ariko birambabaje. Ndagirango nibwirire uyumukobwa ko iyimbwa agomba kuyijyana mumategeko ibyo yayitakajeho byose bakagabana kuko ibyo yigira byose aracyari umugore we mumategeko. Kandi ikindi mbwira iririgirwa musore nuko niritihana ngo ryicuze rizakongokana nizindi mbwa nkaryo zabakiranirwa.
  • Rama4 years ago
    Ubundi muri situations nkizi i avoid taking sides kubera ntawivuga nabi, BUT nkurikije iki kuganiro Cadette na Olivier bagiye bagirana numunyamakuru,biragaragara ko Olivier arumu escro,kubera icyambere ibyo ashinjya Cadette ni just hearsay ntabyo yahagazeho byose ngo narabwiwe,ntanumuntu wumugabo ugendera kutugambo ngo yabwiwe, nonese kuvuga ngo yakubeshye ko amaze 5yrs instead of 3yrs in US what difference does it make,ibyo ukabitangamo impamvu nonese yarakubeshye ukora muri migration ya America ahubwo uri immature,ngo yakubeshye imyaka,ngo umwana etc byose nugushakisha impamvu aho bitari ngombwa,nonese ko uvuga ngo ibihe byose mwabanye ko byari binyoma gusa ko ntanakimwe yakubwiye cyukuri ngo ntabwo yigeze agukunda,niba koko urumuntu wumugabo uzi kwishakishiriza wamusubiza ibyo yaguhaye noneho tukabona koko ko yaguhemukiye utakifuza nikimuturukaho,ahubwo uramwandaritse gusa ariko kuri issue ya CASH yaguhaye wigira ikiragi,kubera uri just opportunist, muri babasore batazi gukora ngo muri aba beaugalle mwigira sympathetic mukabeshya abakobwa baba iburayi ngo murabakunda kdi mushaka kubaho mubuzima buhenze mubarira amafaranga, inama nakugira Cadette,case yawe uzayitware mubuyobozi,wabona historique ya muri western union uko wamwoherezaga amafaranga akabiryozwa, kandi ikindi Cadette komezamo ushakishe ubuzima nubundi uzamuruta yamenyereye ibyo ataruhiye mugihe gito azaba abimaze,ntagaruke akubeshya ngo arasaba imbabazi ngo musubirane abeshya ngo ni Shitani yabimuteye dore ko Shitani yarenganye,am a married man with children ntacyo ngushakaho nuko nanga akarenga,stay blessed Cadette
  • john4 years ago
    mbega Sano ahaaa! imboga zibona Abana , arijyewe namutetesha nka Mutonesha gsa Cadette Muhe last chance
  • Titi4 years ago
    Icyiza nuko nta buhemu butishyurwa. Iyi ngirwamusore yumuhemu yireke iminsi mibi izamugeraho yumirwe. Niba waramukundaga rumukureho hari abandi biteguye kurwakira. Iyo mbwa izababare igihe cyayo kigeze. Nange mfite umugore wampemukiye ariko nawe kinwe nabandi bahemu ndindiranye amatsiko umunsi wabo. Guhemukirwa nuwo ukunda birababaza cyane. Ihangane
  • Nana4 years ago
    Cadette wihangane pe wahuye nuruvagusenya.sano ntiyakunze umukobwa ahubwo yakunze ibyo afite eseko uririmba indirimbo zoguhimbaza iyo mwijuru ugahemukira abantu aka kageni cyakora ntuzongere kwihisha muri Bible utazi ubusobanuro bwayo.ubusobanuro utanze kuri Cadette ntanakimwe gifatika kirimo yewe uri ntabwenge peeee ndakugaye.wabuze impamvu izagukura kuri Cadette urayibura.uri ntabitecyerezo
  • me 4 years ago
    Nyagasani we nukuri nkwisabiye iherezo ryiza,mbega inkuru ibabaje we mu byukuri mbuze icyo mvuga ndumiwe pe,ubu c mvuge iki nanjyaga mvuga ngo narahemekiwe? ntabwo nahemukiwe ahubwo narakinishijwe mbega umwana w umukobwa ngo arababara isi yose ikabimenya we,mbega sano ngo arahemuka weeee!!!! sha icyo nzicyo Imana izaguhorera nukuri waramukunze ntiyagukunda, ariko ubu hari ikintu kibabaza umutima igihe kirekire nko guhemukirwa mu rukundo koko? njye nasanze urukundo aricyo kintu kibabaza kurusha gupfusha,... urapfusha bagusura bakaguhumuriza ejo ugaseka ariko iyo umuntu yaguhemukiye ntajya apfa kukuvamo uhora wibuka ibyo yagukoreye ntihazagire umbeshya ko abifata nk ibisanzwe. ubu niyo hashira imyaka igihumbi uyu mwana azajya yumva amakuru y umusore umutima umurye yibuke igihemu. sha cade ihangane nanjye byambayeho uretse ko wowe ibyawe byo numva birenze ibyanjye,nubwo hashize imyaka 12 sindabasha kubabarira uwambabarije umutima byarananiye. gukemukirwa s ikintu mwa bantu mwe. uwo bitarabaho ntiyabasha kubyumva.
  • mc matatajado4 years ago
    brother sano emera usubize ibyabandi ubwo urukundo rwanze kuza umusa, twese bitubaho gusa iyo byanze urukundo rwanze kuza usubiza ibyabandi hhh ukanavugisha ukuri aho kubana nuwo udakunda ukazamubabaza byiteka.cadette pole uzabona uwawe
  • Byambayeho ibyawe birarenze4 years ago
    Caddet reka imuhemu uwo Sano yashakaga ibinu Niko Ameze nimbwa Cyane gusa kubyakira bizakugora ariko Nawe cyangwa nundi mukobwa cy... Umugore mugire Amakenga ngaho komera Uzabona ugukunda atariyo Ryarya isiha rusahuzi
  • dushime docile4 years ago
    men ugu mutype sano ni fake ntago warya imitsi y umuntu ngo nurangiza uvuge ibi ushake ingingo z amafuti nkizi cadette arambabaje yaragije intama ikirura atabizi sh cade... mureke atware ntibizamubuza kurya indimi imbere y imana arabizi mu mutima we ko yakoze nabi birirwa batubeshya bigira abaramyi barara mu nsengero naho aho gusenga baba batekereza abo batya utwabo sano wowe ntuzigera uvamo ummugabo ukimeze uku ese ko ubikora uri umu star ubwo iyo uza kuba ndagaswi wari kurya abangana iki? nako nabo ntibari kukwiteza gusa umeze nk abana bahakana ko bariye isukari knd ibari ku munwa
  • Ineza4 years ago
    Njye mfite ubwoba bw'ejo hazaza h'urubyiruko rw'urwanda. Ubundi nari nzi ko abagore aribo bakabaye bareba abagabo b'abatunzi none abasore b'abanyarwanda bo barashaka guhina amaboko ngo be gukorera ejo hazaza habo, none basigaye barigize ibicuruzwa akumva ngo umukobwa utunze byinshi ni uwo ngomba gucuza utwe, ubundi umugabo yitwa umugabo iyo yiyushye icyuya akaronka ibyo yavunikiye, none niba abagabo bose bagiye kwitwara nka SANO njye ndabona ahazaza h'igihugu ntaho. Njye rwose ndanenga uyu musore ndetse nundi mugabo utekereza nkawe nta mugabo waba umurimo. Bakobwa namwe mwirinde kureba ibihagararo n'amasura kuko mwamaze kubona ko ayo afitiye akamaro abapfubye n'abanyirayo bonyine ariko umugabo wubaka urugo muzamurebere mu bikorwa naho Ibihagararo n'uburanga mwumvise ko hari ahandi byerekezwa hatari mu kubaka ingo.
  • Habineza fidel4 years ago
    Uwomukobwa cadette Niyihangane azabona Undimusore umukunda Cyane.





Inyarwanda BACKGROUND