RFL
Kigali

Ikiganiro na Asinah wahamije ko yatandukanye n’umuzungu baherutse kukanyuzaho mu rukundo, yanakomoje ku mubano we na Sarpong wa Rayon Sport-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/03/2019 10:59
0


Mu minsi ishize Asinah Erra yavugwaga mu rukundo n’umuzungu ndetse nawe akiyemerera ko bakundanaga bikomeye. Kuri ubu uyu muhanzikazi yahishuye ko batandukanye anakomoza ku mubano we na Sarpong rutahizamu wa Rayon Sports bahararanye.



Uyu mukobwa wari umaze igihe i Bugande mu minsi ishize ngo yari yagiye gukorerayo indirimbo n'ubwo yagarutse atayirangije. Naho ibyo abantu babonye aririmba muri kamwe mu tubyiniro two muri Uganda Asinah yabwiye umunyamakuru ko yari yisohokeye bityo bamenya ko ari muri aka kabyiniro bakamusaba kubaririmbira indirimbo bityo aza kuharirimba indirimbo ebyiri. Rero ngo si igitaramo yari yagiyemo.

Uyu muhanzikazi uri mu bahatanira igihembo cya Salax Awards mu cyiciro cy’abagore yatangaje ko afite icyizere cyo kwegukana iki gihembo cyane ko abo bahanganye asanga bataramurushije gukora cyane. Asinah Erra yihanangirije abantu bo ku mbuga nkoranyambaga bamubona agiye hanze bakumva ko agiye mu bikorwa byo kwicuruza. Yagize ati” Njye ndi umuhanzi si ndi umu Slay Queen ntibakangereranye n’aba Slay Queen.”

Sarpong

Rutahizamu wa Rayon Sports Sarpong bivugwa ko yamaze kwigarurira umutima wa Asinah

Yahishuye kandi ko yatandukanye n’umuzungu bari bamaze igihe bakundana kuri ubu akaba ari wenyine mu rukundo. Yatangaje ko rutahizamu wa Rayon Sports Sarpong ari inshuti ye ariko atari umuhungu bakundana. Asinah yahishuye ko Sarpong yamubonye bwa mbere mu gitaramo cya Celebrities Xmass Party ubwo uyu mukobwa yacaga ku itapi itukura, nyuma uyu mukinnyi wa Gikundiro yaje kujya yandikira Asinah kuri Instagram nyuma baza guhuza gahunda baba inshuti zisanzwe gutyo.

Asinah

Asinah ahamya ko Sarpong ari umusore buri mukobwa wese yakwifuza gukundana nawe...

Asinah yatangaje ko ari Sarpong nawe bose nta n'umwe ufite umukunzi icyakora ahamya ko muri iyi minsi bataraganira ibijyanye no kuba bakundana gusa agahamya ko ari n’ibintu bishoboka cyane. Asinah abajijwe niba muri we abona Sarpong yamubera umusore bakundana yatangaje ko ibyo we agenderaho akunda umusore asanga Sarpong abyujuje ndetse anabirengeje.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA ASINAH ERRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND