RFL
Kigali

Ikiganiro na Butera Knowless waduhishuriye ko arambiwe Platini mu bugaragu. Ngo ntarabona TMC atereta –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/03/2019 16:41
3


Butera Knowless ni umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya KINA Music aho ahuriye n'abandi bahanzi barimo Dream Boys, Tom Close, Igor Mabano n'abandi. Uyu muhanzikazi yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com aho yaduhishuriye ko arambiwe kubona Platini mu buzima bw’ingaragu ariko nanone ngo ntarabona TMC atereta.



Ibi Butera Knowless yabitangarije Inyarwanda.com mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru nyuma y’igitaramo cya Tour du Rwanda yari amaze gukorera I Musanze. Muri iki gitaramo Knowless yagaragarijwe urukundo n'abafana, ibyo avuga ko yishimira cyane. 

Butera Knowless yatangarije Inyarwanda.com ko ari gukora kuri Album ye ya gatanu ndetse ko bigenze neza yayimurika muri uyu mwaka cyangwa 2020 bitewe n'igihe azaba yarangirije kuyikoraho. Uyu muhanzikazi muri iki kiganiro yabajijwe niba mu by’ukuri atajya ahangayikishwa na Platini utarashaka umugore. Yagize ati "Ni ukuri kose Platini ni umuntu w’inshuti yanjye kandi ni inshuti yanjye ntabwo nakwishimira ko yaba ahuje status na Or kandi we afite imyaka ibiri, bose ni ingaragu rero nkeneye ko ava mu bugaragu.”

King James

N'ubwo Knowless ngo arambiwe Platini mu busiribateri, ngo TMC akeneye ubufasha kuko we ataranamubona atereta

Abajijwe kuri TMC, Butera Knowless yagize ati "Ikintu gitangaje TMC we nta na rimwe ndabona umu copine we urumva ni ikibazo gikomeye, amuhisha byaba ari ikibazo ariko atanamufite cyaba ari ikindi kibazo.” Knowless yakomeje avuga ko TMC akeneye ubufasha.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc.matatajado5 years ago
    nabakebure kbs
  • kay5 years ago
    Butera nibyiza rwose utwo duhungu udukubite akanyafu natwe turabarambiwe nibagirecyo bibwira
  • Iriho5 years ago
    Nkawe wiyise Ray,icyakunyereka n'ubwo imvugo yawe igaragazako udashamaje.





Inyarwanda BACKGROUND