RFL
Kigali

Ikiganiro na Icakanzu Contente umubyinnyi mu itorero 'Urukerereza' watoje abahatanaga muri Miss Rwanda2019 kubyina kinyarwanda -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/01/2019 12:12
0


Miss Rwanda 2019 ni irushanwa ryarangiye mu minsi ishize ryegukanywe na Nimwiza Meghan, mu birori bya nyuma byatangiwemo ikamba rya Miss Rwanda abahatanaga bagaragaje imbyino zidasanzwe kandi zinogeye ijisho za kinyarwanda, ibi byatumye Inyarwanda.com dushaka umukobwa wabigishije kubyina bityo tugirana ikiganiro.



Mu kiganiro yaduhaye Icakanzu Contente yadutangarije ko ubusanzwe ari umubyinnyi kabuhariwe mu itorero ry'igihugu 'Urukerereza' akaba n'umutoza w'imbyino za kinyarwanda mu itorero rya AERG rizwi nka 'Inyamibwa', uyu ahamya ko yagombaga kwigisha aba bakobwa ibijyanye no kubyina umushayayo nk'imbyino igaragaza umubyimba w'umukobwa ndetse anabigisha kubyina bafite uduseke mu rwego rwo gukomeza kwereka Isi ibijyanye n'umuco w'abanyarwanda.

ContenteContente

Icakanzu Contente ni umwe mubabyinnyi bari baherekeje Mushikiwabo Louise muri Armenie ubwo yari yagiye kwiyamamariza kuyobora umuryango w'ibihugu bikoresha igifaransa...

Icakanzu Contente yahishuriye Inyarwanda.com ko iyi yari inshuro ya mbere atoje abakobwa bo muri Miss Rwanda icyakora, uyu akaba ari umutoza w'imbyino za Kinyarwanda kuva akiri muto, Icakanzu yabwiye Inyarwanda ko imbyino gakondo arizo zanatumye abasha kujya mu bihugu by'amahanga birimo Armenie yajyanyemo na Louise Mushikiwabo ubwo yatorerwaga kuyobora umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa.

Contente

Niwe watoje abakobwa bo muri Miss Rwanda 2019 kubyina kinyarwanda

Abajijwe kuri nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss rwanda 2019, uyu mukobwa wabatoje kubyina yatangarije Inyarwanda.com ko uyu ari umwe mu bakobwa bari bazi kubyina, witonda cyane ariko nanone ugira umurava mu kazi ke ka buri munsi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ICAKANZU CONTENTEUMUBYINNYI KABUHARIWE WATOJE BA NYAMPINGA KUBYINA BYA KINYARWANDA

REBA HANO UKO ABAKOBWA BAHATANAGA MURI MISS RWANDA BABYINNYEKINYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND