RFL
Kigali

Ikiganiro na Jay Polly wahishuye ko ubusinzi yavuzweho bari bamuroze! Yagarutse ku byo gutandukana n'umugore we n'indirimbo ye nshya-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2019 10:17
4


Jay Polly umwe mu bahanzi b'ibyamamare mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda, nyuma yo gusohoka muri gereza aho yamaze amezi 5, yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com aduhishurira byinshi ku cyatumye afungwa, ubuzima bwe muri gereza, amakuru y'uko atakibana n'umugore we n'ibindi...



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Jay Polly yatangaje ko byinshi ku cyatumye afungwa kimwe n'ubuzima bwe muri gereza ari ibintu byumvikana mu ndirimbo ye nshya yise 'Umusaraba wa Yoshuwa', akaba ari indirimbo ahuriyemo na Marina umuhanzikazi ukorera muzika ye muri The Mane. Jay Polly yabwiye umunyamakuruyavuze ko nyuma yo kuva muri gereza ubu ari gutegura Album ye nshya yise 'Mu nkuta enye' akaba ari kuyifatanya na The Mane inzu ubu iri kumufasha muri muzika.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JAY POLLY YISE 'UMUSARABA WA YOSHUWA'

Usibye uyu mushinga yatangiye ariko nanone yabajijwe ku mubano we n'umugore cyane ko byavuzwe ko nyuma y'uko afunguwe atakibana n'umugore we ahubwo yimutse akajya kuba wenyine. Jay Polly yatangarije Inyarwanda.com ko ayo ari amagambo. Yashimangiye ko abana n'umugore we cyane ko banakundana yibutsa abagera urugo rwabo intorezo ko ntawe uzarusenya yewe nta n'uzabatandukanya.

Jay PollyJay Polly...

Jay Polly yabajijwe ku businzi bwamuvuzweho mu minsi ishize ubwo yafungurwaga, atangaza ko yari ananiwe cyane kandi atigeze anywa inzoga nyinshi nk'uko benshi babivuga. Yatunguranye atangaza ko umwe mu basore bamucungiraga umutekano yamubwiye ko yiboneye n'amaso abantu bamuvangira ibintu mu kirahure yanyweragamo. Ibi bivuze ko yarogewe mu kabari bari bagiye kumwakiriramo.

Uyu muraperi avuga ko usibye iyi ndirimbo ye nshya yakoranye na Marina, anategura izindi ndirimbo zirimo Logout agiye gusubiranamo na Marina ndetse n'izindi zose ziri kuri Album ye 'Inkuta enye' ari gutunganya. Yijeje abakunzi ba muzika ibikorwa byinshi binyuranye. Usibye ibi ariko Jay Polly ahamya ko ku bwe hari ibikorwa ari gutegura byo kurwanya ibiyobyabwenge nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA JAY POLLY...







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JOHN5 years ago
    komereza aho
  • Jo5 years ago
    Nonec ubwo ntadupfunyikiye koko? none c uwo musore umucungira umutekano ashinzwe iki niba yarabibonye ntagire icyo akora ubu akaba aribwo bitangajwe. ntakatugire impinja kabsa. n'umwana w'igitambambuga icyo kinyoma nticyamufata
  • Rwema5 years ago
    None se uwo muntu wabonye bagushyirira uburozi mu byo kunywa ntakubwire akabikubwira waramaze kunywa u urozi urumva atari ikibazo!!
  • ntakitimana etienne5 years ago
    JAY MUs tukurinyuma mbereyarapu nanyumayayo





Inyarwanda BACKGROUND