RFL
Kigali

Ikiganiro na Jody Phibi muri iyi minsi waburiwe irengero mu muziki

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/02/2019 15:05
1


Umuziki w’u Rwanda abantu benshi bakunze kuwushinja kutitabirwa nabakobwa cyangwa se abagore benshi, bamwe mu bagerageza kuwitabira hari igihe batawurambamo nyamara n’igenda ryabo ntirimenyekane. Jody Phibi ni umwe mu bahanzikazi bari bakunzwe nubwo yari ataraba ikimenyabose mubakunzi ba muzika y’u Rwanda.



Jody Phibi ni umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo;Madina,Karimo,Ndacyashidikanya,Body yakoranye na Rabadaba n’izindi. Kuri ubu uyu muhanzikazi amaze imyaka ibiri yose agaragaza gucika intege bikomeye mu muziki, uyu muhanzikazi kuri ubu asa nutakigaragara muri muzika.

Ibi byatumye Inyarwanda.com tumushakisha kugira ngo tumubaze ibyo ahugiyemo byatumye asa nuteye umugongo muzika. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Jody Phibi udashaka kuvuga cyane ku muziki yadutangarije ko muri iyi minsi hari ibintu ahugiyemo bidafite aho bihuriye n’umuziki. Jody Phibi yagize ati” Ndahuze mfite izindi gahunda ubu sindi mu muziki mfite ukundi kuntu mbikoramo gutandukanye na mbere.”

Jody Phibi

Jody Phibi...

Asobanura ukuntu akora umuziki yagize ati” Iyo mbonye akanya ndandika nkanakora record ningira ikintu gifatika nabwira abafana banjye nzakibabwira, ubuzima tubamo budusaba ibintu byinshi, nabaye ndetse gato gusa ntabintu mfite byo gutangaza. Abafana banjye ndabakunda kandi ndabazirikana ariko ntakintu nshaka gutangaza ku muziki.”

Jody Phibi ntamakuru menshi ashaka gutanga ku bijyanye n’urugendo rwe rwa muzika, uyu muhanzikazi muganira wumva adashaka gusubiza iby’umuziki yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko yihugiyeho atari mu muziki bityo ngo ntabwo yifuza kuvuga cyane ku muziki.

REBA HANO INDIRIMBO ‘MADINA’ IMWE MUZA JODY PHIBI ZIKUNZWEBIKOMEYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chris5 years ago
    nta miririmbire yarafite yazimye nka chr we senderi





Inyarwanda BACKGROUND