RFL
Kigali

Ikiganiro na Kagaju wandikishijwe muri ‘The Voice France’: Uko yahuye na AY, impanuro yahawe na Rudeboy n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2019 8:33
2


Abakurikiranira hafi Muzika nyarwanda bumvise umukobwa w’ijwi rihebuje uririmba abifatanya no kwicurangira gitari yahawe na Nyina, nk’impano. Nta gihe kinini gishize yinjiye mu gisekuru gishya cy’abahanzi nyarwanda batanga icyizere mu rugendo rw’umuziki w’u Rwanda wabijije benshi icyuya.



Ni umukobwa w’urubavu ruto ufite umusatsi w’umwimerere mwinshi ku mutwe, amenyo y’urwererane n’ishinya y’umukara. Ntatana na gitari! Yakuze afite inyota yo kumenya gitari arara amajonjora ahirimbanira kumenya iki gikoresha gitanga umuziki wihizira amatwi.

Yaboneye izuba mu Karere ka Rwamagana ho mu Ntara y’Uburasirazuba. Afite ababyeyi bombi bamushyigikira mu rugendo rw’umuziki we. Muri 2018 nibwo yasoje amashuri yisumbuye aho yigaga mu ishami rya MPG (Mathematics, Physics and Geography).

Impano yo kuririmba yayiyumvisemo akiri muto ndetse kenshi mu ijoro yumvaga nyinshi indirimbo z’abahanzikazi b’ijwi ryahogoje benshi barimo Celine Dion n’abandi.

Ku cyumweru yicaraga iruhade rwa Korali mu rusengero yitegereza uko bacuranga gitari, akumva arabikunze.

Yavanze amasomo n’urugendo rw’umuziki guhera mu 2004. Ubuhanga bwe mu muziki bwabonwe cyera na Preciandre umujyanama we wamubengutse akiri muto ariko ababyeyi bamusaba kureba Kagaju akabanza agasohoza amashuri.

Mu ishuri n’ahandi yaririmbye yifashishije gitari bamubwiraga ko ari ‘umuhanga’ ariko ntabyumve. Yatangiye gutekereza uko yarushaho kumva neza ibyo yabwirwaga yinjira mu irushanwa rya “I am the future” agamije kwiyumvamo impano imbere y’umubare munini wari ukurikiranye iri rushanwa.

Kagaju yatangarije INYARWANDA, ko urugendo rwe rw’umuziki ruhera ku ndirimbo ebyiri ziri mu rurimi rw’icyongereza “A song to him” na “If you only knew” , zitigeze zimenyekana ku mpamvu avuga ko zari mu rurimi rutisanzuwemo na benshi.

Avuga ko ibyo yaririmbye muri izi ndirimbo atari inkuru mpamo kuri we, ahubwo ko yazikomeye kubyo yabonaga mu buzima harimo na filime z’urukundo yarebaga.

Yagize ati “ Impamvu zitamenyekanye n’uko burya ugomba kumenya ‘field’ urimo n’abantu ukorera.

Nakoreraga abanyarwanda nkabazanira icyongereza kandi abanyarwanda benshi bumva icyongereza baranakizi gusa baba bakeneye kwisanga mu bintu byabo zishobora kuba zitaramenyekanye kubera ko zari mu rurimi rw’amahanga.”

Akimara gushyira hanze indirimbo ebyiri yasanze ari umuhanzi wakunda akagira imbaraga mu kuririmba indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi.

Nyuma yo gushyira hanze izi ndirimbo ebyiri ziri mu rurimi rw’Icyongereza, yakurikijeho indirimbo yise “Jamaa” yakunzwe mu buryo bukomeye kugeza n’ubu. Imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 21 ku rubuga rwa Youtube.


Kagaju afite ubuhanga mu kuririmbira anicurangira Gitari

Iyi ndirimbo “Jamaa” yayishyize ahagaragara nyuma y’uko avuye mu irushanwa rya “I am the future” atabashije gutwara. Avuga ko n’ubwo ategukanye irushanwa ariko yakuyemo amasomo abumbatiye urugendo rwe rw’umuziki kugeza n’ubu.

Yivugira ko isomo rikomeye yakuyemo ari uko umuziki akora atari uwe gusa ahubwo ko hari abo akorera ndetse bafite n’icyo bamushakamo.

Ati “Natangiye gutekereza Rita nihe imbaraga ze nke ziri? Imbaraga rero nazisanze nkunda kuba muri ‘comfort zone’ nkikorera ‘emotional music’ kandi buri gihe ‘audience’ ntiba ikeneye kurira, kubarara cyangwa,

“Jamaa” yanjemo n’abajyanama banjye bambwira ko bindimo kandi ko ngomba kubibereka nkakora indirimbo itandukanye n’izindi nari nsanzwe nkora.

“Jamaa” yaje ari nk’igitekerezo cyo guhindura ishusho abantu bari basanzwe bamfatamo kandi nanjye no kwishakamo ibindi nshoboye ntari nziko bindimo.”

Avuga ko indirimbo “Jamaa” yatumye yigirira icyizere muri muzika yumva ko akwiye kwagura akagera mu nguni zose z’umuziki.

Rita yivuga nk’umuntu wiyumvamo byinshi ariko utoroherwa no kuba yabiganiriza abandi. Ngo yisunze inganzo kugira ngo ajye anyuzamo byinshi mu byiyumviro bye atabasha kuvuga, yandika byinshi mu ndirimbo ze ibisigaye bikavamo ‘imivugo’.

Indirimbo “Jamaa” ikijya hanze yatanzweho ibitekerezo na benshi bakunze ubuhanga yagaragaje barimo n’umuhanzi uri mu bakomeye muri Tanzani, AY wo muri Tanzania. Yanditse kuri instagram aagaragaza ko yanyuzwe bikomeye n’iyi ndirimbo.

Kagaju avuga ko yahuye na AY mu 2016 mu bukwe yari yaririmbyemo.

Ati “Nari nsanzwe muzi nk’umuhanzi. Nti uriya nti AY, icyo gihe nari nagiye kuririmba mu bukwe. Abo bantu (banyiri ubukwe) batanyemera kuvuga ku bukwe bwabo ntabwo nabivuga.”

Avuga ko ubwo bukwe bwari bwareye mu Mujyi wa Kigali, aririmbamo indirimbo za Kamaliza n’iz’abandi bahanzi.

Akimara kuririmba AY yaramushimiye. Avuga ko kuba AY ari mu bantu bakomeye bashimye indirimbo ye “Jamaa” byamweretse ko indirimbo yashyize hanze yari ifite umwihariko.

Yagize ati “Hari ukuntu ushobora guhura n’umuhanzi gutyo gusa bisanzwe. Tuvuge wenda mpuye na Meddy w’umusitari mu bukwe arambwiye ati felicitation waririmbye neza.

“Nsohoye indirimbo. Kuba ayifashe akayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze mu ndirimbo zirenga 200 zisohokanye n’iyanjye n’uko wenda hari icyo yabonye mu yanjye. Rero bihita bimpa n’icyizere nkavuga nti igihangano cyanjye burya ari cyiza.”

Kagaju avuga ko atazi neza niba koko AY yaramwibukaga ahubwo ngo igihangano cye cyakoze ku mutima uyu muhanzi yanzura kuyisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko nyuma yaganiriye na AY amubwira gukomeza gukorera mu murongo arimo kuko ari mwiza kandi wishimiwe na benshi.

Uyu mukobwa anazwiho gusubiramo(Cover) indirimbo z’amarangamutima benshi mu bahanzi bakomeye. Mu minsi ishize yasubiyemo indirimbo “Reason with me” y’Umunya-Nigeria, Rude Boy.

Imaze kurebwa n’abarenga 443,852 ku rubuga rwa Youtube. Yatanzweho ibitekerezo bya benshi banyuzwe n’ubuhanga uyu mukobwa yagaragaje ayisubiramo. Rude Boy nawe yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yanyuzwe.

Rita avuga ko umujyanama we ari we wamwoherereje iyi ndirimbo “Reason with me” amubwira kuyiga akayisubiramo.

Ati “Hari indirimbo wumva ikakuguma mu mutwe…ntabwo nari mfite ‘confidence’ nkibaza nti indirimbo nk’iyi nayikora. Manager akambwira ati nyamara wayikora. Ariko nayikoze ‘in my style’ nayikoze nkaho ari iyanjye mbona bigenza kuriya.

Avuga ko nyuma Rudeboy yamwandikiye binyuze kuri instagram amubwira ko “Ntabwo nari nziko mu Rwanda haba abantu baririmba. Komeza ukora, nabikunze. Yambwiye ibintu byinshi nk’ibyo AY yambwiye.”

Ikirenze kuri ibyo Rudeboy yabwiye Kagaju ko nakomeza umurongo arimo azakora umuziki ukarenga na Nigeria ukaguka ku isi yose. Ati “Ariko uriya we yongeyemo akantu y’uko ninkomeza gukora kuriya na Nigeria nahagera nkanaharenga.”

Kuri ubu Rita Kagaju ashobora kuba umwe mu bahatana mu irushanwa rya “The Voice France” yandikishijwe na Ben Kayiranga.

Yavuze ko yakuze mu rugo yumva kenshi indirimbo za Ben Kayiranga biturutse kuri nyina wahoraga azicuranga ziri kuri CD. Gukuriria mu rugo rwumva indirimbo za Ben Kayiranga byatumye nawe akunda uyu muhanzi.

Ngo yumvaga Ben Kayiranga ari umunyabigwi adashobora gushyikirana nawe.

Indirimbo ye “Jamaa” akimara kuyishyira hanze, Ben Kayiranga nawe yaramwandikiye amubwira gukomeza kuko afite impano itangaje.

Kagaju avuga ko ari bacye mu bahanzi bafite aho bigejeje bashobora gutera imbaraga abakiri bato bazamuka mu muziki.

Ati “Ni abahanzi bacye babona umwanya wo gushyigikira abahanzi bato batanagaragara. Ngo abe yamubwira ati ‘courage’ ngwino unsange aha ngaha iyi ‘industry’ tuyizamure. Ariko Ben Kayiranga we yambwiraga amagambo menshi ampa ‘courage’ nanjye nkumva ndimo ndakura nicaye, akambonamo ibintu njyewe ntibonamo.”

Yavuze ko yaganiriye na Ben Kayiranga akamubwira ko yamaze kumwandikisha mu irushanwa “The Voice France” ariko ko bagitegereje igisubizo. Avuga ko Ben Kayiranga ‘akubonamo ibintu binini nawe ubwawe biguteye ubwoba’.

Ati “Ambwira ngo yanyandikishia muri “One voice france” naramubwiye nti urimo urakina. Aransubiza ngo nibyo.

Yambwiye ko yumvise ijwi ryanjye kandi ko nshobora kwitwara neza mu irushanwa. Nabanje kugira ubwoba ariko ndavuga nti urazi n’ikindi ushobora kubura nka kimwe cy’ijana y’amahirwe utigeze ushaka kugerageza.”

Yavuze ko ntacyo yaba ahomba yitabiriye iri rushanwa, ashingiye ku kuba afite impano, afite abamushyigikiye n’ibindi nkenerwa kugira ngo yitabire. Yavuze ko ijoro yaganiriyemo na Ben Kayiranga yaraye asoma byinshi kuri iri rushanwa n’ibindi, yiteguyemo kwitwara neza.

Ben Kayiranga yabwiye INYARWANDA, ko kwandikisha Ange Rita Kagaju mu irushanwa rya "The Voice France" yashingiye ku kuba ari 'mu banzikazi beza u Rwanda rwejo rufite'.

The Voice France imaze kuba inshuro umunani; ibera mu gihugu cy’u Bufaransa igakoreshwamo ururimi rw’Igifaransa. Yatangiye kuya 25 Gashyantare 2012; ishinzwe na John de Mol Roel van Velzen.

Kagaju aritegura gushyira hanze indirimbo yise 'Offense'

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RITA KAGAJU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gbex4 years ago
    uyu mwana ukiri muto umuntu wese wumvise ibihangano bye arubwambere ahita amukunda bimwe bikomeye najye yaranyemeje bimwe bitabaho 💰💰💰💰💰💰💰
  • hassan4 years ago
    uyu niwe muhanzi ndikwemera muri iyi minsi kbx keep grow bea





Inyarwanda BACKGROUND