RFL
Kigali
4:28:53
Jan 9, 2025

Ikiganiro na Neg G The General uri kugororerwa Iwawa kubera ibiyobyabwenge ahamya ko byamutwaye arenga miliyoni 15 –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/03/2019 9:53
0


Umuraperi Neg G The General umwe mu baraperi bakomeye bubatse izina mu Rwanda, magingo aya ari kubarizwa Iwawa aho ari kugororerwa nk’uwakoreshaga ibiyobyabwenge. Neg The General ahamya ko yataye igihe kinini anywa ibiyobyabwenge bikamudindiza mu iterambere rye kimwe no kuba atarabashije kwita ku muryango we.



Neg G The General ahamya ko yatangiye kunywa urumogi cyera cyane nko muri 2003, atangira kunywa ‘heroine’ cyangwa ‘mugo’ muri 2009, aha P Fla akaba ari we wabimunywesheje bwa mbere. Uyu muhanzi yatangarije Inyarwanda ko kimwe mu byo yicuza ari uko atarangije kaminuza nyamara yari umwe mu bahanga.

Uyu muraperi yatangarije Inyarwanda ko ari amahirwe yagize kuba yarajyanywe Iwawa aho yerekeje muri Gashyantare 2019. Atangaza ko nyuma yo kuvayo azafata umwanya akitarura ibikundi bahuriraga mu mico mibi bityo akabona kugaruka mu muziki. Bimwe mu byo yicuza byamubayeho kubera ibiyobyabwenge harimo kuba atarabashije kuzamura urwego rwe mu buhanzi kandi ari umwe mu bari bazwiho impano ikomeye mu muziki.

Neg G The General

Neg G The General amaze ukwezi Iwawa

Neg G The General yatangarije Inyarwanda ko ibiyobyabwenge byamutwaye akayabo k’amafaranga arenga miliyoni 15 z'amanyarwanda mu buzima bwe ariko nanone atangaza ko ubu ari gukira kandi yizeye kuva Iwawa ari undi muntu utandukanye n'uwo abantu bazi. Yibukije abaraperi bagenzi be ko aho ari nahava azagaruka akiri umuraperi kandi ko azahita yisubiza intebe yari yaratwawe.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NEG G THE GENERAL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND